Umushumba w’itorero Assemblée de Dieu rikorera ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, Pasiteri Gatabazi Christine abona ko Abanyarwanda badashobora gukundana mu gihe batazi amateka yabo.
Mu kiganiro yagiriye kuri Jalas Official TV, nk’umuntu warokotse jenoside yakorewe Abatutsi uyoboye itorero ririmo ubwoko bwose, yabajijwe uko abyumva iyo abonye abakoze jenoside barangije ibihano bateranira hamwe, na we abwiriza ijambo ry’Imana, by’umwihariko mu gihe cy’icyunamo.
Yasubije ati: “Njyewe ndaza kuvuga ukuntu mbyumva ku giti cyanjye. Ikibazo Abanyarwanda dufite haba hanze cyangwa se mu itorero ni ukutamenya amateka y’igihugu cyacu. Kuko buriya ubutumwa bwiza ushobora kubuvuga ariko n’ubwo ari imbaraga y’Imana ihesha uwizeye wese agakiza. Nta muntu wahinyura cyangwa se ngo ateshe agaciro ibyabaye kandi abaturanyi baramwiciye cyangwa se wenda uwo bashakanye yaramuhemukiye, akamugambanira, biragoye cyane.”
Akomeza ati: “Ariko ntekereza yuko itorero rikwiriye kubifata byombi, ntidufate inkuru nziza gusa ngo turenzeho ariko tutagiye mu mizi y’ikibazo kugira ngo abantu bumve yuko Abatutsi n’Abahutu kuva kera babanaga. Iki ni ikintu njyewe mbona ku giti cyanjye kandi cyanamfashije no mu butumwa bwiza, no kwakira amoko yose ku giti cyanjye nk’umuvugabutumwa cyangwa se umushumba, ni uko nagize umugisha ukomeye wo kubana n’ababyeyi bari bazi amateka y’iki gihugu mbere y’ubukoloni.”
Pasiteri Christine avuga ko kumenya aya mateka yabwiwe n’ababyeyi byamufashije. Ati: “Iki kintu rero cyasasiye umutima. Ni nacyo njyewe mbona urubyiruko rw’iki gihe rufitemo ikibazo gikomeye kuko bari mu ngaruka z’ibyabaye muri iki gihugu, ariko ntibafite imizi cyangwa se amakuru ahera ku itangiriro ngo bamenye ngo iki kintu cyazanywe na nde, cyari kigamije iki? Ariko twebwe ababyeyi bacu barabitubwiraga.”
Avuga ko umubyeyi we (se) yamubwiraga ko nta gihe Umututsi, Umuhutu n’Umutwa batigeze babana, ko ahubwo intandaro ya byose ari abakoloni baciye Abanyarwanda mo ibice, hanyuma ubuyobozi bubi bubyuririraho bubakwizamo urwango.
Yagize ati: “Yatubwiraga ko izo zari classes sociales cyangwa se econimiques, akatwereka ukuntu umukoloni yaje, byose akabitubwira. Ubwo rero ibi bintu bibaye, icya mbere; namenye neza, nsobanukirwa neza ko ubuyobozi bubi bwakomereje muri uwo murya w’abakoloni, hanyuma babicengeza mu bantu, abantu barangana, abantu bararwana, baricana, bica abandi babahoye ubusa gusa, bashingiye ku buryo bavutse.”
Uyu mushumba asobanura ko kutamenya amateka kuva ku mizi ari ikintu gikomeye umuntu aba buze. Ati: “Icyo kintu rero mu by’ukuri ni ikintu gikomeye cyane, ari na yo mpamvu no mu byanditswe byera ugiye kubera, Abayisirayeli, ugiye kureba Mose, yarezwe na nyina, kugira ngo yumve ko agomba gucungura Abayisirayeli, yarezwe na nyina, amuha indangagaciro z’Abayisirayeli, amwereka ubwoko bwe, amwereka aho akomoka, agira urukundo rwa bene wabo b’Abayuda.”
Ashingiye kuri ibi, Pasiteri Christine yavuze ko Abanyarwanda badashobora gukundana mu gihe batazi amateka yabo. Ati: “Rero ntabwo Abanyarwanda bashobora gukundana batazi neza amateka yabo, umuzi nyirizina, indangagaciro bari bafite, ukuntu babanye.
Iki kintu rero njyewe mbona ari ipfundo rikomeye. Abantu baguye mu nyigisho mbi z’ubuyobozi, ntabwo ababyeyi bigeze bamenya amateka ngo babwire abana babo, noneho ugasanga urubyiruko ni rwo rwishoye mu bintu by’ubwicanyi, bica Abatutsi kandi ntekereza ko yuko n’abo ngabo b’urubyiruko sinzi niba babizi neza ibyo bariho bakora, impamvu babikoraga, usibye ibintu babacengezagamo.”



