img-20220414-wa0004.jpg

Gisagara: Abarokotse jenoside bifuza ko ku cyuzi cya Mwakizi hashyirwa urwibutso

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Mwakizi giherereye mu Murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, bifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo atazasibangana.

Babivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 ubwo bibukaga Abatutsi bishwe muri jenoside bakajugunywa mu Cyuzi cya Mwakizi.

Umwe mu barokokeye kuri iki cyuzi, Mihigo Marie Noélla, yavuze ko hiciwe Abatutsi benshi nyuma yo kubambura imyambaro bari bambaye. Ati: “Ubwicanyi bwabereye aha ngaha bwabaye indengakamere, kuko uwari Konseye ni we watanze igitekerezo mu nama yari yabereye muri Komine Nyaruhengeri, atanga igitekerezo yuko niba abatutsi batazabona aho, iwe hafite.”

Yakomeje ati: “Hano ubwicanyi bwatangiye kuri 21, baraje baratumanukana badukuye iwacu ariko banyuzamo bakica abantu, bazanaga abantu bagera muri santere ya Gikore bakambambura bakabamanukana bababoshye amaboko, babageza hano ku Cyuzi bakabaroha mu mazi, ari na ko harimo abakobwa babohozwaga.”

Mihigo yavuze ko na we bamujugunye mu mazi ahetse umwana ari kumwe n’umubyeyi we n’abavandimwe bo kwa se wabo. Ati: “Habaga hari abishi benshi n’abana bato bameze nk’abaje gufana umupira. Nari mpetse umwana mu mugongo wari ufite umwaka n’igice, barangije baturoha mu mazi wa mwana yahise apfa.”

Abarokotse jenoside basabye ko kuri icyo cyuzi hashyirwa urwibutso cyangwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kuko habereye ubwicanyi bukomeye. Mihigo yagize ati: “Twifuza ko hano hakubakwa urwibutso cyangwa hagashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka yaho kugira ngo atazasibangana.”

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gisagara, Mbonirema Jérome, yashyigikiye icyifuzo cy’abarokotse jenoside basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Turifuza ko iki cyuzi cya Mwakizi cyahabwa agaciro karenze ako gifite. Ubundi hano hagombye kuba hari ubutaka bukomye kuko ni urwibutso mu zindi. Ni byiza ko tuhaha agaciro hakwiye. Turasaba ko abantu babizobereye badufasha kwiga uko iki cyuzi cyabungabungwa kurusha uko kimeze uyu munsi wa none, noneho hano habe ikimenyetso cy’urwibutso kugira ngo amateka yaho atazasibangana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko icyuzi cya Mwakizi kizakomeza kubungabungwa kandi hagiye gukorwa inyigo hagashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Harimo gukorwa inyigo y’ uko icyo kimenyetso cy’amateka kizaba kimeze kandi bizakorwa neza.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu Cyuzi cya Mwakizi kuko muri jenoside hiciwe abakuwe hirya no hino mu mirenge y’akarere ka Gisagara n’ahandi mu nkengero zaho.
img-20220414-wa0004.jpg
img-20220414-wa0007.jpg
img-20220414-wa0006.jpg
img-20220414-wa0009.jpg
img-20220414-wa0008.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gisagara: Abarokotse jenoside bifuza ko ku cyuzi cya Mwakizi hashyirwa urwibutso
    Murakoze cyane bwiza.com ko mwaje kudufata mu mugongo kandi mukaba mwakoze inkuru nziza yerekena amateka ya Cyamwakizi. merci

  2. Gisagara: Abarokotse jenoside bifuza ko ku cyuzi cya Mwakizi hashyirwa urwibutso
    Murakoze cyane bwiza.com ko mwaje kudufata mu mugongo kandi mukaba mwakoze inkuru nziza yerekena amateka ya Cyamwakizi. merci

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *