Finland yeruye ko nta bwoba itewe n’u Burusiya bwayiburiye ku kwinjira muri NATO

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Finland yatangaje ko nta bwoba itewe n’u Burusiya buherutse kuyiburira buyibuza kwinjira mu muryango wa NATO w’ibihugu bishyigikirana mu rwego rw’igisirikare.

Dmitry Medvedev wabaye Perezida w’u Burusiya ubu akaba ari Visi Perezida w’akanama k’igihugu gashinzwe umutekano, tariki ya 14 Mata 2022 yatangarije ku muyoboro we wa Telegram ko Finland na Sweden nibyinjira muri NATO, igihugu cye kizongera ingabo n’intwaro ku mipaka bihuriyeho mu rwego rwo kuringaniza ubushobozi n’abo bahanganye.

Yagize ati: “Ibihugu bibiri nibyiyunga n’umuryango uyobowe na USA bizaba bisobanuye ko abahanganye n’u Burusiya bazaba biyongereye. Bizaba ngombwa ko umutekano wo kumupaka wongerwa. Hashobora kuzabaho iyongerwa ry’abasirikare barwanira ku butaka n’abarwanira mu kirere, n’ubundi bwato bw’intambara ku bunigo bwa Finland.”

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, na we yamenyesheje ibi bihugu ko kwinjira muri NATO bidatanga icyizere ku mutekano n’amahoro by’inyongera ku mugabane w’Uburayi.

Ariko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Finland, Pekka Haavisto, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru YLE cy’iwabo, yavuze ko umuburo w’u Burusiya utazahindura icyemezo cyo kwinjira muri NATO.

Minisitiri Haavisto yagize ati: “Nta mpamvu yo guterwa ubwoba n’iterabwoba ry’u Burusiya ku bw’icyemezo cya Finland cyo kwinjira muri NATO. Nibiba ngombwa ko Finland isaba kwinjira muri NATO, bizaba mu byumweru bitandatu biri imbere.”

Finland na Sweden birateganya gusaba kwinjira muri NATO bitarenze muri Kamena 2022, kubera ‘ingaruka intambara ya Ukraine n’u Burusiya” yabigizeho nk’uko byabisobanuye. Bishyigikiwe n’ibihugu bigize uyu muryango birimo Leta Zunze za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Finland yeruye ko nta bwoba itewe n’u Burusiya bwayiburiye ku kwinjira muri NATO
    Intambara ya 3 y’isi iranuka.Niramuka ibaye,izaba itejwe na PUTIN,nkuko iya 2 yatejwe na HITLER.Niramuka ibaye,ibihugu bizarwanisha bombes atomiques isi yose ibe umuyonga.Amahirwe tugira nuko,ijambo ry’imana rivuga ko itazemera yuko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka ushobora kuba wegereje.

  2. Finland yeruye ko nta bwoba itewe n’u Burusiya bwayiburiye ku kwinjira muri NATO
    Intambara ya 3 y’isi iranuka.Niramuka ibaye,izaba itejwe na PUTIN,nkuko iya 2 yatejwe na HITLER.Niramuka ibaye,ibihugu bizarwanisha bombes atomiques isi yose ibe umuyonga.Amahirwe tugira nuko,ijambo ry’imana rivuga ko itazemera yuko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka ushobora kuba wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *