Umukuru w’Abangilikani ku Isi yatangaje ko Imana itemera gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’itorero ry’Abangilikani ku Isi, Archbishop Justin Welby, yatangaje ko Imana itemera amasezerano ya guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Nk’uko ibinyamakuru byo mu Bwongereza bizimo Sky, BBC na Telegraph byabitangaje, Archbishop Welby yabivugiye mu butumwa yagejeje ku bayoboke b’iri torero bwerekeye izuka rya Yesu/Yezu (Pasika).

Uyu mushumba yavuze ko hari ibibazo bikomeye by’indagagaciro z’u Bwongereza byibazwa ku kohereza abimukira mu mahanga ya kure, akemeza ko aya masezerano ashingiye kuri politiki n’abanyapolitiki.

Yagize ati: “Ibikubiyemo ni ibya politiki n’abanyapoliti. Amahame yagombye kujyana no gushaka kw’Imana ariko si ko byagenze. Ntabwo agomba gutandukira inshingano z’igihugu cyaremanywe indagagaciro za gikirisitu, kubera ko kwimurira inshingano zacu ku gihugu cyishakisha nk’u Rwanda, bihabanye na kamere y’Imana yonyine yirengera intege nke zacu.”

Aya masezerano y’imyaka itanu yashyiriweho umukono i Kigali tariki ya 14 Mata 2022. Areba abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

Yamenyeho byinshi bikubiye muri iyi nkuru https://www.bwiza.com/?Boris-Johnson-yatangaje-ko-abimukira-ibihumbi-n-ibihumbi-ari-bo-bazoherezwa-mu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *