Mukuralinda yanenze Umukuru w’Abangilikani ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yanenze Umushumba Mukuru w’Abangilikani ku Isi, Archbishop Justin Welby, uherutse kunenga amasezerano u Rwanda n’u Bwongereza biherutse kugirana.

Aya masezerano ku bimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu (Migration and Economic Development Parternship) yashyizweho umukono tariki ya 14 Mata 2022, yemeza ko u Bwongereza buzajya bwohereza abimukira bimukiyeho mu buryo butemewe n’amategeko bakoresheje ubwato buto.

Guverinoma y’u Bwongereza yasobanuye ko aba bimukira mu gihe bazaba bageze mu Rwanda bazafashwa kubaka ubuzima bushya, batere imbere, iy’u Rwanda yemeza ko abazifuza gutura bazabyemererwa.

Izi guverinoma zombi kandi zemeranya ko isinywa ry’aya masezerano rigamije gukemura ikibazo cy’abimukira bapfa bambuka inyanja, abagirwa abacakara ndetse n’abashimutwa.

Archbishop Welby tariki ya 17 Mata 2022 yanenze aya masezerano, avuga ko ahabanye no gushaka kw’Imana. Ati: “Ibikubiyemo ni ibya politiki n’abanyapoliti. Amahame yagombye kujyana no gushaka kw’Imana ariko si ko byagenze. Ntabwo agomba gutandukira inshingano z’igihugu cyaremanywe indagagaciro za gikirisitu, kubera ko kwimurira inshingano zacu ku gihugu cyishakisha nk’u Rwanda, bihabanye na kamere y’Imana yonyine yirengera intege nke zacu.”

Soma iyi nkuru https://www.bwiza.com/?Umukuru-w-Abangilikani-ku-Isi-yatangaje-ko-Imana-itemera-gahunda-y-u-Bwongereza

Umunyamakuru Scovia Mutesi yayoboye ikiganiro mpaka cyitabiriwe na Depite Dr Frank Habineza unenga aya masezerano na Mukuralinda uyashyigiye, cyatambutse ku muyoboro wa YouTube wa Mama Urwagasabo TV kuri uyu wa 18 Mata.

Dr Habineza muri iki kiganiro, yagarutse ku butumwa bwa Archbishop Welby kuri aya masezerano. Yagize ati: “N’Umuryango w’Abibumbye, HCR wabyamaganye, wavuze ko ibi bintu atari byo ndetse na Archbishop w’Abangilikani ku Isi, Archbishop wa Canterbury nimugoroba mu butumwa bwa Pasika yavuze yuko rwose ibi bintu Imana izaduhana, izabahanira icyemezo mwafashe n’u Bwongereza.”

Mukuralinda yasubije abaza ati: “Archbishop wavuze gutyo, abo ngabo bapfira mu nyanja, abo ngabo bagirwa abacakara bo si abana b’Imana? Ko bo ntacyo yabavuzeho? Njyewe nimvuga ko Imana izamuhana kubera ko atavugira bariya?”

Umuvugizi wungirije wa guverinoma asaba abatemera aya masezerano ko bakwihangana hagakorwa igeregeza. Ati: “Ntekereza yuko abantu bakwiye kwihangana ibintu bigashyirwa mu bikorwa, aho kubatega iminsi, bakareka abantu bakagerageza nibura, aho gukomeza kurebera abantu bapfa, ntabwo ari cyo gisubizo.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mukuralinda yanenze Umukuru w’Abangilikani ku Isi
    Ese mwaba muzi uko Anglican Church yavutse?Ntabwo ari imana ishinga amadini nkuko benshi bibwira.Urugero,ubwo Umwami w’Ubwongereza witwaga Henry VIII yasabaga Paapa kumuha uruhushya ngo arongore undi mugore wa 2,Paapa yaranze.Noneho Henry VIII arongora undi mugore witwaga Ann Boleyn.Ahita ava muli Gatolika,ashinga Anglican Church.Kugeza n’ubu,umukuru wa Anglican Church ni Umwamikazi wa England.Nubwo abayoboke bayo bavuga ko ari Kristu bakomokaho !! Nkuko Gatolika yashinzwe na Roman Empire mu kinyejana cya 4 nyuma ya Yezu.Nyamara yo ikavuga ko ikomoka ku Ntumwa za Yezu.Bagahimba ko Intumwa Petero ari Paapa wa mbere !!!

  2. Mukuralinda yanenze Umukuru w’Abangilikani ku Isi

  3. Mukuralinda yanenze Umukuru w’Abangilikani ku Isi
    Nteye mulya Frank Habineza. Tekereza abantu bagurishije utwabo ngo bajye mu buzima bushya ndetse bajye bagira icyo basagurira imilyango yabo, bwacya bati muri i Kigali! Hari benshi muri bo bashobora kwiyahura pe! Ibihugu byinshi bya Afurika bibeshwaho n’amafaranga abadiaspora boherereza imilyango yabo. None Urwanda n’Ubwongereza barabagambaniye!

  4. Mukuralinda yanenze Umukuru w’Abangilikani ku Isi
    Nteye mulya Frank Habineza. Tekereza abantu bagurishije utwabo ngo bajye mu buzima bushya ndetse bajye bagira icyo basagurira imilyango yabo, bwacya bati muri i Kigali! Hari benshi muri bo bashobora kwiyahura pe! Ibihugu byinshi bya Afurika bibeshwaho n’amafaranga abadiaspora boherereza imilyango yabo. None Urwanda n’Ubwongereza barabagambaniye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *