Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya, Hillary Mutyambai, yatangaje ko hari abapolisi bagera ku 2000 bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe badakwiye gukomeza aka kazi.
Nk’uko The Standard ibivuga, uyu mubare wabonetse nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryatewe n’ubwiyongere bw’abapolisi ba Kenya bari bakomeje kwiyahura n’umuhangayiko ukabije (depression).
Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’amatorero n’amadini tariki ya 19 Mata 2022, IGP Mutyambai yagize ati: “Twakoze isuzuma ryo kwa muganga ku bapolisi bose, dutungurwa no kubonamo umubare munini. Twashyize mu muhezo abapolisi bakabakaba 2000 badakwiye gukomeza aka kazi.”
Uyu mupolisi mukuru yakomeje ati: “Urwego rwa Polisi rwatangiye uburyo bwo kubitaho. Gukura umuntu mu kazi ntabwo byoroshye. Leta ifite uburyo ibikoramo.”
Zimwe mu mpamvu IGP Mutyambai yemeza ko zitera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu bapolisi, zirimo ruswa isabwa mu gihe umuntu ashaka kwinjira muri uru rwego no kutitabwaho mu buzima busanzwe.


