U Bushinwa bwagize ibyo busaba u Rwanda nyuma yo gukatira umwenegihugu wabwo

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yagize icyo isaba ubutabera bw’iki gihugu nyuma y’aho urukiko rwisumbuye rwa Karongi rukatiye umwenegihugu Shujun Sun igifungo cy’imyaka 20, azira icyaha cyo gukora iyicarubozo.

Tariki ya 19 Mata 2022 ni bwo uru rukiko rwahamije iki cyaha, nyuma y’aho muri Kanama 2021 yagaragaye mu mashusho n’amafoto akubita Abanyarwanda, yabazirikiye ku giti gikoze nk’umusaraba.

Uwitwa Renzaho Alexis urukiko rwahamije kuba umufatanyacyaha, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 12.

Rwategetse ko kandi Sun na Renzaho baha abo bakubise batatu indishyi y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.5 kuri buri umwe, ibihumbi 100 by’ikurikiranarubanza n’ibihumbi 300 by’igihembo cya avoka, na none kuri buri umwe.

Ambasade y’u Bushinwa tariki ya 20 Mata yasohoye itangazo riha agaciro igifungo bakatiwe. Iti: “Ambasade y’u Bushinwa yamenye igifungo cy’imyaka 20 urukiko rwo mu Rwanda rwakatiye umwenegihugu w’u Bushinwa. Buri gihe isaba abanegihugu batuye mu Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza arugenga.”

Yaboneyeho gusaba ko dosiye y’uru rubanza yakurikiranwa mu buryo buboneye. Iti: “Hagati aho, Ambasade irasaba ko iyi dosiye yakurikiranwa mu buryo bukwiye, bushyize mu gaciro, butabera kandi buboneye, inasaba ko uburenganzira bw’abenegihugu b’u Bushinwa burengerwa neza. Ambasade izakomeza ikurikirane iyi dosiye.”

Iyi Ambasade kandi yongeyeho ko izakomeza guharanira iterambere ry’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, n’ubushuti hagati y’abaturage b’ibi bihugu.

Shujun na Renzaho bahawe iminsi 30 yo kujuririra ibihano bakatiwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Bushinwa bwagize ibyo busaba u Rwanda nyuma yo gukatira umwenegihugu wabwo
    ABA china nibubahirize amategeko yacu kuko sayiwabo nibyo akwiye guhanwa

  2. U Bushinwa bwagize ibyo busaba u Rwanda nyuma yo gukatira umwenegihugu wabwo
    ABA china nibubahirize amategeko yacu kuko sayiwabo nibyo akwiye guhanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *