Ishami rya Polisi ya Kampala rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko hari imihanda izafungwa ubwo umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.
Ibi birori bizabera ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval kuri uyu wa 23 Mata 2022, bizabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye birimo: irushanwa ryo kwiruka rizabera muri Kampala no mu nkengero mu gitondo, n’akarasisi k’abacuranzi bo mu matsinda atandukanye arimo: irizaturuka mu gace ka Kyambogo, irizaturuka kuri Kaminuza ya Makerere rinyure ku masangano ya Mulago, irizaturuka kuri Makerere University Business School rizanyura ku muhanda munini wa Jinja, irizaturuka ku muhanda wa Yusuf; yose yerekeza ku kibuga cya Lugogo.
Bizitabirwa n’abantu mu ngeri zitandukanye, barimo ibyamamare mu muziki, abanyapolitiki, abo mu nzego zishinzwe umutekano, abanyamakuru ndetse byitezwe ko n’abakuru b’ibihugu bazaba bahari. Abatumiwe barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Umuyobozi wa polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Kampala, SP Kauna Nsereko Rogers, yasobanuye ko bitewe n’ubwinshi bw’abazaba berekeza ku kibuga kizaberamo ibi birori, imihanda yerekeza muri Lugogo izaba ifunzwe ku batazaba berekeza muri ibi birori.
Umuhanda wa Ancher unyura kuri Hesketh ugana Lugogo Cricket Oval ntabwo uzemererwa kunyuramo imodoka kuri uyu wa 23 Mata. Byanatumye kandi imihanda yerekeza ku munini wa Jinja ifungwa, abatwara ibinyabiziga bagirwa inama yo gukoresha uw’amasangano ya Wampewo, ugana kuri Old Portbell.
SP Nsereko kandi yatangaje parikingi zizaba zikoreshwa, amenyesha ko imodoka izafatwa iparitse ku muhanda, izajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi iri hafi, kandi ba nyirazo bazirengera amakosa bazaba bakoze, bishyure ikiguzi.
Ku musozo w’itangazo, SP Nsereko yagize ati: “Murasabwa kubahiriza inama abapolisi bazabagira mu rwego rwo kwirinda ubukererwe butari ngombwa n’ibindi bibazo by’inkurikizi.”
Ibirori by’isabukuru ya Gen. Kainerugaba bizakurikirwa n’umuhango wo kwiyakira uzabera ku biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 24 Mata 2022. Abagande n’Abanyarwanda batumiwe ku bwinshi.


