RED Tabara yababajwe n’amagambo ya Perezida Ndayishimiye yatangaje ko itazarambika intwaro

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko utazarambika intwaro mu gihe ibibazo byatumye ushingwa bitarakemuka.

Tariki ya 21 Mata 2022, abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) barimo Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bateraniye mu nama y’umutekano i Nairobi.

Muri iyi nama yigaga ku mutekano w’akarere by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC, aba bakuru b’ibihugu bemeje ko imitwe yitwaje intwaro yose ikomoka muri iki gihugu igomba kuzirambika, ikajya mu biganiro by’amahoro hagati yayo na Leta.

Aba bakuru b’ibihugu kandi bategetse imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC ikomoka mu mahanga kurambika intwaro, igasubira mu bihugu ikomokamo.

Uwo munsi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari witabiriye iyi nama yaratashye, agirana ikiganiro n’abanyamakuru. Yasobanuriye ibyavugiwemo, by’umwihariko byerekeye igihugu cye.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko we na bagenzi be bayoboye ibihugu bigize EAC bemeje ko ‘imitwe y’abanyabyaha’ igomba kurambika intwaro, bitaba ibyo igafatirwa ingamba za gisirikare, aboneraho guhamagarira ‘imitwe y’abanyabyaha’ ikomoka mu Burundi gutaha.

Yagize ati: “Twari twagiye mu kibazo cyo guharanira amahoro muri aka karere, by’umwihariko kugarura amahoro muri RDC. Murebye neza iyo nama yari yahuje ibihugu bifitanye urubibi na RDC kandi ibihugu bifite muri icyo gihugu imitwe y’abagizi ba nabi baba muri icyo gihugu, baguma bahungabanya umutekano w’aka karere.”

Nyuma yo kuvuga ku byemezo byafatiwe imitwe ikomoka muri RDC, Perezida Ndayishimiye yavuze no ku yindi. Ati: “Hariho rero n’imitwe yavuye mu bindi bihugu; ni ukuvuga hariho abavuye i Bugande, abavuye mu Rwanda, abavuye i Burundi. Ubu twababwira ko bidatinze buri wese asubira mu gihugu akomokamo, kubera ko ikibazo cye kiri mu gihugu yavuyemo. Abatazemera gusubira mu bihugu byabo, akarere kazafata ibyemezo bijyanye n’igisirikare.”

Ku ruhande rw’imitwe ikomoka mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Njyewe nk’uyoboye igihugu cy’u Burundi, nari nsanzwe mpamagarira Abarundi bose gutaha mu gihugu cyabo ndetse tukavuga tuti n’abagizi ba nabi zagiye zikoze ibyaha, uko byagenda kose wa wundi ati ‘Gashyiga izakuzana’ abo bose basabwa gutaha. Batahe bitaraca muri iyo nzira yindi mwumvise twamaze gufata.”

Yatangaje ko itazarambika intwaro

Mu itangazo RED Tabara yasohoye kuri uyu wa 24 Mata 2022, yagaragaje ko yababajwe n’aya magambo y’Umukuru w’Igihugu. Iti: “Itirengagije ururimi rutukana ku bijyanye n’abarwanyi b’Abarundi bahunze iterabwoba rya CNDD-FDD, RED Tabara iramenyesha ko gusubira mu gihugu cyacu ari zo nzozi n’intego yacu.”

Uyu mutwe wagize uti: “Ntibikwiye gukoresha imvugo z’agasuzuguro ku bavandimwe bari mu buhungiro mu buryo buri wese atayobowe, birahagije kuri Perezida Ndayishimiye kurema umwuka wa politiki kugira ngo habeho ugutahuka.”

Uyu mutwe uvuga ko umaze amezi arenga 6 uhanganye n’ingabo z’u Burundi, usobanura ko impamvu zatumye ufata intwaro zirimo ko CNDD-FDD (ishyaka riri ku butegetsi), ngo yambuye Abarundi uburenganzira bwo kwihitiramo umuyobozi biciye mu mucyo no mu bwisanzure, nk’uko amategeko mpuzamahanga abisaba. Uti: “[RED Tabara] ntizarambika intwaro mu gihe ubwo burenganzira bw’ingenzi butarasubizwaho.”

RED Tabara ivuga ko yarambika intwaro mu gihe Perezida Ndayishimiye yakwemera ko habaho ibiganiro, hagategurwa andi matora y’Umukuru w’Igihugu yubahirije ihame rya demukarasi, aciye mu mucyo, mu bwisanzure kandi adaheza.

RED Tabara ni umutwe washinzwe mu 2015 ubwo ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza hari umwuka mubi wa politiki ushingiye ku cyemezo yari yarafashe cyo kongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ubona ntaho ubutegetsi bwa Ndayishimiye butandukaniye n’ubwabanje.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RED Tabara yababajwe n’amagambo ya Perezida Ndayishimiye yatangaje ko itazarambika intwaro
    Negatives forces ku Rwanda zo zatangaje iki

  2. RED Tabara yababajwe n’amagambo ya Perezida Ndayishimiye yatangaje ko itazarambika intwaro
    Negatives forces ku Rwanda zo zatangaje iki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *