Umuyobozi mukuru w’umuryango HRW (Human Rights Watch) uharanira uburenganzira bw’ikiremamuntu ushinjwa kwibasira u Rwanda inshuro nyinshi, Kenneth Roth, agiye kuva kuri iyi nshingano yari amazeho imyaka ikabakaba 30.
HRW mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 26 Mata 2022, yasobanuye ko Roth arava kuri iyi nshingano ‘ku bushake’ ku mpera ya Kanama uyu mwaka.
Avuga ku kuva kuri iyi nshingano, Roth yagize ati: “Natewe ishema cyane no kumara hafi imyaka 30 nubaka umuryango wabaye imbaraga zikomeye mu kurwanirira uburenganzira bw’abatuye Isi. Nsize HRW mfite icyizere cy’uko abayobozi bayo b’abanyempano kandi bashoboye bazakomeza umurimo n’imbaraga nyinshi, mu budasa no mu buryo butanga umusaruro.”
Uyu muryango uramushimira akazi gakomeye yakoze n’impinduka yawugejejeho by’umwihariko mu mikorere n’iterambere byawo, kuva yawinjiramo mu 1987 ari umukorerabushake mu rwego rw’ubushinjacyaha n’ubucamanza.
Ugira uti: “Ku buyobozi bwa Roth, HRW yarakuze iva ku bakozi 60 n’ingengo y’imari y’amadolari miliyoni 7, igera ku bakozi 552 bakorera mu bihugu birenga 100 n’ingengo y’imari ikabakaba $ miliyoni 100. Mu 1997, HRW yabonye kuri Nobel Peace Prize ku bw’uruhare rwayo mu guca ibisasu bitegwa mu butaka, ku ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, guca amasasu acucirwa n’iyinjizwa ry’abasirikare b’abana.”
Gusa kuri Leta zitandukanye zirimo iy’u Rwanda, Roth na HRW bakunze gushinjwa kurwibasira, barutangaho raporo ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ziruvuga nabi, zishingiye ku makuru y’ibinyoma.
Izi raporo zatumye Minisiteri y’ubutabera ikora isuzuma ku mikorere y’uyu muryango mu 2014, igaragaza ko ibikorwa byawo ari ubukangurambaga bushingiye ku nyungu za politiki, bukorwa bugamije kwangisha rubanda Leta y’u Rwanda, kandi igaragaza ko raporo zayo zikunze kubogamire ku ruhande rw’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
No mu 2015, HRW yasohoye raporo ivuga ko abazunguzayi bo mu Rwanda, abakoresha ibiyobyabwenge n’inzerereza bakubitwa, bakajya gufungirwa ahantu hatazwi.
Icyo gihe Busingye Johnston wari Minisitiri w’ubutabera yamaganye iyi raporo, avuga ko icyo igamije ari ukuyobya Abanyarwanda no kwangisha abaturage gahunda za Leta. Ati: “ [HRW] yarwanyije imidugudu, guhuza ubutaka, yamagana kurwanya nyakatsi, yarwanyije Gacaca. Iyo Abanyarwanda tuza kwishinga HRW tuba tukiri mu bukene bukabije.”
HRW iherutse gusohora itangazo yamagana amasezerano yo kohereza abimukira guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’u Bwongereza tariki ya 14 Mata 2022. Yasobanuye ko nk’igihugu ishinja kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’umwihariko ubw’impunzi kidakwiye kubohererezwa.
Kenneth Roth yatangiye kuyobora HRW mu 1993.


