Nyuma y’uko abaturage b’akagari ka Muti mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi bagaragarije igihe kirekire ikibazocy’uko kugera ku bitaro bya Mibilizi, n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bibagora cyane, kugeza n’aho bamwe mu bagore babyariraga mu mayira bajyayo, abandi barwayi,cyane cyane nk’abafite ibibazo by’imivuduko y’amaraso, diyabete n’izindi ndwara zitandura ntibabashe kuzivuza zikaba zanabahitana, n’ibindi bibazo by’ubuzima bishamikiye kuri ibi bagiraga, ubuyobozi bw’uyu murenge buravuga ko,ku bufatanye n’ibitaro bya Mibilizi, n’izindi nzego, bwabegereje poste de santé yihariye,igiye kubikemura.
Ni igikorwa abatuye aka kagari bigaragara ko uretse no kuba kure ya serivisi zose z’ubuzima, banafite umuhanda mubi cyane ku buryo nko mu bihe by’imvura kubona moto ibageza ku bitaro bya Mibilizi cyangwa ku bigo nderabuzima bya Mibilizi, Nyakarenzo na Mushaka ari ingorabahizi, kuwugenda n’amaguru ku murwayi urembye cyane ubwawo ukaba wamuhuhura, bavuga ko bishimiye cyane, cyane cyane ababyeyi bafatwaga n’inda bagatangira kubunza imitima, aho kwishimira ko bagiye kubyara bakaruhuka.
Uwiduhaye Dorcas w’imyaka 28 utuye mu mudugudu wa Karenge muri aka kagari, avuga ko abana be 3, babiri ba mbere,uw’imyaka 11 n’uw’itandatu yababyariye mu bitaro bya Mibilizi,aho we n’umurwaza we batangaga amafaranga 14.000 kuri moto kugenda no kugaruka, kugemurirwayo bigorana cyane, uwa 3 w’amezi 3,5 amubyarira ku nkigo nderabuzima cya Mushaka yitaga hafi,ariko umuhanda mubi cyane agenda ngo agereyo umubera ingorabahizi,akavuga ko na ho yagezeho yumva umwuka ugiye kumushirana.
Ati: “Kutegerwa n’ivuriro na rimwe byatubereye imbogamizi ikomeye cyaneku buzima, ku buryo umugore yasamaga agatangira guhangayika umunsi yamenyeye ko yasamye kubera kwibaza aho azabyarira, ku busabe bwacu nk’abaturage, tunabishishikarijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wacu dushimira cyane, twishakira ikibanza, umurenge udushakira abafatanyabikorwa badufasha, twubaka poste de santé, twumva igomba kuba yihariye kubera ibibazo by’ubuzima duhura na byo hano, irabonetse, irimo ibikoresho byose, umugore ugiye kubyara ntazongera kuruha.
Nagira n’ikibazo imbangukiragutabara izajya iza kumutwara kandi itari kumukura iwe mu rugo, abipimisha indwara zitandura nka Diyabete,umuvuduko w’amaraso n’izindi byasabaga ko biriza umunsi cyangwa bagatanga ayakabatunze bajya kwisuzumishiriza ku mavuriro ya kure, bizajya bikorerwa hano bahite bataha bajye mu mirimo yabo.
Mu by’ukuri dushimiye cyane Leta yumvise akababaro kacu ikaduha iri vuriro twizera ko ritaje kuduhuma amaso ngorikore umunsi umwe, rihagarare nk’izindi postes de santé tubona hirya no hino, ko rizaduha serivisi zose twifuza.’’
Uwimana Odette w’imyaka 55 uturanye n’iyi poste de santé wahahuriye n’umunyamakuru wa Bwiza.com yaje kwisuzumisha umuvuduko w’amaraso, ati: “Kwegerezwa iri vuriro ntako bisa, turashimira cyane ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi, ubw’umurenge wa Gashonga,ubw’Akarere kacu na MINISANTE bumvise akababaro kacu kuko ibyacu byari bibabaje cyane, ku bufatanye bwacu nk’abaturage bari bababaye tukabona ivuriro hafi.
Nk’ubu byantwaraga umunsi wose n’amafaranga menshi ya moto njya kwisuzumishiriza ku bitaro bya Mibilizi ariko ubu murabona ko iminota 10 yonyine mvuye mu rugo n’amaguru, nkaba mpageze, bakansuzuma nkaba nsubiye mu rugo gukomeza imirimo yanjye ndatakaje igihe, ibi ntitwari tuzu ko byashoboka ino.’’
Arakomeza ati: “Icyo dusaba ni ukuduha serivisi badahagaze, bakanashyiraho uburyo bwo kutuvura nijoro, umubyeyi uri kunda cyangwa uje ku gipimo ntahangayike, malariya yatuzahaje tukayivuza hafi, n’izindi serivisi tukazihabwa, mbese ikaba poste de santé y’icyitegererezo, atari iy’icyitiriro itwara akayabo Leta n’imbaraga nyinshi z’abaturage,mu gihe gito ugasanga yamezeho ibyatsi ntacyo ibamariye. Natwe twiyemeje kuyicungira umutekano kubera uburyo tuyibonye tuyibabaye.’’
Kayiranga Onesphore,umuforomo ku kigo nderabuzima cya Mibilizi kiri kuhatangira serivisi igihe hategerejwe rwiyemezamirimo uzayitsindira, avuga ko hafashwe icyemezo cyo kuhatangira izi serivisi nka poste de santé yihariye kuko bari bamaze kubona ibibazo by’abaturage, cyane cyane ibijyanye no kubyara,aho bamwe bashoboraga no kubyarira mu mayira, bamwe mu barwayi ntibivuze cyangwa bagahitamo kujya muri Kongo habegereye byanavagamo gufata imiti ya magendu, n’ibindi.
Ati: “Cyari ikibazo gikomeye cyane ariko turagenda tugikemura. Gusa dufite imbogamizi z’abaforomo bake ku kigo nderabuzima ari yo mpamvu tutaratangira gukora iminsi yose,na serivisi zose ziteganijwe zitaratangira, ariko nk’umubyeyi waza kuhabyarira ,yabyara nta kibazo,twamwakira,nubwo yakoherezwa ahandi nyuma yo kubyara ariko yaba yabyaye.’’
Avuga na we ko ikibazo cy’umuhanda ari ingorabahizi kuko n’abaforomo bahaza ubagora cyane,akifuza ko hagira ikiwukorwaho, akanavuga ko hakenewe nibura umubyaza, uwa Laboratwari n’abandi baforomo 2 ngo iyi poste de santé ikore neza,akizera ko ibikenewe byose rwiyemezamirimo uzatsindira isoko ryo kuhakorera azabihazana , bikazatuma nta muturage w’aka gace wongera guhangayikishwa n’ibibazo by’ubuzima.
Iyi poste de santé byitezweho guha serivisi abaturage b’utugari twa Muti na Buhokoro barenga 12.000 nk’uko bivugwa na Gitifu w’uyu murenge Habimana Emmanuel, unavuga ko bafite ikibazo cy’uko muri postes de santé 5 bafite mu murenge hakora 2 gusa, izindi zisa n’aho ntacyo zimariye abaturage kandi umurenge ntacyo wabikoraho, agasaba ko na zo zakora kuko inyubako zikomeje gupfa ubusa kandi zarahashyizwe ngo zitabare abaturage.
Ku kuba abahawe iyi poste de santé bifuza ko yavura iminsi yose,na n’ijoro kugira ngo ibafashe koko, n’icy’umuhanda bakomeje kwinubira, avuga ko biri mu nzira zo gukunda kuko nibona rwiyemezamirimo icyo azasabwa cya mbere ari ugukora ugushaka kw’abaturage, n’ataboneka vuba bazabiganiraho kuko aho abaforomo bakora barara hatabura, umuhanda na wo,kubera ko ari umuhanda mpuzamahanga,ubahuza n’ibice bya Nyangezi na Bukavu muri RDC, yizeye ko Akarere katazatinda kuwutunganya.
Akarere ka Rusizi gafite ikibazo gikomeye cyane cya postes de santé nyinshi zubatswe ngo zihe abaturage serivisi ariko inyubako zimwe zikaba zigiye guhirima zidakorewemo,aho umwaka ushize habarurwaga postes de santé 55 zubatswe mu karere kose ariko izikora zibarirwa ku mitwe y’intoki, abaturage bibaza icyo amafaranga yazubatse yapfiriye ubusa, Gitifu Habimana Emmanuel akizeza ko iyi yo itazaba nk’izo zose, bayishyizeho ijisho kubera ibibazo bikomeye cyane ije gukemura mu baturage, akabasaba kuyitaho ngo na yo ibiteho.






