Burundi: Leta yakuye ku rutonde abarimo abapfuye bari bakigenerwa umushahara

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko yakuye ku rutonde abantu 750 bahembwaga mu buryo budasobanutse barimo abapfuye, mu gihe igisuzuma dosiye zabo.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi, Dr Thadée Ndikumana mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Mata 2022, kuvana aba bose ku rutonde byakozwe mu mezi atandatu ashize.

Aba barimo abahembwaga badakora (abahinduye akazi cyangwa abandi), abakora ariko bahembwaga umushahara wikubye inshuro ebyiri ku kwezi ndetse n’abo byagaragaye ko bari bagihembwa kandi barapfuye.

Dr Ndikumana nk’uko Radiyo Ijwi ry’Amerika yabitangaje, yagize ati: “Hari urwego rw’ubugenzuzi, aho dukomeza kureba niba abakozi duhemba bakora koko. Ugasanga rero umuntu arahembwa, ntakora, ntumukureho. Ni cyo gituma amadosiye 750 yahagaritswe, duhagarika imishahara kugira ngo tubanze turebe ko umukozi arimo arahembwa akora koko.”

Minisitiri Ndikumana avuga ko haba hari abagumye kuri uru rutonde bitewe n’amakosa y’ikoranabuhanga cyangwa se bikaba byarakozwe ku bushake bw’abashinzwe abakozi.

Yasobanuye ko abakozi basakura Leta muri ubu buryo ari benshi, kandi bakwiye kugezwa mu butabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *