Minisiteri y’urubyiruko n’umuco (MYCulture) yatangaje ko mu mezi make ari imbere izatangira kujya iha abahanzi nyarwanda inkunga y’amafaranga, nk’abakora mu rwego rwahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi.
Byatangajwe n’umuyobozi mukuru muri iyi Minisiteri ushinzwe iterambere ry’umuco, Twahirwa Aimable mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’Amerika, akaba yavuze ko iyi nkunga izajya inyuzwa mu kigega Leta iteganya gushyiriraho abahanzi.
Twahirwa yagize ati: “Tubyigaho kugira ngo icyo kigega gishyirweho, noneho hashyirweho n’amabwiriza akigena kugira ngo abahanzi n’abakora muri iki gisata cy’ubuhanzi bagere kuri ayo mafaranga kugira ngo bakore ibintu bihamye, bibagirira akamaro, bitabagoye.”
Yongereyeho ko nibimara gutungana, abahanzi bazabimenyeshwa. Ati: “Biracyigwaho rero, igihe cyose nibimara gusohoka bazabimenyeshwa, bumve n’uruhare rwabo. Ayo mafaranga urumva ntabwo ari amafaranga umuntu aha umuntu gutya, barayamuha kugira ngo bizamure urwego nk’uko byakozwe mu nzego z’amahoteli n’ibiki byose, twumvaga no muri izi nganda ndangamuco bigomba gukorwa.”
Twahirwa yavuze ko mu mezi make iki kigega gishobora gushyirwaho, abahanzi bagatangira gufashwa. Ati: “Mu bantu bakubititse cyane muri iki gihe cya Covid-19, ni rwo rwego rwa mbere. Turumva ko mu mezi make, iyo nkuru izasakara kandi turabyizeye.”
Mu gihe ishyirwaho ry’iki kigega rikiri mu nyigo, ntabwo haremezwa umubare w’amafaranga azashyirwamo ku ikubitiro.


