Harmonize n’umunyarwenya Omondi bari bagiye gukubitirwa mu kabyiniro, barahunga

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya ukomeye muri Kenya, Eric Omondi hamwe n’umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania barokotse inkoni z’abafana b’i Nairobi bari biteze ko babataramira.

Umuyobozi w’akabyiniro ka Captain’s Lounge, Jor Barsil, yatangarije ikinyamakuru Citizen Digital ko binyuze ku kigo cya Melamani Ltd gihagarariwe na Omondi, Harmonize yari yishyuwe amashilingi ibihumbi 450 kugira ngo ataramire abakiriya mu gihe cy’isaha n’igice, ariko ahamara igihe kitarenze iminota 5.

Barsil yagize ati: “Nishyuye Melamani Limited amashilingi ya Kenya 450,000 kugira ngo Harmonize aze mu gitaramo, abane n’abafana mu gihe cy’isaha n’igice, ariko ubwo yaje, yahamaze iminota itarenze itanu.”

Uyu muyobozi uvuga ko yashoye mu gitaramo amashilingi arenga miliyoni 1.4, yasobanuye ko ibi byarakaje abakiriya barimo abari bishyuye amashilingi ibihumbi 5 kuri buri umwe, maze bashaka gukubita Harmonize. Ati: “Ibi byarakaje abafana bashakaga kumukubita maze ndamurinda. Ndashaka ko nasubizwa amafaranga nashoye.”

Omondi mu kwisobanura, yavuze ko mu bwumvikane bwabayeho hagati ya Melamani Ltd na Harmonize, harimo ko uyu muhanzi agera mu kabyiniro gusa, yishimisha, ibyo kuririmbira abakiriya bitarimo.

Ati: “Abanyakenya bakwiye kumva itandukaniro riri hagati yo kugaragara mu kabyiniro, guhura n’umuntu akabasuhuza, n’ibiba nyuma y’igitaramo. Ntabwo bimeze nk’ibitaramo. Umuhanzi yari ahari ngo yishimiye, nta bindi birenze. Ntabwo yagombaga kubataramira, yagombaga gutaramira kuri KICC gusa.”

Omondi kandi yemeje ko na we yari agiye gukubitirwa muri aka kabyiniro, we n’uyu muhanzi bahunga berekeza ku muhanda wa Mombasa.

Hari amakuru avuga ko Harmonize yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya, akurikiranweho kwakira amafaranga y’utubyiniro twinshi tw’i Nairobi turimo KICC, ariko Omondi we yasobanuye ko icyabaye ari uko yajyanwe kuri sitasiyo y’uru rwego mu rwego rwo kumurinda abashakaga kumukubita.

Omondi kandi avuga ko imodoka ya Harmonize yangijwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Harmonize n’umunyarwenya Omondi bari bagiye gukubitirwa mu kabyiniro, barahunga
    Umunyamakenga iyo abonye ikibi kije arihisha

  2. Harmonize n’umunyarwenya Omondi bari bagiye gukubitirwa mu kabyiniro, barahunga
    Umunyamakenga iyo abonye ikibi kije arihisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *