umuyobozi_wa_gs_bugarama_cite_mbarushimana_hamimu_asobanurira_abayobozi_bagenzi_be_na_visi_meya_amafaranga_bazigama_ku_gihembwe_ava_mu_kwihingira_imboga_ku_bufatanye_n_ababyeyi.jpg

Rusizi: Bavuga ko amafaranga 56 yo kurya ku ishuri Leta igenera buri mwana ari make cyane

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi bw’aka karere ubuvugizi ngo Leta yongere amafaranga igenera buri mwana yo kurya ku ishuri,kuko amafaranga 56 igenera buri mwana iteganya ko ababyeyi bazayongera ari make cyane ugereranije n’ibiciro ku masoko, n’ubushobozi bwa benshi mu babyeyi bwazahajwe na COVID-19, bamwe mu babyeyi bakavugako ayo basabwa n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri batayabona, abayobozi b’amashuri bagasanga Leta ikwiye gukubita inzu ibipfunsi ikongera ayo igenera buri mwana ngo bose babashe kurira ku mashuri nta nkomyi.

Gahunda ya Leta y’uko abana bose bagomba kurira ku mashuri yatangiranye n’intangiriro z’uyu mwaka w’amashuri ugeze mu gihembwe cyawo cya 3, bamwe mu bana ngo yabakuye ahaga kuko hari abatahaga saa sita bagiye kurya bagasanga iwabo ntacyo batetse, na nijoro badafite icyizere cyo kurya.

Umwana utariye akarisiba byarimba akanarivamo bikaba bimwe mubyongeraga guta amashuri kwabo, abayobozi b’ibigo by’amashuri bakavuga ko yaziye igiye kubera byinshi ikemura, ariko ko ibibazo biyirimo bidakemuranywe ubushishozi yapfira mu iterura,kuko bamwe mu babyeyi bagaragaza ubushobozi buke bwo kubona umusanzu basabwa, n’uwa Leta ngo ari iyanga, abayobozi b’amashuri bagasigara ari nk’umutwaro uremereye bikorejwe.

Ubwo aba bayobozi 125, barangajwe imbere n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie, bakoreraga urugendo shuri muri bimwe mu bigo by’amashuri byo mu murenge wa Bugarama, birimo GS Bugarama Cité y’indashyikirwa ku rwego rw’Akarere muri iyi gahunda,aho abana bose 2301 kuva ku nshuke kugera ku bo mu yisumbuye barya saa sita, bakanafata indyo yuzuye mu gihe hari bimwe mu bigo by’amashuri bigihuzagurika ,aho bamwe barya abandi babarebera, bamwe muri bo babwiye Bwiza.com bikigoranye ngo abana bose bafatire ifunguro ku ishuri.

Niyibiduha Jean Bosco uyobora GS Matare mu murenge wa Nkungu,avuga bakoreye urugendo shuri mu mashuri yo mu Bugarama kuko no mu mitsindire y’abanyeshuri ngo asanzwe ari imbere ku rwego rw’Akarere, na gahunda yo kurira ku mashuri kw’abana hari intambwe yateye ugereranije n’indi mirenge, ariko ko muri rusange iyi gahunda igenda izamo ibibazo, cyane cyane iby’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko, ubukene bukabije bwa bamwe mu babyeyi usanga banafite abana benshi biga badashobora gutangirira umusanzu usabwa icyarimwe, bigakubitiraho n’ayo 56 Leta igenera buri mwana aba iyanga, byose bikaba ingorabahizi.

Ati: “Turasanga kugira ngo ibibazo bikomeye bigaragaramo bikemuke, abana barye abandi batabareba mu maso, Leta ikwiye gukubita inzu ibipfunsi ikongera ayo igenera buri mwana,kuko amafaranga 56 rwose, ntacyo akimara cyane ugereranije n’itumbagira ry’ibiciro ku masoko, n’ubukene bukabije bamwe mu babyeyi bataka,kandi koko wareba ukabona hari abakennye cyane pe,kwaka umusanzu uba ubona ko ntaho yayakura.’’

Avuga ko akarusho yabonye mu mashuri basuye ya Bugarama ari uko yo afite imirima ahinga yunganira,ariko ayo mahirwe ntari hose.
Ati: “Hari n’amashuri atagira n’aho abana bakinira,atabona aho bahinga. Aha muri GS Bugarama Cité batubwiye ko kuri ariya mafaranga 56, umubyeyi yongeraho amafaranga 10.000 ku gihembwe, utayabonye akaza gukora imirimo y’amaboko,aho ababyeyi bahinga imboga mu mirima y’ishuri zikunganira, n’umubyeyi ntahangayike. Ariko si ko amashuri yose afite imirima. Nk’iwacu buri mwana asabwa amafaranga 6.000 mu gihembwe ariko bamwe ntibayabona, n’iyo mirima yahingwamo imboga ntituyigira ngo baze bayihinge izo mboga zunganire.”

Yakomeje ati: “Turasaba ubuyobozi bw’Akarere bwaduherekeje ubuvugizi Leta ikongera ariya 56, ba Gitifu b’imirenge n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze bagakangurirwa kugira iyi gahunda iyabo, bakadufasha mu bukangurambaga,tugafatanya kubyumvisha ababyeyi neza.

Ariko na none ibiciro ku masoko nibikomeza gutumbagira kandi tuba twakoze igenamigambi ry’icyo gikorwa tugendeye ku giciro kiriho, kikazamuka tutagishoboye guhamagara ababyeyi ngo bayongere,b anatubwira ko nta handi bayakura, bamwe bazakomeza kugenda babeshya mu maraporo ko bigenda neza,Leta igire ngo ni ko biri, nyuma uzasange twitana ba mwana, ibibazo byarananiwe kugaragazwa hakiri kare ngo bishakirwe umuti urambye kare.’’

Umuyobozi wa GS Bugarama Cité, Mbarushimana Hamimu, avuga ko nubwo barushije intambwe andi mashuri y’aka karere abayobozi bayo bose bakaba baza kubigiraho, hakoreshejwe imbaraga nyinshi,ku bufatanye n’ababyeyi, bitabaza n’imirima y’ishuri ngo bigerweho,ariko itumbagira ry’ibiciro ku masoko na bo rikomeje kubakoma mu nkokora.

Ati: “Twabonye bitazadushobokera kubwira ababyeyi bose ngo batange umusanzu basabwa w’amafaranga 10.000 mu gihembwe yunganira ariya ya Leta, kandi tuzi ko dufitemo abana babwirirwaga kubera kugera iwabo bagasanga nta gihari na nimugoroba bakaburara,bamwe bagakurizamo kwiga nabi basiba, barambirwa bakanarita.

Twishatsemo ibisubizo rero, nk’imigati abana bafatisha igikoma saa yine turayikorera hano ku ishuri, ayo twayitangagaho akagabanuka.

Twanahisemo guhinga imirima yose ishuri rifite, umubyeyi udashobora kubona ayo asabwa akaza agatanga umubyizi,bahinga imboga zunganira, ku buryo rwose nta kibazo cy’imboga dufite kandi twazigamye amafaranga arenga 300.000 mu gihembwe y’iyi gahunda kubera izo mboga.’’

Arakomeza ati: “Ariko ikibazo kiracyakaze kuko uko ibiciro byari bihagaze ku masoko dutangira iyi gahunda, bimwe byikumye hafi kabiri kandi ni byo abana bakenera cyane mu mafunguro.

Hari nk’ibyikubye kabiri, nk’isukari,amavuta n’ibigori, umuceri,ibishyimbo,ibijumba na kawunga na byo biri hafi kwikuba kabiri kandi kubwira umubyeyi ngo yongere ayo yaduhaga ,abona biruhanije, cyangwa yongere imibyizi ari bujye no gushaka icyo abatiga hano bararira,bikaba ibibazo, igitekerezo cy’uko Leta yagira icyo yongeraho ku yo itugenera nanjye nkaba nshyigikiye ko Akarere kadukorera ubwo buvugizi.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie,na we yemera ko aya 56 ku mwana n’aho ibihe bigeze ku biciro ari make cyane, ubukungu bwa benshi mu batuye aka karere bwarazahajwe na guma mu rugo y’igihe kirekire babayemo, akemera ubuvugizi yasabwe,agasba ariko ko igihe bugikorwa baba bishatsemo ibisubizo ,ariko abana bose bakarya kuko ari gahunda ya Leta.

Ati: “Kugeza ubu 85% by’abana ni bo byarya ku ishuri gusa,abandi 15% biracyagoranye. Impamvu ni uko umusanzu Leta itanga ari muke cyane n’ubukene bw’ababyeyi bamwe bukaba imbogamizi, gusa gahunda yo barayumva neza.

Ubuvugizi badusabye tugiye kubukora ariko igihe bugikorwa nibabe bishatsemo ibisubizo,abadafite imirima bayatishe kuko biremewe, ababyeyi badashoboye kuyabona bayihinge nk’uko aha bigenda,bunganire, bahange udushya ariko abana bose barye kuko ni gahunda idashobora gusubira inyuma kubera akamaro kayo gakomeye.’’

Bamwe mu bayobozi b’amashuri bagaragaje ko nubwo bashakisha uko abana barira ku ishuri hari n’abarimu babwirirwa, bakigishanya inzara ntibatange umusaruro batezweho, uyu muyobozi asaba ko buri shuri ryashaka uko ryagaburira kumanywa n’abaryigishamo nk’uko n’abana barya, gusa ntiyavuze niba n’abarezi hari umusanzu bazasabwa ngo na bo barire ku mashuri nk’abana bigisha.

umuyobozi_wa_gs_bugarama_cite_mbarushimana_hamimu_asobanurira_abayobozi_bagenzi_be_na_visi_meya_amafaranga_bazigama_ku_gihembwe_ava_mu_kwihingira_imboga_ku_bufatanye_n_ababyeyi.jpg
umuyobozi_w_akarere_ka_rusizi_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_dukuzumuremyi_anne_marie_aganira_n_abana_bari_gufata_ifunguro.jpg
umuyobozi_w_akarere_ka_rusizi_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_dukuzumuremyi_anne_marie_yasabye_ko_n_abarezi_barira_ku_ishuri_nk_abanyeshuri_bigisha.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *