Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 25 Mata 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye by’umwihariko kuri politiki, imyidagaduro n’ubutabera.
Harimo:
Perezida Kagame muri Uganda, Museveni amuvuga ibigwi
Ku wa 24 na 25 Mata 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda, ahura na mugenzi we Yoweri Museveni, bagirana ibiganiro byihariye birebana n’umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ingingo y’umutekano w’akarere.
Umukuru w’Igihugu yagiye muri Uganda yitabiriye ubutumire bw’umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba mu isabukuru ye y’imyaka 48 y’amavuko yizihijwe tariki ya 23 n’iya 24.
Impande zombi zibukiranyije amateka ari hagati yazo, n’umubano mwiza imiryango y’aba bakuru b’ibihugu yari isanzwe ifitanye kuva mu mateka ya kera, Perezida Museveni atangaza ukuntu Perezida Kagame hamwe n’abandi basirikare bigeze kumutabarana n’umuryango we, ubwo bari bagiye kwicwa.
Ifungwa ry’utegura Miss Rwanda
Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 26 rwatangaje ko rumaze umunsi rutaye muri yombi Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid, utegura irushanwa rya Miss Rwanda, rumukurikiranyeho gukorera icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina abaryitabiriye mu bihe bitandukanye.
Itabwa muri yombi rya Ishimwe ryakurikiwe n’impaka nyinshi ku irushanwa rya Miss Rwanda, ziyongera ubwo hajyaga hanze amajwi bivuga ko ari aye atereta Nshuti Divine Muheto uherutse kwegukana iri rushanwa, avuga ko yamurwaniriye, ariko we akamutenguha, akamwima ibyishimo.
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke ba FPR Inkotanyi, na we yavuze kuri Ishimwe, ko hari abakobwa barenga 10 yaba yarahohoteye baraceceka, umwe muri bo aba ari we ubyanga.
Umwamikazi Elizabeth II yakiriye impapuro zemerera Busingye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza
Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II tariki ya 29 yakiriye impapuro zemerera Busingye Johnston guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha amashusho kubera ko Umwamikazi Elizabeth II yari mu ngoro ya kabiri ya Windsor, mu gihe Busingye we yari mu ngoro ya mbere ya Buckingham, aho yanamugejejeho indamukanyo za Perezida Kagame, banaganira ku nama ya Commonwealth itaganyijwe muri Kamena 2022.
Muri Kanama 2021 ni bwo Perezida Kagame yahaye iyi nshingano Busingye wari usanzwe ari Minisitiri w’ubutabera.
Umusirikare wicishije umugore we ifuni yarakatiwe
Umusirikare Sgt Major Niyigabura Athanase wemera ko yicishije umugore we ifuni, yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa gisirikare tariki ya 25 Mata 2022.
Mu iburanisha ryabereye mu rugo iwe mu murenge wa Rukira w’akarere ka Ngoma tariki ya 19, Sgt Maj. Niyigabura yasobanuye ko yishe umugore we ariko bidaturutse ku bushake, ngo ahubwo yabitewe n’umujinya yamuteye ubwo yari agiye kumukubita umwase.
Bapfuye ibikorwa by’ubwubatsi bw’igipangu umugabo yapangaga, mu gihe umugore yamusabaga kubanza kumwubakira inzu yo gucururizamo.
Perezida Kagame mu kiganiro n’abadipolomate
Perezida Kagame tariki ya 26 Mata 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bahagarariye ibihugu byabo, yabagaragarije ishusho y’u Rwanda kugira ngo basobanukirwe neza igihugu bakoreramo, nibiba ngombwa bazanagisobanurire abandi.
Umukuru w’igihugu yasobanuriye aba badipolomate ibikubiye mu masezerano ataravuzweho rumwe guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bwongereza ajyanye no kwakira abimukira mu rwego rwo kubarinda ibyaha bakorerwa birimo ishimutwa n’icuruzwa.
Yaboneyeho no gusubiza abasaba ko umufungwa Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi uherutse gukatirwa imyaka 25 yarekurwa, ababwira ko nta bubasha afite bwo guhindura icyemezo cy’ubutabera.


