Kigali: Abahoze ari abasukuti bashinze umuryango uzafasha urubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017, i Kigali havyukiye umuryango ugizwe n’abantu barerewe kandi bakurira mu muryango w’Abaskuti. RASAL (Rwanda Ancient Scouts Alliance) ni umuryango bazatangiramo umusanzu wabo mu kubungabunga no gushimangira indangagaciro z’amahame y’ubuskuti no guteza imbere urubyiruko.
Muri Kanama 2016 nibwo abaskuti bakuze bagaragaje ko ubuskuti ubuvamo kubera imyaka igukoma imbere, nyamara ubuskuti bwo ntibukuvemo kuko bugutemba mu maraso, mu myumvire no mu mikorere, haba aho utuye, haba aho ukorera kimwe n’aho ugenda, aho hose ukarangwa n’indangagaciro z’indero ya giskuti.
Ni abagabo b’ibikwerere n’abagore b’amajigija, biganjemo abakoreye Umuryanhgo w’abaskuri mu nzego z’imirimo inyuranye. Abagera kuri 62 nibo bitabiriye Inteko rusange ya mbere ya RASAL. Muri Iyi nteko rusange, harasinywa amategeko agenga umuryango, hemezwe gahunda y’ibikorwa mu 2017, ndetse hatorwe abagize inzego zawo. RASAL izagengwa n’amategeko shingiro yawo kimwe n’itegeko N°04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta.
Kurererwa mu miryango y’urubyiruko ni ikivumbikisho
Nubwo RASAL igizwe n’abahoze ari abasukuti, nta mwihariko udasanzwe uzashyira ku basukuti, uzareba urubyiruko rwose, ariko rufite imiryango rubarizwamo. Iyi myemerere y’uko kurererwa mu miryango y’urubyiruko ari ikivumbikisho gifasha ababyiruka kubakwa mu buryo bwuzuye. Mu ijambo ry’ikaze riri ku rubuga rw’uyu muryango mushya, rasal.rw , umuyobozi wayo Sindayigaya Jacques agira ati “ hari ingorane zikomereye urubyiruko rwa none zitari zifite ubukana mu gihe twabyirukaga: iterabwoba, ibiyobyabwenge, kwangirika gukomeye kw’ibidukikije, amakimbirane n’intambara z’urudaca, ubusumbane bukabije mu birebana n’ubukungu n’imibereho,…”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bikorwa bya vuba uyu muryango ugamije, harimo kubarura abantu bose banyuze mu muryango w’abasukuti, kumenya uko babayeho n’ubuhamya bwabo ku byo umuryango wabagejejeho. Mu mwaka w’ubuvuzi 2017-2018, RASAL izarihira ubwisungane imiryango 50. Sindayigaya ati “hazarebwa imiryango ifite abana babarizwa mu miryango y’urubyiruko, noneho abayirimo bose bishyurirwe mituweli”. Ikindi gikorwa ni icyo gutanga inka 2 muri gahunda ya Girinka, ibi byose bikazabera mu turere 2 tw’ikitegererezo: Rwamagana na Gasabo. Muri uyu mwaka kandi, bazatera inkunga yoroheje, imishinga y’urubyiruko mishya cyangwa isanzwe iyikeneye.
Garuka ku ivuko
Sindayigaya Jacques (Serval Serieux) watorewe kuyobora RASAL, arasaba abahoze mu gisukuti kugaruka ku ivuko, bakibuka urubyiruko, barufashe kandi bakurikirane ibikorwa byarwo. Abandi batowe ni Nikuze Chantal, Musemakweri Phocas, Dr Uwimana Jean Pierre n’abandi. Amarembo ya Rasal arakinguye ku bifuza kuba abanyamuryango, buri wese mu cyiciro kijyanye n’ubushobozi bw’umusanzu yatanga. Gusa ngo abashaka kuba abanyamuryango b’ikubitiro bahawe amezi abiri yo gutanga imisanzu yabo, abazarenza ukwezi kwa Werurwe bazategereza inteko rusange itaha izabemeze.
Abanyamuryango bari mu ibyiciro 3: Diamond (Indongozi) bishyura ibihumbi 200 ku mwaka, Gold(Inkwakuzi) bishyura ibihumbi 100 ku mwaka, na Silver (Ingenzi) bishyura ibihumbi 60 ku mwaka. Umunyamuryango ashyirwa mu cyiciro n’umusanzu atanze, yemerewe kuva muri kimwe ajya mu kindi, kandi bose banganya uburenganzira ku bikorwa by’umuryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *