Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwategetse ko imibiri 36 yabonetse mu byobo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu ipimwa, nyuma y’aho habaye impaka mu baturage bamwe mu batuye mu mudugudu wa Bikingi mu kagari ka Kijote, bamwe bavugaga ko hari ibyobo bibiri bavuga ko byari bishyinguwemo abantu bishwe mu 1997, mu gihe abandi bemeza ko ari abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe batanze aya makuru bikabaviramo gufungwa.
Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa BWIZA tariki ya 4 Gicurasi 2022, bavugaga ko abashyinguwe muri ibi byobo ari abantu bishwe mu ntambara y’Abacengezi mu mwaka w’1997, baza gushyingurwa n’uwitwa Parmehutu bamwe bita ‘Pari’ wari ufitemo abo mu muryango we bishwe, wari umaze imyaka ibiri upfuye. Bamwe batanze aya makuru batawe muri yombi, bakaba bamaze igihe cyenda kungana n’umwaka bafunzwe.
Mu cyemezo cy’urukiko rwa Rubavu BWIZA ifite kopi, havuga ko uwitwa Kanyamugisha Etienne bakunze kwita Tonny, Mushirabwoba Theophile, Ntirenganya Anastase, Nyirabarigira Alphonsine, Nyiranshimiyimana Dative, Uzamukunda Alias Gakara, baburanaga n’ubushinjacyaha bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyemezo cy’urukiko rwa Rubavu, kivuga ko rwemeje ko mbere y’uko uru rubanza RP/GEN0008/2022/TGI/RBV rucibwa burundu hagomba kubanza gupimwa imibiri 36 yabonetse ku wa 11 Werurwe 2022 mu byobo bitandukanye mu mudugudu wa Bikingi mu kagari ka Kijote, mu murenge wa Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu.
Icyemezo kigira kiti: “Rutegetse inzego z’iperereza, Ubushinjacyaha na RIB gufatanya gupimisha bamwe mu baburanyi ari bo KANYAMUGISHA Etienne, NYIRABAGIRA Alphonsine na UZAMUKUNDA bakunze alias Gakara, hagapimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba mu mibiri yabonetse aho hantu kuwa 11/03/2022 harimo abafitanye isano nk’uko babivuga.
RUTEGETSE Rwanda Forensic Laboratory gupima KANYAMUGISHA Etienne, NYIRABARIGIRA Alphonsine na UZAMUKUNDA alias Gakara n’imibiri 36 yabonetse ivugwa haruguru, hagapimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba mu mibiri 36 yabonetse kuwa 11/03/2022 harimo abo bafitanye isano nk’uko bivugwa.”

Mu kiganiro BWIZA yagiranye n’aba baturage tariki ya 4 Gicurasi 2022, basabaga ko ubuyobozi bwabakura mu bwoba barimo, aho bamwe muri bo bavugaga ko barimo kurenganywa bikitwa ko bapfobeje jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu ya ‘munyangire’ na ruswa.
Umwe muri aba bafunzwe bazira ibi byobo ni uwitwa Ntirenganya Anastase. Umugore we yatangajwe ko umugabo we yafungishijwe n‘umugabo witwa Gasenge Etienne wari warafunzwe azira kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, ngo akaba yaratanze ubuhamya butavugwaho rumwe n’abari batuye muri uyu mudugudu.
Icyo gihe yagize ati: “Umugabo witwa Gasenge Etienne wari warafunzwe azira jenoside yakorewe Abatutsi yarafunze yemera icyaha, agisabira n’imbababazi arataha. Ariko hanze afunguwe, yari amaze imyaka 12 afunguwe. Nyuma yaho tuza kugirana amakimbirane mu rugo mu muryango wacu, murumuna wanjye ashakira iyo kwa Gasenge, aho ngaho avuka Gasenge. Ubwo rero muri ino minsi, uwo murumuna wanjye aramwifashisha ngo azashinje umugabo wanjye ko yafatanyije na we kwica.”
BWIZA yamenye ko isambu yasanzwemo ibi byobo ari iy’umusaza witwa Bizagwira wapfuye, hasigarana umuhungu we witwa Parmehutu na we umaze imyaka ibiri apfuye, ubu hakaba hasigaye umugore we n’abana.
Umugore wa Ntirenganya yasobanuye uko umugabo we yafashwe ati: “Baraje bavuga ko hano hari umuganda. Bageze aho bazana abantu bafunguwe babiri. Umwe aravuga ngo hari abantu yiciye hano ashaka kugira ngo agaragaze ngo umutima uramurya iyo ahanyuze, none ngo aragiran go agaragaze aho babashyinguye. Ubwo baraza badukoresha umuganda, bahamagara abaturage bari bari gukora aha nanjye narin di gukora mu murima n’abakozi, babaka amasuka baraza barataburura bakuramo iyo mibiri. Ariko abaturage bagaragaza ko, iyo mibiri ari iy’abaturage n’ubundi bari basanzwe batuye hano….Ni muri ubwo buryo baje baravuga ngo umugabo wanjye yafatanyije n’uwo Gasenge kwica abo bantu kandi abo bantu mu by’ukuri ni ab’i 97.”
Asobanura ukuntu iyo mibiri atari iy’abantu bishwe mu 94, ahubwo bishwe muri 97, uyu mugore yakomeje agira ati “I 97 hano hateye Abacengezi, urabona ni ku kigo. Baza basatira kino kigo cya gisirikare. Umuturage utarashoboye kuva aha ngaha ngo yiruke yerekeze iy’urugano akerekeza mu kigo, yararokotse, ariko uwasigayemo hano abasigaye barabungiranye baza hano mu mazu…Babungiranye, Abacengezi na bo baraza barabica, uwarokotse akaza mbere ari we nka Parmehutu yarabashyinguye,”
Ngo kugiran go umugabo we “agerekweho” icyo cyaha, byatewe n’amakimbirane yo mu muryango kuko ngo nta kuntu aha hantu haba haraguye abantu mu 1994 ngo nyina abiyoberwe, kandi anazi ko abantu bahashyinguwe ari abishwe n’Abacengezi kandi ngo hari n’indabo zigaragaza ko aho hantu hashyinguwe abantu.
Abantu bafite ababo bashyinguwe aho hantu ngo barabigaragaje bandikira akarere, batanga ubuhamya banabivuga n’umunwa wabo, ariko ngo aba ubu barafunzwe. Abafunzwe ni: Uzamukunda Nyiragakara, Nyirabarigira Alphonsine na Kamayumugisha Etienne.

Biravugwa ko uyu muturage afunzwe azira gutanga amakuru kuri ruswa/hari na bagenzi be bamaze igihe batawe muri yombi bivugwa ko bazize gutanga amakuru ko imva zakuwemo imibiri ari abantu babo bishwe n’abacengezi mu 1997 aho kuba mu 1994
Ibi ngo byatumye abaturage batinya gutanga amakuru kuko “uvuze wese ari gutabwa muri yombi” nk’uko babibwiye umunyamakuru. Umwe mu banyamategeko uburanira abafunzwe yatangaje ko hari abafunzwe byitwa ruswa nyamara ari uko batanze amakuru kuri ibi byobo.
Asobanura icyo apfa na nyina cyaba yaratumye yifuza ko umukwe we ajya muri gereza, umugore wa Ntirenganya yavuze ko bamaze iminsi baburana mu rukiko rw’ibanze rwa Nyabihu. Avuga ko murumuna we yashatse umugabo agatinda kubyara, nyina akabateranya ngo bamufashe bakure uwo mukobwa kuri uwo mugabo, ariko uyu akanga kumushyigikira ariko abandi bavandimwe bakabyemera ndetse musaza we akagenda akabameneraho ibirahuri by’inzu.
Ngo banashatse kugambanira umugabo wa murumuna we ngo afungwe ariko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rubatera utwatsi nyuma yo gusanga nta kosa afite, ruramurekura.
Ati: “Ubwo mama biramubabaza ngo ubwo njyewe mfatanyije na muramu wanjye. Bati ‘ahubwo n’imirima wahingaga hano, yaba uwo waguze n’uwo twaguhaye ntabwo uzongera kuyihinga’. Nibwo kuri 23 z’ukwezi kwa kane nagiye guhinga mfite abakozi, ubwo bansanga mu murima ba barumuna banjye bose bantema akaboko, uriya Dativa bamukomeretsa ku gahanga, urabona afite indodo. Hari n’undi witwa Nyiramahirwe Chanceline na we bamukomerekeje mu mutwe impande zombi (babakomerekesheje imihoro n’amabuye). Ubu uwo musaza wacu arafunzwe ari muri Nyakiriba aho ategereje kuzaburana mu 2023.”
Yakomeje ashimangira ko kuba umugabo we ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu cyahimbwe n’umuryango we wifashishije uwo witwa Gasenge watanze ubuhamya avuga ko bafatanyije kwica abantu imibiri yabo yabonetse muri ibi byobo.
Ntabwo ari uyu gusa wemeza ko abantu bashyinguwe muri izo mva ari abishwe n’Abacengezi kuko abaturage bashoboye kuvugana na BWIZA bose ari ko babyemeza. Umwe muri bo ubwo yabazwaga niba hari abantu azi baba bariciwe aha hantu muri jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko nta we azi.
Ati: “Kabishywe ko n’ikusanyamakuru ryabaye mpari, njyayo, 94 nta muntu wigeze agwa muri aka gace kerekeranye n’iki kigo (cya gisirikare). Ntawe pe! Ntawe nzi pe! Bapfuye kubera intambara y‘Abacengezi kuko bananyuze muri aya mazu yacu. Utarakijijwe n’amaguru yarapfuye, twarahungutse ntitwamusangaho..”

Ruvugundi uvuga ko yavukiye mu Bigogwe akaba anahasaziye
Uwitwa Ruvugundi avuga ko kuva yashaka yari atuye mu Mudugudu wa Bikingi. Asobanura ko abantu bishwe mu ntambara y’Abacengezi ari benshi ku buryo bahungutse bagasanga ari amatongo.
Ku kijyanye n’abantu bashyinguwe kwa Parmehutu, yavuze ko n’ababyeyi be (Parmehutu) bashyinguwe muri ibi byobo, ariko nta Mututsi wari utuye muri Bikingi mu 94, kandi ngo nta muntu azi wahiciwe icyo gihe.

Munyamahane avuga ko ibyabaye byose kuva yagera mu Bigogwe mu 1961 abizi neza
Undi witwa Munyamahane w’imyaka 92 avuga ko yageze muri Bikingi mu 1961. Yemeza ko nta Mututsi wigeze atura muri ibi bice, usibye abari batuye hepfo y’ikigo cya gisirikare.
Ku kijyanye n’abantu bivugwa ko biciwe kwa Parmehutu, yavuzeko abo azi bishwe mu 1997 barimo Bizagwira, se wa Parmehutu n’umugore we.
Munyamahane yagize ati: “Aba bantu uko bahashyinguwe, hari umwana witwa Pari (Parmehutu), yaraje asanga ba se bapfuye na nyina, ubwo aragenda abwira umurenge. Asaba umurenge ati ‘mumpe umwanya nshyingure ababyeyi banjye mu cyubahiro’…umurenge rero uramwemerera, araza arabashyingura arangije kubashyingura atera indabyo kuri iki gituro uko kimeze..”


