nyirandimubenshi_consolee_i_bumoso_na_nzayisenga_alphonsine_bubakiwe_bakurwa_habi_babaga.jpg

Nkombo: Minisitiri Gatabazi yashyikirije abaturage 2 batagiraga aho baba inzu

Sangiza iyi nkuru

Nyirandimubenshi Consolée utuye mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Bigoga, w’abana 9 umaze imyaka 11 atawe n’umugabo n’ubu akaba atazi iyo aherereye, na Nzayisenga Alphonsine wo mu mudugudu wa Gituro, akagari ka Kamagimbo, umupfakazi w’abana 4,bombi bo mu murenge wa Nkombo, akarere ka Rusizi, bari bamaze imyaka myinshi batagira aho baba hafashe, kuri uyu wa 7 Gicurasi bashyikirijwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV inzu nziza 2 bubakiwe na Polisi y’igihugu ku bufatanye na Minisiteri ayobora.

Aba bombi, nk’uko Bwiza.com yabibwiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nkombo, Sindayiheba Aphrodis mbere yo kuzishyikirizwa, ngo ni bamwe mu bari bahangayikishije ubuyobozi bw’uyu murenge cyane kuko nk’uyu Nyirandimubenshi Consolée inzu ye yavaga cyane,bayisuraga kenshi, ari ku rutonde rw’abagomba gukorerwa ubuvugizi ngo bubakirwe, ku bw’amahirwe bihurirana n’iyi gahunda ya polisi yo kubakira abatagira aho baba kuri iki kirwa, arubakirwa.

Avuga ko uyu Nzayisenga Alphonsine na we umugabo wapfuye ntaho amusize hazima, yabaga mu kazu k’amabati nka 12 kenda guhirima, ati: “N’ubwo abababaje baba ari benshi,ariko na we, bitewe n’uburyo wabonaga arara nko hanze n’abana, yatoranijwe mu bagomba kubakirwa muri iyi gahunda ya plosi y’igihugu.’’

Avuga ko bombi bashyikirijwe inzu nziza, z’amatafari ahiye, zibahesheje agaciro,buri yose ifite ibyumba 3 n’icyuruganiriro, zombi z’agaciro k’arenga 23.000.000, zirimo amashanyarazi ,intebe nziza,ibitanda, n’ibindi bikoresho byose bya ngombwa byo mu nzu, ibikoni n’ubwiherero, byose by’amatafari ahiye,dore ko umuturage ufite inzu nk’iyo kuri iki kirwa adapfa kuboneka, kuko kubera ko nta buryo ibikoresho by’ubwubatsi biramba bibasha kuhagera , abantu bacyubaka utuzu duciriritse gusa.

Ibi biniyongeraho kuba nta mashyamba ahaboneka n’itaka ryo guhoma rikaba ridafashe, kubona n’inzu ikomeye y’ibiti cyangwa ya rukarakara kikaba ikibazo, ari yo mpamvu no ku bafite amafaranga ikibazo cy’imyubakire kikiri ingorabahizi.

Aganira na Bwiza.com nyuma yo gushyikirizwa ku mugaragaro iyi nzu na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV,Nyirandimubenshi Consolée,yavuze ko iyo atekereje aho yabaga, n’inzu ahawe,yumva ari nko mu mabonekerwa,akumva nta cyo yaha perezida Kagame umukuye mu menyo y’abasetsi.

Ati: “Ni umukuru w’igihugu cyacu Perezida Kagame mbanza gushimira cyane kuko ankuye mu menyo y’abasetsi pe! Imibereho mibi irimo indaro mbi ni yo yatumye umugabo anta akigendera,imyaka 11 ikaba ishize ntazi iyo ari, kuko uretse no kuba mu kazu kabi, kavaga cyane imvura iguye kugeza n’aho ibyo munzu byinshi byanyagiwe, nk’ibipande bya mituweli by’abana n’iby’amafishi,ibindi nkajya nirirwa mbyanitse imvura ihise, nta kazi, nta cyo kurya dufite abana 7, nta kintu na kimwe cy’imibereho twagiraga, ngiye kubona mbona asohotse mu nzu aragiye, ntiyongeye kugaruka.’’

Arakomeza ati: “Muri iyo mibereho mibi, nisunze umugabo duturanye ngo angurize amafaranga ndebe ko hari icyo nakora, ampa udufaranga tutagize icyo tumariye ariko atwuririraho antera izindi nda 2 ubu mfite abana 9. Iyo ngira imibereho mizima, mfite aho mba heza,ibyo byose ntibiba byarambayeho.
Ndahamya ko ubwo maze kubona aho nicara heza, umugabo iyo ari iyo ntazi, amakuru ashobora kuba amugeraho ko Kagame yanyubakiye, mu minsi iri imbere nzajya kubona nkabona aratungutse,araje kandi nzamwakira neza kuko nubwo yantaye mu mibereho mibi , ni umugabo wanjye. Nshimiye cyane polisi y’igihugu,ubuyobozi bw’umurenge n’abandi bose bagize uruhare ngo mve habi,kuko nahitaga abaturanyi bandyaniranira inzara kubera inzu mbi nabagamo,ariko ubu ubuzima burahindutse,Imana ibahe umugisha.’’

Avuga ariko ko nubwo inzu ayibonye irimo ibyangombwa byose, ubuyobozi bukaba bwaramuhaye n’ibimutungana n’abana bizamara ukwezi, yifuza nibura amafaranga 100.000 by’igishoro ngo arebe utwo yacuruza atunge abana, akanagira ikibazo cyo kutagira agasambu n’agatungo, imyenda abana ngo yabashiriyeho n’ibikoresho by’ishuri,ariko ko abonye icyo gishoro, n’ibindi byaza.

Iki cyo yahise agira amahirwe,aya mafaranga polisi y’igihugu ihita iyamuha,imwemerera n’ibicanwa azakoresha muri iyi minsi, akavuga ko ubwo ayabonye,imibereho ye n’abana igiye guhinduka, n’umugabo wari waramutaye,nta gushidikanya agiye kumugarukira.

Nyuma yo gushyikiriza Nyirandimubenshi Consolée inzu, Minisitiri Gatabazi n’abari bamuherekeje bagiye kuganira n’abaturage b’uyu murenge,aho u muyobozi wungirije wa polisi y’igihugu DIGP Félix Namuhoranye yabashimiye ubufatanye, ababwira ko, nyuma y’aba, bahita bajya no guha inzu nk’izi abandi 3 bo mu kirwa cya Bugarura mu karere ka Rutsiro,bakazanabaha amato 3, byose hagamijwe gushakira imibereho myiza abaturage.

Ati: “Ni ibikorwa mu by’ukuri byari muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi y’igihugu, turangije kubikora aho twari twateganije hose, dusanga tutagenda ibirwa bya Nkombo na Bugarura bisigariye aho. Ni yo mpamvu twavuze ko nubwo ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi kwarangiye, tujye ku Nkombo vuba vuba tugire icyo tuhakora, bitume n’ umwaka utaha tuzahagira ah’ibanze.

Ubwo abapolisi babishinzwe barabyumva,umwaka utaha Nkombo ku isonga. Uyu munsi dutashye biriya bikorwa,umwaka utaha tuzataha ibindi hano ku Nkombo birushije biriya. Tubasabye gusa ubufatanye mu kurwanya ibyaha,cyane cyane uburobyi butemewe,munashimire cyane perezida Kagame kuko twubakaga ibyo yatubwiye.’’

Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu na we wari waherekeje Minisiti Gatabazi muri icyo gikorwa, Jenerali Jean Bosco Kazura, yabashimiye imbaraga bashyira mu kwicungira umutekano ari yo mpamvu n’ibyo byose bibazamura babigezwaho, abayobozi bakaza ku bwinshi kubasura, ko Nkombo hari mu ha mbere mu gihugu bafite umutekano usesuye, uruhare rwabo rukaba ntagereranywa,abasaba gukomera kuri uwo mutekano, bagashyira abana bose mu ishuri bakarwanya imirire mibi n’ibindi bidindiza, ko ibindi Leta izagendaibibaha.

Nyuma y’aba bashyikirijwe izi nzu, haracyasigaye indi miryango 17 itagira aho kurambika umusaya, n’indi 53 iba habi cyane,inzu zigiye kugwa,ikeneye na yo kubakirwa bundi bushya nk’uko bivugwa na Gitifu w’uyu murenge Sindayiheba Fabien, icyakora muri iriya 53, ibiri ikaba yarabonewe amabati, mu byumweru 3 ikazaba yaboney aho iba, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, akaba yabijeje ko ibibazo byose bijyanye n’imibereho bazafatanya n’ubuyobozi kubikemura, ko ntakizananirana bafatanije,ko icyo Leta ishyize imbere ari uko buri munyarwanda wese yabaho neza,atekanye.

Muri uru ruzinduko rwe ku Nkombo, Minisitiri Gatabazi yari ahekerejwe n’abandi benshi barimo Minisitiri w’umutekano, Gasana Alfred wanashubije ibibazo byabajijwe n’abaturage, ibitabonewe ibisubizo ako kanya akavuga ko bigiye gukurikiranwa mu gihe gito bikaba byakemutse, umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu Jenerali Jean Bosco Kazura, umuyobozi wungirije wa polisi y’igihugu DIGP Félix Namuhoranye, Guverineri w’intara y’uburengerazuba Habitegeko François, abayobozi b’ingabo na polisi mu ntara y’uburengerazuba, bamwe mu bagize njyanama na Meya w’aka karere Dr Kibiriga Anicet.
nyirandimubenshi_consolee_i_bumoso_na_nzayisenga_alphonsine_bubakiwe_bakurwa_habi_babaga.jpg
minisitiri_gatabazi_jmv_n_abandi_bayobozi_mu_ifoto_y_urwibutso_na_nyirandimubenshi_consolee_nyuma_yo_kumushyikiriza_iyi_nzu.jpg
nyirandimubenshi_consolee_n_umuryango_we_bishimiye_ko_bagiye_kujya_barara_batekanye.jpg
minisitiri_w_ubutegetsi_bw_igihugu_gatabazi_jmv_yabwiye_abanyenkombo_ko_n_ibindi_bikorwa_bizamura_imibereho_myiza_yabo_bigiye_kubageraho_ku_bwinshi.jpg
umugaba_mukuru_w_ingabo_z_igihugu_jenerali_jean_bosco_kazura_yashimiye_abaturage_ba_nkombo_uburyo_bicungira_umutekano.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nkombo: Minisitiri Gatabazi yashyikirije abaturage 2 batagiraga aho baba inzu
    ndashyimira porisi namini sitiri gatabazi numukuruwigihugu bashyikirije amazu abobadamu natwe tumaze imyaka icumi tutagirahokuba ducumbirwa ntumuturage nabyareta baduha gontuko turabacumbitsi nabyobaduha mudufashye ninyagatare murirukom nyakagaram

  2. Nkombo: Minisitiri Gatabazi yashyikirije abaturage 2 batagiraga aho baba inzu
    ndashyimira porisi namini sitiri gatabazi numukuruwigihugu bashyikirije amazu abobadamu natwe tumaze imyaka icumi tutagirahokuba ducumbirwa ntumuturage nabyareta baduha gontuko turabacumbitsi nabyobaduha mudufashye ninyagatare murirukom nyakagaram

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *