ferwa.jpg

Amavubi y’abato yabuze amahirwe yo kwitabira irushanwa yatumiwemo na UEFA

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 16 yabuze amahirwe yo kwitabira irushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA) yatumiwemo kubera kubura ibyangombwa.

Tariki ya 23 Mata 2022 ni bwo Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henri yatangaje ko bari gutegura abana barenga 40 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu barimo abazatoranywa kugira ngo bitabire iri rushanwa.

Muhire yagize ati: “Hari amarushanwa asanzwe abera kuri uyu mugabane [i Burayi] bari mu cyiciro cy’imyaka 16. Mu rwego rwo kuzamura impano z’abana bacu no kubaha amahirwe ngo batangire bakine, batangire bakunde umupira, twandikishijemo ikipe yacu y’igihugu, ubu rero turi mu marushanwa ya hano yo kugira ngo tujonjore abo bana bazabasha guserukira ikipe y’u Rwanda y’abana b’imyaka 16.”

Mu gihe iri rushanwa rimaze umunsi umwe ritangiye, FERWAFA kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022 yatangaje ko iyi kipe itacyitabiriye bitewe n’uko aba bana batabonye ku gihe ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu kiryakira bizwi nka viza (visa).

Yagize iti: “Turabamenyesha ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yagombaga kwitabira irushanwa rya ‘UEFA International Development Tournament’ muri Cyprus kuva tariki ya 9-15/05/2022 itakibashije kuryitabira kubera ko ibyangombwa kwinjira muri icyo gihugu bitabashije kubonekera igihe.”

Muri iri rushanwa, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine ku mugabane wa Afurika cyari cyaratumiwe.
ferwa.jpg
Kuva mu kwezi gushize hategurwaga abana bazitabira iri rushanwa gusa ntibyakunze kubera kutabonera viza ku gihe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *