visiting_the_himba_people_fs.jpg

Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba

Sangiza iyi nkuru

Namibia ni igihugu giherereye mu majyepfo ya Afurika, cyiza bitewe n’imiterere yacyo. Kiratangaje bitewe n’ibintu bigikorerwamo, imico n’amoko bitavugwaho rumwe na bo mu burengerazuba bw’Isi bitewe n’abandi batabimenyereye.

Ovahimba, Ovazimba cyangwa se Abahimba ni ubwoko bw’abaturage butuye mu gace ka Kunene mu majyaruguru ya Namibia no mu gace ka Omusati bafite imico itangaje.

Ni ubwoko bufite abaturage ibihumbi 50,000, abagore baho usanga bari mu mirimo itandukanye irimo kwita ku matungo no kwita ku bana n’ibindi abagabo babo batunze no kujya guhiga aho bagenda bakazamarayo igihe kirerekire.

Ubu bwoko buzwiho ko abagabo baho bashakana n’abagore benshi. Umwana w’umukobwa ugeze mu gihe cy’ubwangavu, ababyeyi be bamuhitiramo uwo aba agomba kuzabana na we ubuzima bwe bwose, nta ruhare agira mu guhitamo uwo bazabana akaramata.

Abantu bo muri ubu bwoko usanga bafite amabara atukura ku ruhu rwabo ibizwi nka ‘otzjize’, ibi bikaba bibafasha mu kwirinda imirasire y’izuba ndetse no kuba barumwa n’udusimba aho baba barinzwe n’imyemerere yabo bitewe n’amabara baba biteye.

Ubu bwoko ntabwo bujya bukaraba amazi ahubwo mu mwanya wo gukaraba, abagore begera ahantu hari umwotsi ukabakwira ku mubiri wabo wose.

Kwakirana bya kivandimwe

Akira neza uko bikwiye: Ni imvugo ikoreshwa cyane muri ubu bwoko. Iyo umushyitsi aje akomanga, umugabo amwereka ko anejejwe no kuba aje, akamuha ikaze maze akamuha ibyitwa okujepisa omukazendu.

okujepisa omukazendu ni uburyo bwo kwakira umuntu, aho umugabo aba agomba gutanga umugore we akaranana n’uwo mushyitsi maze umugabo akajya gusasa uburiri bwe wenyine iryo joro cyangwa akarara hanze mu gihe nta hantu yabusasa.

N’ubwo uyu muco wabo usanga udashyigikiwe n’abandi bantu mu bice bitandukanye, abo muri ubu bwoko bo bavuga ko ufite umumaro ukomeye cyane kuko utuma umugabo adashobora kugirira ishyari undi ngo yifuze umugore we kandi ngo utuma habaho imibanire myiza.

Gusa ku rundi ruhande, usanga umugore nta jambo agira mu gufata iki cyemezo mu muryango, aho aba ategetswe kubaha ibyo asabwe n’umugabo, ngo kurarana mu cyumba kimwe n’umushyitsi.
visiting_the_himba_people_fs.jpg
himba-people1519826172077_aspr_1.770_w600_h339_e400.jpg

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
    Imico iragwira!! No mu majyaruguru ya China,umugore atungwa n’abagabo benshi (Polyandry).Ahantu henshi nko muli Ankole (Uganda),umugore aba ari uw’umuryango.Aryamana na baramu be.Gusa ibi byose ni icyaha.Imana yaturemye idusaba kuryamana n’uwo twashakanye gusa.Ababirengaho millions na millions,kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza, ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.

    1. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
      Bareke wowe uzigireyo. Byose n’ibyo abantu bishyiriraho.

      1. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
        Ukeneye ubwenge bw’Imana bukubashisha gusobanukirwa ko atari ibyo abantu bishyiriraho. Ushobora kuba ufite ubwenge bw’isi gusa ariko dukwiye n’ubwenge bw’Imana buduhishurira icyo Imana yifuza ku muntu yaremye.Umwami YESU KRISTO agufashe.

      2. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
        Ukeneye ubwenge bw’Imana bukubashisha gusobanukirwa ko atari ibyo abantu bishyiriraho. Ushobora kuba ufite ubwenge bw’isi gusa ariko dukwiye n’ubwenge bw’Imana buduhishurira icyo Imana yifuza ku muntu yaremye.Umwami YESU KRISTO agufashe.

    2. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
      Bareke wowe uzigireyo. Byose n’ibyo abantu bishyiriraho.

  2. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
    Imico iragwira!! No mu majyaruguru ya China,umugore atungwa n’abagabo benshi (Polyandry).Ahantu henshi nko muli Ankole (Uganda),umugore aba ari uw’umuryango.Aryamana na baramu be.Gusa ibi byose ni icyaha.Imana yaturemye idusaba kuryamana n’uwo twashakanye gusa.Ababirengaho millions na millions,kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza, ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.

  3. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
    Mbega byiza nibyundi inshuti nyanshuti musangira byose nino birakaza .

  4. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
    Mbega byiza nibyundi inshuti nyanshuti musangira byose nino birakaza .

  5. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
    Uretse abanyamadini bakabya , umuntu waremwe n’Imana yabanje kumwigaho cyane imuha ubwenge n’umuco /kamere byayo.

    Nta kibi Kiri muri uriya muco. Ahubwo se ntimubona ko bakeneye kororoka ngo ruriya rukundo barukwize ku isi yose ???

  6. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
    Uretse abanyamadini bakabya , umuntu waremwe n’Imana yabanje kumwigaho cyane imuha ubwenge n’umuco /kamere byayo.

    Nta kibi Kiri muri uriya muco. Ahubwo se ntimubona ko bakeneye kororoka ngo ruriya rukundo barukwize ku isi yose ???

  7. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
    No mu Rwanda uyu muco urahaba ! Aho usanga umugore umwe (indaya) atunzwe n’abagabo 10 kandi ugasanga ntacyo bibatwaye!

  8. Iyo ubasuye baguha umugore mukararana, ntibajya boga: iby’ingenzi ku Bahimba
    No mu Rwanda uyu muco urahaba ! Aho usanga umugore umwe (indaya) atunzwe n’abagabo 10 kandi ugasanga ntacyo bibatwaye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *