Ubuzima buteye agahinda umugore wabyaye abana 44 yaciyemo

Sangiza iyi nkuru

Mariam Nabatanzi ni umugore wavukiye muri Uganda. Yabyaye abana 44, nyuma aza gutabwa n’umugabo, ariko akora uko ashoboye kose ngo abana bakure, Ni we mugore wabyaye abana benshi muri iki kinyejana turimo.

Uyu munsi turi mu kinyejana cya 22, aho leta z’ibihugu hirya no hino ku Isi zikangurira abaturage kubyara umubare w’abana bashobora kurera, aho hashyirwaho uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro ngo Isi ibashe guhangana n’ingaruka z’ubwiyongere bw’ikiremwa muntu.

Nabatanzi afite imyaka 12 yashyingiwe inshuro enye ku bagabo batandukanye. Amaze kuzuza imyaka 13, yabyaye impanga, yongera gutwita na bwo arongera abyara impanga. Mu myaka yakurikiyeho yabyaye abana batatu, nyuma akajya abyara impanga.

Nabatanzi yatangiye kugira ibibazo mu buzima bwe bwa buri munsi yavanye ku babyeyi be, amaze kuzuza imyaka 36 yari amaze kubyara abana 44. Amaze kubyara aba bana umugabo we yaramutaye, arigendera, asigara arera abo bana wenyine.

Uyu mugore kugira ngo abyare aba bana bose bangana gutya, yabanje kubyara impanga inshuro eshatu zikurikirana, maze abyara abana batatu inshuro enye nyuma yongera abyara impanga za babiri inshuro esheshatu.

Uyu mugore utangaje, akora ubutaruhuka kugira ngo abashe kubona ibitunga abana be ahanini abakiri batoya ndetse akabashyira n’ahantu bamererwa neza. Akora akazi ko gutunganya imisatsi, gutegura ahakorerwa ibirori, agatoragura ibyuma bishaje maze akabicuruza, ikindi akora ni ukwenga inzoga no gutunganya imiti gakondo mu gace atuyemo.

Yihaye intego ko abana be bagomba kubona amahirwe yose mu buzima we atigeze abona akaba ari yo mpamvu akora cyane. Amafaranga yose akoreye ashirira mu kubahahira, mu buvuzi bwabo, ugura imyenda no kubishyurira amashuri.

Nubwo Mariam akora cyane kugirango arere abo bana umwana we mukuru witwa Ivan Kibuka yavuye mu ishuri kugirango amufashe kurera abo bana bose.

Ufite imyaka 23 yagize ati: “Mama aba yishwe n’imirimo, turamufasha uko dushoboye, nko guteka, kumesa ariko n’ubundi usanga aba agifite byinshi agomba gukorera umuryango wacu.’’

Nabatanzi n’abana be babayeho mu buzima bukomeye aho atuye mu nzu yubakishijwe amatafari ariko isakaje amabati izengurutswe n’imirima y’ikawa.

Inkuru y’agahinda mu bwana bwe

Iyo winjiye mu mateka y’ubwana bwa Nabatanzi, amarira aramanuka. Ni inkuru iteye agahinda cyane cyane ku buryo hashize iminsi itatu, nyina ubabyara yaramutaye hamwe n’abandi bavandimwe be batanu.

Nyuma ise yongeye gushaka undi mugore, maze mukase aroga bakuru be yifashishije ibyatsi yari yavangavanze mu biryo bagombaga kurya.

Nabatanzi ni we warokotse kuko byabaye adahari kubera yari yagiye gusura abo mu muryango we.

Mu nkuru iri ku kinyamakuru The Mirror, Nabatanzi yagize ati: “Nari mfite imyaka 7, nari muto cyane ntabwo nari nzi urupfu icyo ari cyo, abo mu muryango wanjye ni bo bambwiye uko byagenze byose.’’

Yifuzaga kuzabyara abana batandatu ariko kubera uburyo nyababyeyi ye iteye ntabwo byamukundiye, yabujijwe n’abaganga gukoresha uburyo bwose burimo gukoresha ibinini bwo kuboneza urubyaro kuko byari kumugiraho ingaruka.

Kubyara abana benshi muri Uganda ni ibintu bisanzwe byibuze umuryango uba ufite abana bari hagati ya 5.6 ariko Nabatanzi we arabarengeje. Ubwo yari afite imyaka 23 yari amaze kubyara abana 25, yasabye muganga kumufasha agahagarika kubyara ariko amusubiza ko bidashoboka bitewe n’imiterere ya nyababyeyi ye.

Icyo gihe yabwiwe ko icyo yagombaga gukora ari ugukomeza kubyara, icyashokaga yari uko bamukuramo nyababyeyi ntazongere kubyara burundu. Mu rugo abana 12 bararana kug itanda kimwe, abandi bagasasa matera hasi kuri sima.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ubuzima buteye agahinda umugore wabyaye abana 44 yaciyemo
    Uvuze ngo turi mucyinyejana cya 22?
    Hhh

  2. Ubuzima buteye agahinda umugore wabyaye abana 44 yaciyemo
    Uvuze ngo turi mucyinyejana cya 22?
    Hhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *