Mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’iyubahirizwa ry’ihame rya demukarasi, hari hamwe bayitekereza bakayumva nk’inzozi nubwo amateka hari hamwe agaragaza ko hari aho byagiye bishoka, abaturage bagatora abaperezida baharanira inyungu zabo bayobora kurusha kwishyirira agafaranga ku mifuka yabo.
Ku rubuga rwa Forbes Magazine hasohotse urutonde ruriho bamwe mu baperezida bafatwa nk’ababi babayeho mu mateka ya Afurika, ruyobowe na Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ari nawe tugiye kwibandaho n’impamvu yatumye aba umuperezida mubi mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
Teodoro Obiang Nguema ni we muperezida umaze imyaka myinshi ku butegetsi muri Afurika, akaba kuva muri Kanama 1979 ayobora igihugu cya Equatorial Guinea gikungahaye cyane kuri peteroli, ubwo yari amaze guhirika ubutegetsi bwa nyirarume, Francisco Macias Nguema muri coup d’état yamenetsemo amaraso menshi.
Guinea ni kimwe mu bihugu ku Isi bifite peteroli nyinshi ariko ntabwo abaturage bacyo bakize. Ni igihugu aho, nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubigaragaza (UN), rubanda nyamwishi badashobora kubona amazi meza.
Guinea yashyizwe ku mwanya wa gatanu aho umubare munini w’abana bapfa bakiri bato, abana bari ku ijanisha rya 20% bapfa bataruzuza imyaka itanu, mu gihe abandi 80% badahabwa uburezi bufite ireme n’ubuvuzi bugezweho. Ariko nubwo bimeze bityo umuhungu wa Perezida, Teodolin Obiang bivugwa ko arimo gutegurwa ngo azasimbure se atakaza amafaranga menshi y’amadorari mu kwinezeza harimo gutembera no kugura imodoka zihenze n’amazu mu mujyi wa Malibu.
Tariki 3 Kanama 1979, Obiang Nguema wari umusirikare w’umwofisiye yafashe ubutegetsi, mu 1982 yatowe mu matora kuri manda ya mbere y’imyaka irindwi ari umukandida rukumbi. Mu 1989 yatorewe manda ya kabiri, mu 1996 atorerwa iya gatatu, mu 2002 atorerwa iya kane. Aha hose yagiraga amajwi ari hejuru ya 95%.
Mu matora ya 2002, hari agace ko muri iki gihugu aho batangaje ko yatowe ku majwi 103%, abatavuga rumwe na we bavuze ko ari ikimenyetso cy’uburyo aya matora abamo uburiganya.
Mu 2009 nabwo yatsinze amatora n’amajwi 97%, aheruka gutorwa mu 2016 aho yatsinze ku majwi hafi 94%. Kugira ngo yiyamamaze hagiye hahindurwa Itegekonshinga mu rwego rwo kwirinda abamurwanya.
Igihugu gikize abaturage babayeho nabi mu busumbane
Iki gihugu rukumbi cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyakoronijwe na Espagne (Spain), cyahoze gikennye cyane kugeza mu myaka ya 1990 ubwo cyabonaga zahabu y’umukara (petrol) mu butaka bwacyo.
Kuva mu 1995, ubukungu bw’iki gihugu bwarazamutse cyane kubera ubucuruzi bwa petrol, n’ubwo ari igihugu kirutaho gatoya u Burundi mu bunini, cyabaye igihugu cya gatatu muri Afurika gicuruza peteroli nyinshi nyuma ya Nigeria na Angola.
Imyaka 43 ku butegetsi yamugwirije ubukungu, Forbes ivuga ko Perezida Nguema ubutunzi bwe bubarirwa kuri miliyoni $600, akaba ari umwe mu bategetsi b’ibihugu bakize ku Isi.
Ikinyamakuru Borgen Magazine cyandika ku bukene n’inzara ku Isi, kivuga ko Minisitiri w’Ubuhinzi muri iki gihugu mu 2014 yahembwaga umushahara wa $100,000 ku kwezi (ni hafi miliyoni 100 y’u Rwanda).
Icyegeranyo cya 2018 cy’Umuryango w’Abibumbye cyitwa ‘Human Development Index’ kigaragaza imibereho, uburezi n’ubukungu bw’abaturage, Equatorial Guinea ni iya 141 mu bihugu 189.
Abanya Guinea babayeho bate mu myaka 43 abayoboye?
Banki y’Isi ivuga ko 90% by’ubukungu bw’iki gihugu bushingiye kuri petrol, gusa kuva mu 2014 bwatangiye kuzahara kubera igabanuka ry’igiciro cyayo.
Iyi banki ivuga ko kubera ubusumbane bw’ubukungu mu baturage, abarenga 70% babaho mu bukene.
CIA World Fact Book ikavuga ko abagera kuri 40% babaho munsi y’umurongo w’ubukene (batunzwe n’atarenga $1,9 ku munsi).
Ku rutonde rw’uko ruswa ihagaze mu bihugu bahereye ku hari nkeya ku Isi (Corruption Perceptions Index 2018) rukorwa na Transparency International, iki gihugu ni cya 172 mu bihugu 180.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Basogo mu myaka amaze ku butegetsi ba minisitiri b’intebe icyenda bamuciye imbere. Kuva mu 2012 umuhungu we Teodoro Nguema Obiang Mangue ni we Visi Perezida.
Teodore obiang Nguema yavutse tariki ya 5 Gicurasi 1942, avukira mu gace kitwa Acoacan muri Equatorial Guinea. Afite umwana witwa Teodorin Nguema wize mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Colegio Nacional Enrique Nvó Okenve.
Yanditswe na Niyobuhungiro David

14 Responses
Afatwa nk’umunyagitugu, umuperezida wakenesheje abaturage
Forbes ni iki? Nawe rero ngo utuzaniye amakuru ko batavuga ibyiwabo. Afrika ni Afrika nta demokarasi yizo mbwa dukeneye

Iki gihugu abakivuga nabi nabatarakigeramo, gifite ibikorwaremezo utapfa kubona muri Africa, imihanda myiza amazu yakataraboneka imidugudu myiza cyane, nubwo bafite ikibazo cyimiyoborere ariko barakabya murwego two kwerekana ko demokarasi yahonyowe

Nakadafibatanguy bamubeshera aho mugomba mumuzize petrol twarabameny ariko tubayeze poutin ingabo idakangwa

Abanyafurika? Uwaturoze ntiyakarabye! Nihe handi bibeshyako umuperezida ashobora gutorwa n’abantu 90%? Nihe handi bahindagura itegekonshinga buri gihe uko umutegetsi ugiyeho yumva bimubereye? Nihe handi umutegetsi agena uzamusimbura kandi akaba ari umwana we? Ibi biri kure kwitwa iterambere bahora barata!

Uyu mugabo yasahuye igihugu cye billions nyinshi.Family ye ikize kurusha igihugu.Ntabwo azi ko ejo azasaza akabisiga byose agapfa.Ijambo ry’imana ridusaba gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari ifaranga.Abumvira iyo nama,bazahembwa kuzuka ku munsi w’imperuka,imana ibahe ubuzima bw’iteka.Ntitukishinge ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.

Kuki abakene batamikwa ugize Imana akabuvamo bagasizora bamusiba ngo yarabakiranye?
Murebe ikigamijwe mu kwinjira mumiyoborere y’ibihugu mutari abaho!
Ese, n’uwayobora mandat imwe gusa mu gihugu kitagira peteroli ntiyajira? Nkaswe rero ufite Igihugu gikize!
Kuyobora imyaka myinshi Ubundi si bibi. Igikenewe ni uko imibereho y’abaturage n’ubuzima bwabo bujya aheza nabo babigizemo uruhare.