Umunsi umwe muri Kamena 1995, umuturage Foutanga Babani Sissoko ukomoka muri Mali yagiye ku kicaro cya Islamic Bank of Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), asaba umuyobozi wa banki kumusura bagasangira ibya nimugoroba.
Kuva umunsi yamusuye, habayeho ubujura budasanzwe kuko ubwo baganiraga bombi bari ku meza, yasobanuriye umuyobozi wa banki, Muhammed Ayoub ko afite imbaraga zashobora gutuma amafaranga ye ayamukubira kabiri ayo yari afite.
Umuyobozi wa banki yatashye yiyemeje kuzagaruka amuzaniye amafaranga menshi akayamukubira (akayatubura), uyu Foutanga Babani Sissoko yiberaga mu byaro bya kure Mali.
Hagati y’umwaka 1995 na 1998, Ayoub yoherereje amafaranga inshuro 183 kuri konti za Sissoko mu bihugu bitandukanye nk’uko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC wakoze icukumbura kuri iki gikorwa.
Mu kwezi k’Ugushyingo 1995, hashize icyumweru gusa amaze kubonana na Mohammed Ayoub, uyu munya-Mali yahise ajya muri New York Bank afungura konti yagombaga kujya ashyiraho aya mafaranga yose nk’uko byahamijwe na Alan Fine, umunyamategeko wo muri Miami wari waratumwe na Islamic Bank of Dubai ngo abakorere iperereza kuri iki kibazo umunsi umwe Sissoko yinjiye muri bank ya Citibank nta gahunda yari ahafite.
Yahuye n’umukozi wa banki wakiraga abantu amusaba ko yamurongora akamugira umugore birangira babanye. Ibi byavuzwe na Alan Fine uzi byinshi k’ubujura bw’umushoramari wo muri Mali.
Yafunguje konti maze hoherezwaho amafaranga miliyoni 100 z’amadorari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika maze kimwe cya kabiri agiha uwo mukobwa. Alan avuga ko uyu munyemari wo muri Mali yari afite inzozi zo gutangiza ingendo z’indege agashinga kompanyi ikomeye yagombaga kujya mu burengerazuba bwa Afurika.
Ibi byatumye abantu babiri bafungwa barimo abakora mu bijyanye n’ibyinjira n’ibisohoka yari yabishyuye amadorari ibihumbi 300 mu mwaka w’1996, bakamwihutiriza indege yari arimo kugura ngo zisohoke muri Amerika. Zari izakoreshwe mu ntambara yo muri Vietnam.
Ibi byatumye Babani atangira guhigwa maze afatirwa i Geneva, aho yari yagiye gufungurayo konti. Yahise ashyikirizwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ariko yifashishije amafaranga yari afite, ahita arekurwa nk’uko bivugwa na Tom Spencer wari umunyamategeko we.
Yasubije ati: “Sinzi icyo nasubiza” ubwo yari abajijwe uburyo umunyamahanga yabashije gusohoka akikura mu maboko y’ubutabera bwa USA.
Mu gihe cyose yabaga yafashwe, yahitaga atanga ingwate y’amafaranga milliyoni 20 z’Amadorari. Yahembaga abanyamategeko be imodoka za Mercedes Benz na za Jaguar nk’uko Tom spencer yabivuze.
Umwe mu bacuruzi b’imodoka, Ronil Dufrene yagize ati: “Yaguze imodoka ebyiri, eshatu cyangwa enye umunsi umwe. Hashize icyumweru, yagarutse kugura izindi avuga ko yamugurishije hagati ya 30 na 35.”
Mu mujyi wa Miami, Babani yari ahafite abagore benshi. Yari afiteyo amazu 23 bari baramuhimbye akazina ka Playboy bashaka kugaragaza uburyo yari umukire ndetse n’umusore mwiza wambaraga neza bigezweho, bamwe bamugerereranyaga na Robin Hood wibaga abakire akabifashisha abakene. Uyu mugabo yishyuriye abanyeshuri amafaranga 413,000$ abanyeshuri bo muri Miami ngo bajye gutemberera muri New York.
Ku rundi ruhande, inshuti ye Ayoub yari yarataye umutwe kuko Sissoko ntiyari akimwikoza yewe habe no kwitaba telefoni. Nyuma uyu muyobozi wa banki yavuze ingano y’amafaranga yahaye Sissoko ngo ayatubure ari miliyoni 890 z’Amadiramu (Dhirams) akoreshwa n’Abarabu. Ni ukuvuga milliyoni 242 z’amadorari.
Uyu muyobozi wa banki yahamwe n’ibyaha birimo magendu akatirwa imyaka itatu muri gereza. Babani we yahamijwe ibyaha bya magendu n’ibikorwa by’ubutubuzi, Polisi mpuzamahanga imushyiriraho impapuro zo kumuta muri yombi ariko ntiyafatwa.
Brigite Scheffer yavuze ko inshuro nyinshi uyu mugabo yakorwagaho iperereza, atigeze agezwa imbere y’ubutabera. Urugero ni urubanza rwabereye i Paris mu Bufaransa, ntiyahakandagira yohereza umunyamategeko we.
Nyuma yaje kugaruka iwabo muri Mali, Sissoko atorerwa kuba umudepite mu gihe kingana n’imyaka 12, hagati ya 2002 na 2014, ibi bikaba byaratumye adakurikiranwa kubera ko Mali itigeze isinya amasezerano yo guhererekana abanyabyaha n’ibindi bihugu. Ibi byatumye nta bwoba agira habe na gato.
Umushoferi we yagize ati: “Babani iyo mwabaga muri kumwe, mwabaga mwizeye ko muri buze kubona impano nyinshi cyane. Ni umuntu ukunda gufasha abantu, ikindi kandi usanga mu mihanda ya Bamako bamuririmba, mu cyaro cy’iwabo muri Dabia yashatse abarinzi bamurinda.”
Iyo bamubazaga uko yibye ayo mafaranga, yagiraga ati: ”Ni inkuru y’ubusazi. Ahubwo uwo muyobozi wa banki azababwire uko ayo mafaranga bayabuze. Ni gute ayo mafaranga yose yasohoka muri banki, ntabwo Ayoub wenyine ari we wakohereza amafaranga angana atyo wenyine. Ibyo ni ibintu bisaba abantu benshi. Ntabwo ndi umukire.”
Babani avuga ko iyo aza kuba afite izo mbaraga, yari kuzikoresha maze agateza imbere ubucuruzi bwe cyangwa se akiyicarira aho yaba ari hose maze akiyibirabanki zose zo mu Isi.
Foutanga Babani yamaze imyaka 20 ashakishwa, apfira mu cyaro cy’iwabo muri Werurwe 2021. Yari yaratangije kompanyi y’indege ya Air Dabia ndetse yarubakishije ibibuga by’indege iwabo. Azahora yibukwa aho yaciye hose kubera amafaranga yanyanyagije mu Isi, aho yanyuze mu ngendo ze.
Yanditswe na Niyobuhungiro David


