Perezida Tshisekedi agiye gusura u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi Tshilombo, agiye gusura u Burundi, nk’uko yari yarabitanzemo isezerano.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi, kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022 byangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu azagirirayo uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ruratangira kuri uyu wa 21.

Byagize biti: “U Burundi bwiteguye kwakirana urugwiro rwinshi nyakubahwa Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, uzagira uruzinduko rw’akazi guhera tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gicurasi 2022.”

Ubwo yari mu Bubiligi tariki ya 16 Werurwe 2022, Perezida Tshisekedi yabwiye umunyamakuru wa Le Soir ko azahurira muri Jordan na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, muri uko kwezi hanyuma asure n’uw’u Burundi muri Mata.

Perezida Tshisekedi yari yabivuze ati: “Mu gihe cya vuba nzahurira na Perezida Kagame muri Jordanie, muri Mata, njye mu Burundi mpure na Perezida Ndayishimiye. Ndashaka ko aka karere k’iburasirazuba kaba igicumbi cy’amahoro n’iterambere.”

Soma inkuru yose hano https://bwiza.com/?Perezida-Tshisekedi-arateganya-guhura-na-Kagame-na-Ndayishimiye-bidatinze

Nk’uko uyu Mukuru w’Igihugu yabisobanuye, ibiganiro impande zombi ziragirana birarebana n’umutekano wo mu karere uhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro irimo ikomoka mu Burundi.

Kuri iyi ngingo, uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Ku Banyekongo, gahunda yo kurambika intwaro yaratangiye, kandi turateganya kugirana ibiganiro n’abo bireba bose kugira ngo iyi gahunda tuyongerere imbaraga.

Ku mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga, ndashaka ko iki kibazo gikemuka mu bufatanye, bijye no muri gahunda y’akarere. Hari, nk’urugero umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, FDLR igambiriye guhungabanya u Rwanda, yombi ikorera ku butaka bwa Congo. Ntabwo ibyo tugomba kubyemera.”

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Mata 2022 bahuriye i Nairobi, banzura ko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC yose igomba kurambika intwaro, ikomoka imbere mu gihugu ikajya mu biganiro by’amahoro hamwe na Leta. Ikomoka mu mahanga yategetswe kuva muri iki gihugu.

Bemeje ko imitwe itazarambika intwaro izafatirwa ingamba za gisirikare, aho ubu harimo gutegurwa uburyo abasirikare b’ibihugu bya EAC bazoherezwa muri RDC kuyirwanya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *