Ubwo ADEPR/Paruwasi ya Mashesha mu karere ka Rusizi yibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari abakirisito b’iri torero basengeraga muri paruwasi ya Nyakabwende y’icyo gihe, yaremeye imiryango 2 yarokotse, isabwa na Ibuka gufasha no mu kubonera amacumbi ababa mu nzu zishaje cyane, umushumba w’iyi paruwasi, Rév.past Nzarora André avuga ko kwita ku batishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano yabo, ko uko bazashobozwa kose uruhare rwabo ruzajya rugaragara.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ibitse imibiri y’abatutsi 9 bo mu muryango w’uwari umukirisito w’iri torero Birara Jeremie,wiciwe mu yari segiteri Nyamaronko ya komini Nyakabuye y’icyo gihe, iyi mibiri hakaba hategerejwe ko izimurirwa mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyarushishi,kuko ubu ishyinguye ahatari mu rwibutso rwa jenoside.
Mu kiganiro cyagaragazaga uburyo jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire ikanashyirwa mu bikorwa,igahagarikwa, n’imibereho y’abanyarwanda muri iki gihe, cyatanzwe na Niyonshuti Ezéchiel, yavuze ko mbere ya jenoside , babifashijwemo n’abakoloni,,bamwe mu bahutu b’intagondwa bahembereye urwango rukomeye mu banyarwanda,aho nk’uwitwaga Joséph Gitera yashyizeho amategeko 10 y’abahutu yagize uruhare rukomeye cyane mu guhembera urwango mu banyarwanda n’iyicwa ry’abatutsi no kwirukanwa mu mashuri mu myaka yakurikiyeho.
Yavuze ko bitagarukiye aho kuko no ku Ngoma ya Habyarimana Juvénal, ubwo bugome bwakomeje bukaba bwaragaragariraga cyane cyane mu gutesha agaciro ubwoko bw’Abatutsi,babita amazina abapfobya,babahagurutsa mu mashuri nta kindi bagamije uretse kubabuza uburyo gusa, urwo rwango rukanagirwa na bamwe mu bitwaga abarezi b’icyo gihe,aho urugamba rwo kubohora igihugu n’ishyirwaho ry’amashyaka menshi biziye ibintu birushaho kuba bibi,kugeza ku ndunduro ari yo jenoside yakorewe abatutsi.
Ati: ’’Ubwo bugome bwose ariko bwaje gushyirwa ku iherezo,ubwo Imana yakoreshaga ingabo zari iza FPR Inkotanyi zigafata igihugu, zihagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi,ubuyobozi bwiza bugeze mu gihugu bushyiraho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge,kubabarira, bukumira ibyo kwihorera byajya gusubiza igihugu mu icuraburindi, bushyira imbere ubunyarwanda na gahunda ziteza imbere buri wese nta vangura, bukura ubwoko mu ndangamuntu bwari bwarabaye umuzi w’ibibi byose, bugarura ituze,ubu abana b’uRwanda baratekanye,nta wakongera kwitwaza ubwoko ngo arenganye undi.’’
Yavuze ariko ko nubwo igihugu cyavuye ibuzimu kikajya ibuntu, hakiri imbogamizi zo guhangana na zo,zigwiriyemo cyane cyane ikwirakwira ry’ibinyoma ku mateka y’ uRwanda, bamwe mu bakuze bayagoreka atari uko bayobewe ukuri,ahubwo bagamije kubiba urwango, kimwe n’abakomeza guhembera ingengabitekerezo ya jenoside, avuga ariko ko abameze batyo imbaraga zibakumira zihari, ko Leta iriho ubu yarahiye ko nta jenoside izasubira ukundi muri iki gihugu.
Mu buhamya bwe, Tumukunde Mariette wanyuze mu buzima buruhije cyane aho Nyamaronko yari yageze tariki ya 4 Mata, 1994 azanye n’umugabo we Munyakayanza Etienne wari umucuranzi akaba n’umuhanzi muri korali Hoziyana yo mu mujyi wa Kigali igikunzwe n’ubu, baje kwerekana umwana wari ufite umwaka umwe gusa icyo gihe,we n’umwana bakaba bararokotse,uwari umwana icyo gihe ubu akaba ari umugore ubyaye kabiri,
Yavuze ko nubwo we n’uwo mwana yari yazanye kwa sebukwe Birara Jérémie bagize amahirwe yo kurokoka,umugabo we ari we muhungu w’uriya Birara Jérémie umwe mu bo bibukaga yiciwe mu nzira ahunga ashakisha uburyo yagera i Burundi,biranga,interahamwe ziramwica.
Ati: “Twabayeho nabi cyane,igihugu cyose cyacuze umwijima,umuntu abura n’igihuru cyamuhisha,uwo yizeraga ko basengana,ari umuturanyi cyangwa inshuti akamuhinduka,akaba ari we umwica cyangwa akamwicisha, databukwe nari naje kwereka umwana aricwa n’abandi benshi bo mu muryango we barimo uwo mugabo wanjye, jye n’umwana turokoka duciye habi cyane,kugeza batwambukije tukajya muri Kongo akaba ari ho turokokera.’’
Yarakomeje ati: “Turashimira cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi,zitanze zigahagarika jenoside,tukaba tukiriho. Kandi zanakomeje kuturwanirira intambara ikomeye cyane kuko na nyuma ya jenoside,aho abo bagome bari bahungiye muri Kongo baragarutse barongera baraduhekura, ma bukwe wari warabashije kurokoka, mu kababaro kenshi ko kubura umuryango munini ku maherere, n’abana batatu bari babashije kuyirokoka,ni ho baje babatwikira mu nzu,barashya, barakongoka, abantu 4 bari bayirimo bose bahinduka ivu risa,abana be 2 b’abakobwa bari barokotse n’umwuzukuru we batikiriramo batyo. Bashakaga ko umuryango wose uzima burundu ariko kubera Imana ntibyabakundiye,hari abashoboye kurokoka. Turiho kandi tuzabaho kubera Imana tuzatabaruka igihe kigeze.’’
Tumukunde uvuga ko akomeje kwiyubaka,aho na we muri ibi bihe ari umuririmbyi muri korali Hoziyana umugabo we yaririmbagamo,asaba urubyiruko kujya rwumva neza ubuhamya nk’ubu rukagira icyo rubukuramo, rukirinda uwarushora mu rwango rwazonze igihugu mu bihe byashize, rukagera ikirenge mu cy’urwahagaritse jenoside,ituze rikagaruka mu gihugu.
Mu izina ry’umushumba w’ururembo rwa Gihundwe muri iri torero utashoboye kuboneka, Rév.past Nyandwi Erast,yavuze ko uretse kuremera imiryango yarokotse jenoside yakorewe abatutsi, iri torero rizakomeza kuyiba hafi no mu bindi,atari mu bihe byo kwibuka gusa, ahubwo no mu bindi bihe, aboneraho gusaba abakirisito baryo baba hari ibyo imitima ibashinja byerekeranye na jenoside yakorewe Abatutsi kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi, kuko ari byo bizazana ubwiyunge nyabwo, hakanongera kubakwa ubumwe bwasenyutse.
Abamaze kumenyekana bishwe mu byari amaparuwasi agize iya Masesha y’ubu ni 43, uhagarariye Ibuka muri uyu murenge wa Nyakabuye Sindayigaya Fidèle,kimwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge Ndabavunnye Marguerite, basabye iri torero kubafasha mu gikorwa cyo gusanira inzu ababa mu zishaje cyane kandi ni benshi, kuremera abandi batagira itungo, gutangiza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko bigaragara mu madini n’amatorero amwe akorera muri aka karere, n’ubuvugizi ku bana barangiza amashuri ntibabone imirimo.
Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Masesha,,Rév.past Nzarora André yijeje ubu bufasha,ku bufatanye n’izindi nzego z’itorero n’abarisengeramo bose,n’ahakenewe ubuvugizi bakazabukora,igishoboka cyose cyafasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi gukomeza kwiyubaka itorero rikaba ritazazuyaza kugikora rigishoboye.










2 Responses
Rusizi/Mashesha: ADEPR yaremeye abarokotse jenoside, isabwa n’ubufasha ku batagira aho baba
Bwiza.com turabashimiye kubwo kwitanya natwe kwibuka abo mumuryango wacu bazize genocide yakorewe abatutsi 1994.
Muzeh BIRARA nabawe muruhukire mu mahoro ikivi mwasize tuzacyusa
Rusizi/Mashesha: ADEPR yaremeye abarokotse jenoside, isabwa n’ubufasha ku batagira aho baba
Bwiza.com turabashimiye kubwo kwitanya natwe kwibuka abo mumuryango wacu bazize genocide yakorewe abatutsi 1994.
Muzeh BIRARA nabawe muruhukire mu mahoro ikivi mwasize tuzacyusa