Umugabo umwe ntiyarakibasha kumuhaza mu buriri none ubu arara hagati ya babiri akanyurwa

Sangiza iyi nkuru

Jack Chako ni umugore w’imyaka 38 y’amavuko ukomoka muri Zimbabwe, avuga uburyo afite abagabo babiri babana mu nzu imwe, nta gutikura kuba hagati yabo cyangwa gufuha, ikimunezeza ni uko bose abasha kubahaza mu buriri.
Umugabo umwe yitwa Michael Hwita undi ni Liford Chimoto, ufatwa nk’umukuru w’umuryango ni uyu mugore Chako.
Asobanura uburyo babanye muri aya magambo: “Turi umuryango unezerewe, mbana n’aba bagabo babiri turakundana umwe ku wundi, bo ubwabo barakundana, Chimoto ni mukuru cyane naho Hwita ni muto.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nashatse umugabo wa kabiri ubwo uwa mbere (Chimoto) yari amaze gusaza atakibasha kumpaza mu buriri, tugendeye ku mahame agenga umuryango yarabyemeye nzana undi, ubu mfite inshingano, umwe aryama ku ruhande rumwe n’undi ku rundi, njye hagati, ndabahaza nanjye nkanyurwa”.
Ikinyamakuru Afrika365, gitangaza ko uyu mugore afite abana 5, batatu yabyaranye n’umugabo mukuru abandi babiri akaba yarababyaye aho atangiriye kurarana n’aba bagabo 2, bisobanuye ko atazi se wabo niba ari umugabo mukuru cga umuto.
Aba bagabo bombi kuba basangira umugore umwe ngo ntacyo bibabangamiyeho, Chimoto ari nawe ushaje yagize ati: “namenye inenge zanjye, nashimiye cyane icyemezo yafashe, dufite inshingano zirenze kandi ubuzima burakomeje”.
Hwita (umugabo muto) nawe yagize ati: “ Njye nta kibazo mbibonamo, yadukunze twembi kandi twarabyakiriye, nubaha Chimoto nk’umugabo mukuru kuko namusanze aha”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *