Mu mwaka w’2012, Barbara Allimadi yateguye imyigaragambyo nyuma y’uko umupolisi wo muri Uganda yafotowe yambuye umugore ubusa akagenda amukanda amabere.
Alllimadi yishyize hamwe n’inshuti ze z’abagore baharanira uburenganzira bw’abagore, bigaragambije bambaye ubusa hejuru uretse amasutiye gusa yari ahishe amabere yabo.
Bakoze iyi myigaragambyo berekeza mu marembo yo ku cyicaro gikuru cya polisi mu mujyi wa Kampala ku itariki 23 Mata 2012, bagamije kwamagana uburyo umupolisi yafashe umugore wari mu myigaragambyo y’abadashyigikiye ubutegetsi akagenda amukandakanda amabere.
Iyi myigaragambyo yamenyekanye ku izina rya “Bras Protest” bisobanuye ngo “Imyigaragambyo y’Amasutiye” yasize abagore benshi batawe muri yombi barafungwa.
Allimadi yasobanuye ati: “Twahisemo kwigaragambya twifashishije amasutiye kuko twatekereje ko ari byo byari byiza dukurikije ibyari byabaye. Ntabwo bisobanuye ko tutiyubaha ubwacu. Ntabwo twari twishimiye ibyari byabaye”.
Muri iki kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Monitor, Allimadi yashimiye abakiri bato ku bwo gutinyuka bagaharanira ubutabera bwabo.
Allimadi yavukiye muri Uganda, akura ari umwana w’umuhanga. Yize amashuri ye mu ishuri ryisumbuye rya Gayaza High school mu mwaka w’1985 mu gihe cy’ubutegetsi bwa Milton Obote.
Se wa Allimadi, Eriphas Otema yari Ministiri w’Intebe ariko akurwa kuri uyu mwanya maze we n’umuryangp we bajya mu buhungiro mu Bwongereza.
Mu buhungiro, Allimadi yabonye impamyabumenyi ya kaminuza muri Electronics and Communications Engineering muri kaminuza ya London Metropolitan iri mu Bwongereza, nyuma y’aho akomeza imishinga y’iterambere.
Mu mwaka w’2007 ni bwo yasubiye muri Uganda nyina amaze gupfa, maze atangira gukorana n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Kizza Besigye ndetse n’ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC).
Nyuma y’imyaka itanu ni bwo umupolisi yakanze amabere ya mugenzi we wo mu ishyaka FDC, Allimadi wari ufite umujinya ategura imyigaragambyo. Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu 2015, yagarutse ku myigaragambyo, agira ati: “Ubwo nabonaga ibyabaye kuri Ingrid, byarambabaje ngira umujinya. Navuganye n’abandi bantu bumvaga icyo uburenganzira bwa muntu ari cyo, dutekereza icyo twakora maze umwe avuga ko twakora imyigaragambyo y’amasutiye.
Allimadi ntabwo yigeze yemera icyo gitekerezo ariko ubwo yari aryamye yahinduye ibitekerezo bye. Ati: “Nasanze ntacyo twakora uretse kuba twakwigaragambya n’amasutiye, nibyo byari kugaragaza neza uburemere bw’ibyabaye.”
Yongereyeho ati: “Nari mfite umujinya kuba polisi yakabaye iturinda ari yo irimo gutesha umugore agaciro. Nari namaze gushira ubwoba bwose ntabwo nari mfite ubwoba bwo kugaragaza isutiye yanjye.”
Allimadi n’abo bari bafatanyije barafunzwe, nyuma y’uko banze kwambara ubwo bari mu myigaragambyo. Ni imyigaragambyo yamenyekanye cyane igafunga ibikorwa mu mujyi wa Kampala ndetse amahanga agahurura. Hashize amasaha abiri barerekuwe.
Uyu mugore yakomeje kuyobora imyigaragambyo itandukanye yaharaniraga uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa ndetse n’indi y’ubwo bahamagariraga leta gushyira Itegekonshinga mu ndimi zose zemewe muri Uganda.
Mu 2019, Allimadi yabaye Umuvugizi wa FDC, aguma kuri uyu mwanya kugeza ubwo yapfaga mu 2020. Yapfiriye mu rugo ahitwa Kiwatule mu mujyi wa Kampala.
Hashize umwaka apfuye, hashinzwe umuryango wari ugamije gufasha abana b’abakobwa kubona amahirwe yo kwiga amashuri makuru na kaminuza mu rwego rwokumuha icyubahiro.
Kugirango agere kuri ibyo byose, nta mwanya yigeze abona wo kuruhuka. Akenshi abo bavukana bibazaga ku hazaza he kuko atabonaga umwanya wo kwiyitaho.
Yanditswe na David Niyobuhungiro


