Ubwo aherutse mu karerere ka Rusizi aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’umutekano mu gihugu Gasana Alfred, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura, umuyobozi wungirije wa polisi y’igihugu DIGP Félix Namuhoranye n’abandi yabozi , bagasura imirenge ya Bweyeye, Nzahaha na Nkombo, aho hose ari ko bakiranwa uruhuri rw’ibibazo, imirongo y’ababaza ari miremire, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yagaragaje ko hashobora kuba hari ikibazo mu buryo abayobozi begera abaturage n’uburyo babakemuriramo ibibazo.
Imbere y’abaturage ba Nkombo,Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubundi inshingano ya mbere y’abayobozi ari ukumenya ibibazo by’abaturage no kubishakira ibisubizo binyuze, ibyo badashoboye bakagisha inama na byo bigakemuka kuko nta kibazo cy’umuturage cyagombye kumara imyaka n’imyaniko kitarakemuka,ariko ko yatangajwe no kubona imirenge yasuye yose, batanga umwanya w’ibibazo,wabona umurongo muremure w’ababaza ukagira ngo abayobozi babegereye ntibigeze babegera ngo babumve, babikemure.
Ati: “Abayobozi bafite inshingano ikomeye yo gukemura ibibazo muhura na byo, by’abaturage. Aho tuvuye Nzahaha twavuze ngo abafite ibibazo bamanike intoki,bazimanitse turumirwa. Ejo twari ahandi Bweyeye, dutanze uwanya nk’uwo wo gutanga ibitekerezo, abantu hafi 100 batonda umurongo babaza ibibazo.’’
Yarakomeje ati: “Inshingano y’abayobozi ni ukubana namwe umunsi ku munsi, bakabakemurira ibibazo. Nta kindi bagombye kuba bakora atari ukubakemurira ibibazo,kubaha serivisi nziza no kubigisha. Ikindi gikomeye ni ukurwanya ruswa n’akarengane. Abaturage barengana,bakwa amafaranga y’ibyo bafitiye uburenganzira, ntabyo dushaka rwose. Ntidushaka umuyobozi urenganya abaturage.’’
Ubwo yari mu murenge wa Rwimbogo, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yabwiye abaturage bawo ko abayobozi b’aka karere bamaze iminsi batungurwa n’ibibazo bibazwa abayobozi bakuru basura abaturage, bagasanga nta muyobozi n’umwe wari ubizi, uku kudindiza ibibazo by’abaturage bikaba ari byo bihoza aka karere ku mwanya wa nyuma mu mihigo, abisabira ko bajya babwira ibibazo byabo inzego zibegereye, nubwo zitabikemura nibura zikabimenya, kuko na bo bakorwa n’isoni iyo umuyobozi mukuru abajijwe ikibazo n’umuturage umuyobozi ku rwego rw’akarere agasanga atari akizi.
Ati: “Twatunguwe bikomeye no kubona tumaze amezi 6 muri aka karere, jye ubwanjye mu cyumweru cy’iminsi 7 simbura umunsi 1 njya mu baturage ba Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gitambi, ariko ibibazo byose byabajijwe abayobozi bakuru bamaze iminsi basura aka karere,nta na kimwe bigeze bampa.
Rwose ndabinginze, ufite ikibazo ajye akiduha, n’iyo twacyandika gusa ntitugisubize,ariko nibura tube tukizi, n’umuyobozi mukuru naza ukakibaza, nzavuge ko ntagishubije ariko nibura nkizi. Kuko bibabaza umuyobozi kuba ari ahantu,hari ibibazo, ba nyirabyo babyicayeho,kandi ahahora,ejo yazagarukana n’abadepite, ba Minisitiri cyangwa abandi bayobozi bamuyobora, bakahumva ibibazo 1000, kandi we yarahahoraga mugaceceka. Icyo gihe twe badufata nk’aho tudakora.’’
Yavuze ko we na bagenzi be mbere yo gutangira inshingano barimo, basesenguye igituma aka karere gahora inyuma mu mihigo, hakaba aho kaza ku isonga muri ruswa n’ibindi bidasobanutse, basanga nta kibazo kindi cyihariye gafite, kadakennye, ahubwo ikibazo ari uko usanga hari bamwe mu bayobozi, aho gukorera abaturage,baba bibereye mu bikorwa bibi, bitemewe na Leta, ntibite ku nshingano zabo,bakaba intandaro yo kubuza akarere amanota,kagahora inyuma.
Yanavuze ko koko hari abayobozi bakwiye kwikubita agashyi, badaha serivisi nziza abaturage, na byo bigahoza akarere inyuma, n’abagira icyo baka abaturage ngo babakemurire ibibazo, abasaba kujya bashyira ahagaragara abayobozi gito nk’abo bakigizwayo, hagakora koko abumva bagomba kuba abagaragu b’abaturage, batabahoza mu rusiragiro cyangwa ngo bagire ibyo babaka mbere yo kubaha ibyo bemerewe n’amategeko,uwo babona abadindiza ntibakomeze kumuhishira.

Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com ariko, bagaragaje impamvu nyinshi zituma batizera ababoyozi babegereye, kuko benshi, cyane cyane mu tugari n’imidugudu,usanga babaka utuntu ngo babashyire ku rutonde rw’abazubakirwa,abazahabwa gira inka, n’ibindi, abagira icyo bapfa aho kubunga bakabarya utwabo ntibagire n’icyo babamarira, igikomeye cyane kikaba ko, nk’iyo haje umuyobozi mukuru bababuza kubaza ibibazo, ubajije akamara igihe arebwa nabi, bigatuma babibika bagategereza igihe uwo ubakandamiza akanababuza kubaza , azababisira,bakabitura uje.
Uyu ati: “Umuzi wabyo uraturuka muri aba bayobozi batwegereye guhera ku karere kumanura. Iyo hazaza umuyobozi mukuru batangira kutunyanyagiramo batubwira ngo ntihagire uzanaho abayobozi ibibazo,hano nta bibazo tugira twibera mu bisubizo gusa.
Ni bwo usanga bashyira imbere abashima gusa, kenshi bashima n’ibidahari twe twarashize, abayobozi bagataha umwanya munini wabaye uwo gushima gusa, n’ubajije ikibazo akamara iminsi arebwa ikijisho, ngo yarabareze, bikazasaba ko abo bayobozi barangiza manda cyangwa bakigirayo ngo bya bibazo bibone kubazwa, cyangwa Nyakubahwa perezida wa Repubulika yaza, bakabyigana babimubaza kuko baba bazi ko we nagenda,badasigara babashyira ku nkeke.’’
Ikindi ngo ni uko hari nk’abayobozi babasura,babaha ibibazo byabo bakabizeza ubuvugizi bagategereza bagaheba, hakaba n’ibyo umuyobozi ubibajijwe, abwira Meya, Gitifu w’umurenge, uw’akagari cyangwa Mudugudu ngo azabikurikirane kandi ari we n’ubundi wabizambije, aho bamwe batanze urugero rw’abaturage basuwe n’abaminisitiri 4, umwe yabaza ikibazo cy’akarengane ke, Minisitiri akabwira umuyobozi ubegereye wari uhari ngo azagikurukirane kandi ari we umuturage yaregaga, mu ruhame ngo umuyobozi akavuga ngo “Ubundi se muba musakuza ibiki ko n’ubundi ari twe babigaruramo ngo tuzabikemure?”
Bavuga ko bibababaza cyane, ari yo mpamvu babibika bakazabibaza umukuru w’igihugu baba bizeyeho kutabumvira ubusa nk’abo bandi, bigakubitiraho no kuba aka karere karagiye kabamo ihindaguruka rya hato na hato ry’abayobozi,aho nta Meya n’umwe wigeze atorerwa manda y’imyaka 5 ngo ayirangize.
Hakaba n’ihindagura rya cyane mu nzego zo hasi, uwahawe ikibazo akagenda atakirangije, uje kigatangira bushya, bamwe mu bayobozi bakanibera mu nyungu zabo bwite aho kwita ku bibazo by’abaturage,bakarinda bava mu nshingano nta kigaragara babamariye, bagasaba komite nyobozi na njyanama nshya y’akarere kumanuka bakabegera kure mu biturage aho kugarukira kuri kaburimbo gusa, ngo byatuma babagirira icyizere,bakajya banabagezaho ibibazo byabo,bidategereje umukuru w’igihugu.
Umuyobozi w’aka karere, Dr. Kibiriga Anicet na we yemera ko kuba ibibazo bihora bigarukirana bigaragaza intege nke z’abayobozi babegereye, ugahora ari umutwaro wikorezwa ubuyobozi bushya buje, ariko ko bigiye guhagarara, bakegera abaturage, bakabasaba kubagirira icyizere, kuko na we yatunguwe n’ibyabaye ubwo basurwaga n’aba bayobozi.
Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko nk’ubu mu bibazo twakira harimo ibyo mu myaka ya za 1998 kuzamura, bigaragaza koko icyuho mu mikemurire y’ibibazo by’abaturage. Iby’umurongo muremure twese twaratunguwe tugeze Bweyeye,Nzahaha na Nkombo, n’abayobozi bakuru.
Babajije ibibazo tutigeze tumenya kandi duhorayo, dusanga dukwiye gufata ingamba nshya mu kubakemurira ibibazo. Ndabizeza ko umuyobozi uzongera kubuza abaturage kubaza ibibazo byabo,twe nitumumenya tuzamuhana by’intangarugero kuko si byo. Bareke abaturage batugirire icyizere, batubwire ibibazo bafite, tubikemure, ni cyo cyatuzanye.’’
Ikibazo cy’abayobozi bapfukirana abaturage bakababuza kugaragaza ibibazo byabo ngo si gishya muri aka karere nk’uko bivugwa n’abaturage benshi, cyane cyane aba kure ya kaburimbo bamwe mu bayobozi b’akarere bagarukira nk’uko abaturage b’ibyaro cyane babivuga, bagasanga igihe cyose inzego zibegereye zitabikemura zikanabareba ikijisho bagiye kubibaza abayobozi bakuru babasuye, bizahora bigarukirana imyaka igashira indi igataha.





