Iby’ingenzi ku gihugu cyasibanganye nyuma y’iminsi 12 kivutse

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 15 Mutarama 1966, hashize imyaka 6 Nigeria ibonye ubwigenge, umusirikare Major Gen. Johnson Aguiyi-Ironsi yahiritse ubutegetsi yifashishije ingufu z’igisirikare.

Uyu musirikare wakomokaga mu bwoko bwa Igbo amaze gukora iyi coup d’etat, hiswe abantu benshi bo mu bwoko bwa Ijaw bwo muri Niger Delta barimo uwari Minisitiri w’Intebe, Tafawa Balewa n’uwayoboraga agace ko mu majyaruguru, Ahmadu Bello.

Gusa umusore witwa Isaac Adaka Boro wari ufite imyaka 27 y’amavuko, wari uyoboye ihuriro ry’abanyeshuri muri kaminuza akaba n’umwe mu mpirimbanyi z’impinduramwatara, hamwe n’itsinda yari ayoboye bafashe icyemezo cyo kurema igihugu cyabo.

Boro muri Gashyantare 1996, yatangaje ko igice cya Niger Delta aho yakomokaga ko ari igihugu cyigenga cyiyomoye kuri Nigeria guhera uwo munsi, ndetse ko ari na we uyiyobora. Byasaga n’aho ari we ubaye Perezida, byose abikora agamije kugaragaza uko ubwoko bwa nyamuke bwahutazwaga.

Boro yamaganye coup d’etat yakozwe na Maj. Gen. Ironsi yo muri Mutarama 1966 yari yahitanye Minisitiri w’Intebe Tafawa Balewa, umwe mu bantu yakundaga cyane ndetse yizeraga ko yarinda ubwoko bwabo.

Uwo yari we

Uyu musore yavutse ku itariki ya 10 Nzeri 1938, avukira mu gace ka Oloibiri kazwiho gucuruzwamo amavuta, cyane ko hashinzwe n’uruganda rwa mbere ruyatunganya.

Se wa Boro yari umuyobozi w’ishuri. Ibi byatumye umuryango we wimuka cyane bitewe n’uko yimurwaga kenshi ku kazi. Na we yinjiye mu mwuga wa se w’ubwarimu mbere y’uko aba umupolisi.

Mu mwaka w’1961 yatsindiye kujya kwiga muri kaminuza yo muri Nijeriya yitwa (UNN) maze atorerwa kuyobora abanyeshuri bigaga muri iyo kaminuza ariko inshuro ebyiri yatowe yananiwe kubayobora. Yatekereje ko ari uko ava mu bwoko budahabwa agaciro cyane bwa Ijaw.

Mu 1965, Boro yavuye muri kaminuza yerekeza mu mujyi wa Lagos, maze yinjira mu ishyaka rya politiki rtitwa WXYZ. Baharaniraga ko abantu bo mu bwoko bwaba Ijaw bakwemererwa kwigenga no gufata imyanzuro ku mitungo yabo.

Repubulika ya Niger Delta ntiyamaze kabiri

Muri Mutarama 1966 habaye coup d’etat iyobowe na Maj. Gen. Ironzi wo mu bwoko bwa Igbo. Icyo gihe Boro n’abandi bantu batekereje ko Igbo igiye kubabuza umutekano maze ikigarurira andi moko yose.

Maze ku itariki ya 23 Gashyantare 1966, abasore bari barahawe imyitozo ya gisirikare bayobowe na Boro batangaje ko Niger Delta ari Repubulika, bikorwa mu rwego rwo kwihorera bitewe n’akarengane kari gasigaye gakorerwa abaturage bo muri Niger Delta.

Boro yabwiye abari bamushyigikiye ati: “Uyu munsi ni umunsi uhebuje, si mu buzima bwanyu gusa no mu mateka ya Niger Delta. Ahari uzaba umunsi mwiza igihe kinini cyane. Ibi si ukubera tugiye kumanura ijuru, ni uko tugiye kwereka Isi uko twagiriwe nabi nuko twiyumva. Mwibuke imyaka 70 ba nyogokuru banyu barakirwa mu mirima kugira ngo barye, mwibuke ubukene bubamereye nabi, mwibuke cyane peteroli iva mu mitsi yanyu ijyanwa buri munsi, ni murwanire kwishyira mu kizana kwanyu.”

Nubwo Boro yashinze leta yigenga icyo gihe, yamaze iminsi 12 gusa kuko ingabo ze Nigeria zarabarwanyije zirabatsinda, ku itariki ya 7 Werurwe 1966 zibata muri yombi bose, zibashinja icyaha cy’ubugambanyi.

Boro n’abo bari kumwe bakatiwe igifungo cy’urupfu maze nyuma gihindurwamo gufungwa ubuzima bwabo bwose.

Muri Kamena 1967, Boro yararekuwe ngo ajye kurwanira Leta ya Biafra yaharaniraga ubwigenge, mu rugamba rwari rutobowe na Yakubu Gowon, maze yinjizamo abasirikare 1000 batahukanye intsinzi, ariko Boro we yishwe rutararangira ubwo yari afite imyaka 30 y’amavuko.

Mu mwaka w’1982 Shehu Shagari wari Perezida wa Nigeria yavuze ko Boro akwiye guhabwa icyubahiro. Buri tariki ya 16 Gicurasi mu gace k’iwabo hizihizwa umunsi we.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *