Nyuma yo kuganirizwa mu gihe cy’iminsi 2 n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’umwe mu bapasiteri bahakorera ,imiryango 35 yari isanzwe ibana nabi,mu makimbirane y’urudaca, yavuze ko yicuza igihe yataye n’ibihombo yahagiriye, igera muri 11 itaha yiyemeje guhinduka no kuba abigisha b’imibanire myiza muri bagenzi babo, isigaye ivuga ko igiye kubitekerezaho neza,ariko na yo ko igana mu mpinduka nziza.
Kuganiriza iyi miryango,nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Dukuzumuremyi Anne Marie,ngo ni nyuma yo kubona ko hari imiryango inyuranye mu mirenge yose y’aka karere igenda ikeneshwa n’imibanire mibi, bikagira ingaruka ku mugabo n’umugore ubwabo baba bakimbirana, ku bo babyaye n’abandi bashinzwe kwitaho,binakagera ku gihugu muri rusange,kandi igishyizwe imbere atari imanza z’urudaca ahubwo ari ibiganiro,basanga kuganirizwa ari ngombwa kuko ngo hari n’abahohotera abo bashakanye batazi ko ari ihohotera babakorera, bamara kuganirizwa,bakabyumva bakiyemeza guhinduka.
Mu kiganiro iyi miryango yahawe na pasiteri Muyoboke Jonathan,uyobora itorero Gosheni muri aka karere, yababwiye ko kutubaha Imana ari yo nzira ya mbere y’imibanire mibi mu ngo,ko urugo rwubaha Imana neza rudashobora kurangwamo ibibi nk’ibyo,ko n’iyo bije babimenya bakayitabaza ikabatabara, abasaba kubanza bagahindukirira Imana bimuye mu mitima bakimika ibyo bibakururamo umwiryane, akanabasengera,bakemera kwihananaho, bagakubita hasi ibyo bapfaga,bagasasa inzobe bakabivuga nta guca ku ruhande.

Aganira na Bwiza.com,yavuze ko nyuma yo kubaha inyigisho zimbitse ku rugo rwiza Imana yishimira n’imimerere y’urugo rwimuye Imana rukimika Satani, batangiye kuvuga birekuye, bavugisha ukuri ibyo bapfaga akenshi wasangaga bidakaze cyane ahubwo icyaburaga ari ikiganiro gihurijwe hamwe nk’icyo, bamwe barahoberana bari bamaze imyaka myinshi batabikozwa,biyemeza gutaha bahindutse,ahubwo bagiye kuba abigisha b’abandi.
Ati’’ Kwimura Imana mu mutima ukimikamo ibindi bitari yo ni yo twasanze ari intandaro y’imibanire mibi, cyane cyane ko abenshi twanasanze basenga. Twabihanishije, turabareka barisanzura, buri wese aho yumva yakoshereje mugenzi we arihana,nubwo hari abakomeje kugaragaza akantu k’akangononwa,batarahinduka neza,ariko umusaruro wavuyemo wari ushimishije.’’

Uretse uyu pasitor wabasabye kugaruka ku rukundo rwa mbere bakibana,ngo babone kongera kwinjira mu buzima bushya bw’imibanire ikwiriye, Umuryango wo mu murenge wa Nzahaha muri aka karere, wamaze igihe kirekire mu mwiryane ukanakurizamo ubukene bukabije,ukaza guhinduka,ugahindura n’indi miryango myinshi itabanaga ikongera kunga ubumwe,wabahaye ubuhamya bw’inzira ndende wanyuzemo,ukibuka guhindukira usa n’utangirira ku busa mu mibereho,ubu ukaba ugeze ahashimishije mu iterambere,bituma imiryango 11 ihita yiyemeza kugana inzira yawo.
Ni umuryango wa Ndikubwimana Jean w’imyaka 59 na Mukankusi Laurence w’imyaka 57,bafitaye abana 6 n’abuzukuru 3,batuye mu mudugudu wa Ryarusaro,akagari ka Butambamo , ngo bamaze imyaka irenga 5 mu bihe bibi by’amakimbirane yaterwaga n’umwana umugabo yafunguwe asanga umugore yarabyaye kuko yamaze mu buroko imyaka 12.
Atashye kwihanganira uwo mwana biranga,imibanire mibi itangira ubwo, aho kugira icyo bageraho ahubwo n’ibyo yasanze umugore yaragezeho byose abimarira mu kabari.
Bavuga ko nyuma yo gusurwa n’umugore uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri uyu murenge, Uwamariya Jacqueline,akabatega amatwi akanabaha impanuro,biyemeje gushyira iherezo ku mibanire mibi bahoranaga, barahinduka,ubu ni abigisha b’imiryango ibanye nabi.
Ndikubwimana ati’’ Tukiri muri ubwo buzima bubi twabaga mu kazu k’agapfunsi k’amabati 15 kendaga kutugwaho. Nta tungo twagiraga, higaga abana 2 gusa, nta mwana wagiraga akenda kazima,baranabaye ibikange, nyina yarabanyangishije,ntaha ndwana kuko batamvugishaga, ariko nyuma y’aho uriya mubyeyi dushimira cyane adusuriye,akatuganiriza, tukanasubira mu itorero ADEPR twasengeragamo mbere tukihana tugahinduka, inyungu zabaye nyinshi.’’
Yarakomeje ati’’ Navuye muri ako kazu kabi, tumurika ibishirira, ubu turi mu nzu y’amabati 53, iteye umucanga na sima hose, irimo amashanyarazi ,n’amazi mu rugo, dufite inka twiguriye, n’andi matungo. Hariga abana 4,turanywa amata,tukarya tukanambara neza,ntitugihita ngo baturyaniranire inzara,turiyubashye.’’
N’umugore ati’’ Uko nabibonaga aho byari bigeze, nahoraga nikanga ko isaha n’isaha yanyica, kugeza ubwo uriya mubyeyi yazaga kutuganiriza.

Uretse ibyo tumaze kugeraho mu myaka itarenga 4 duhindutse, twaranongeye gusenga neza, umugabo amaze guhindura imiryango irenga 5 nanjye maze guhindura irenga 15 yari igiye gusenya,yari igeze nk’aho twari tugeze. Baraza nkabasengera,tukabaha ubuhamya bagataha bahindutse bashima Imana. Byose tubishimira Leta y’ubumwe yifuza imibanire myiza mu muryango,kandi n’aba twaje guha ubuhaya no guhugura mwabonye ko bamwe batashye bafashe umwanzuro nyawo.’’
Mu miryango yahise ifata icyemezo cyo gihunduka,harimo uwa Habyarimana Zakayo w’imyaka 51 na Mukamurera Cansilda w’iyaka 52,bo mu mudugudu wa Buhanga,akagari ka Pera mu murenge wa Bugarama, bari bamaze imyaka 12 babana nabi, byanatumye umugore afata icyemezo cyo kutongera kubyarana n’umugabo we iyo myaka yose,kuko n’abo bari barabyaranye yabareraga wenyine,icyo umugabo abonye ajyana mu kabari,urugo rugwa mu bukene budasanzwe.
Mukamurera ati’’ Imyaka yari ibaye 12 nta mahoro dufite mu rugo,ari imiguruko gusa. Nubwo ntamushinja kunsha inyuma ariko nta kizima cyo kubaka urugo twagiraga. Nyuma y’izi nyigisho yambwiye ko atashye ari mushyashya, nanjye ni ko ntashye, yahingaga ukwe ngahinga ukwanjye ariko twiyemeje kongera guhuriza hamwe, no kuba intangarugero mu mibanire myiza nk’uriya muryango wo muri Nzahaha waduhaye ubuhamya.’’

Habyarimana Zakayo na we ati’’ Ndemera ko nahombeje urugo cyane rwose kuko icyo nari nsigaranye mu nzu ni injangwe gusa.
Ntashye mpindutse pe! Ndashimira umugore ko yemeye kumbabarira, kuko n’ubundi ndamukunda sinzi ibyari byanteye. Gusa nishimira ko nta bagore nagiyemo ngo babe bagira ibirwara banyanduza,ubu ngiye gukorera urugo bushyashya. Ndicuza bikomeye igihe nataye n’ibyo bahombeje urugo byose, ariko ubwo umugore yambabariye n’abana nibabyumva barambabarira, natwe mu minsi iri imbere tuzabahamagara tubabwira aho tugeze n’a abo tumaze guhindura.’’
Muri uyu mwaka imiryango 88 imaze guhindurwa n’inyigisho z’ubuyobozi ku bufatanye n’abihaye Imana nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie, hakaba hasigaye igera kuri 340 ikibanye nabi, ikiganirizwa ngo ihinduke kuko ngo uretse ubukene, guhindura abo babyaye za mayibobo, gukubita no gukomeretsanya bishobora kubvamo no kwicana, nta nyungu iva mu makimbirane,aho yaturuka hose.



