Ubuyobozi bwa paruwasi ya Kibogora mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda mu karere ka Nyamasheke n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi barisengeramo, banarisengeragamo icyo gihe baragaya abakirisito baryo batagize icyo bakora ngo barokore bagenzi babo bicwaga, bakaba n’ubu badashobora nibura kuvuga uko byagenze ngo n’imibiri itaraboneka iboneke ishyingurwe mu cyubahiro, hakaba n’abayigizemo uruhare n’ubu ngo batarajya imbere mu iteraniro ngo basabe imbabazi,ko ariko uko iminsi ishira bazagenda bigishwa bakava ku izima.
Byavuzwe ubwo iyi paruwasi yibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka by’umwihariko abari abayoboke b’iri torero bishwe icyo gihe,byajyanye no kuremera inka umuryango wa Habarurema Emmanue urisengeramo no kwihanganisha abarokotse, byose byabanjirijwe no kunamira inzirakarengane z’A batutsi zishyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyamasheke barimo abimuwe bava mu rwa Kibogora.
Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’ubuhamya yatangiye mu rusengero ahibukirwaga,bw’ibyo yanyuzemo aha I Kibogora muri jenoside yakorewe Abatutsi, Nsengimana Emmanuel wari ufite imyaka 24 icyo gihe ,wigaga mu ishuri ry’abafasha b’abaganga aho I Kibogora akanaharokokera, akaba yaranasengeraga kuri iyi paruwasi, yavuze ko we na bagenzi be barokotse bakomeje kubabazwa cyane na bagenzi babo basenganaga, batahigwaga, batanayigizemo uruhare ariko bataburaga gukurikiranira hafi ibyabaga byose, batagize icyo babamarira kandi byarashobokaga, n’ubu bicecekeye batagira icyo bavuga ku byo babonye bihabera, ahubwo abarokotse akaba ari bo basabwa kubivuga kandi barirukankaga mu bihuru bihishahisha.
Avuga ko banababazwa n’abo basenganaga babaye ibigwari bakajya mu bitero byo kwica Abatutsi,abandi bakajya bavugiriza induru Umututsi ubanyuzeho yihishahisha aho kumuhisha cyangwa ngo bamushakire uburyo yambuka akajya muri Kongo kuko n’ikivu kibegereye, n’ibindi bitandukanye by’ubugwari byabagaragayeho, bakaba n’ubu bagisengana ariko batarabumva n’umunsi n’umwe bajya imbere yabo,mu rusengero ngo bature ibyo bibi byose babakoreye, hakaba n’abo bari baziho kwanga Abatutsi bikabije ubu batajya imbere ngo bavuge ko urwo rwango barwihannye ku mugaragaro, bikaba bibababaza nubwo basengana,igihe cyose bikimeze bityo akangononwa k’urwikekwe katazabura.
Ati: “Muri jenoside yakorewe abatutsi,bamwe mu bakirisito twasenganaga,twuzurana umwuka barahindutse bitwara nabi cyane, ibitero by’interahamwe bikaza,umuntu akabura urugo na rumwe rw’uwo basenganaga yihishamo,akirirwa yirukanka imisozi kugeza yishwe, aguye mu muhanda,mu gihuru cyangwa ahandi nyamara bahari babireba, ku manywa y’ihangu, ntibagire icyo bamumarira. Turabagaya cyane rwose.’’
Avuga ko we na bagenzi be batirengagiza ko,bakurikije uko byari bimeze bitari byoroshye kugira uwo uhisha cyangwa ngo umwambutse, ariko ko bizwi ko hari abagize ubwo butwari bakanemera gupfana n’abicwaga,abandi bagatanga ubutunzi bwabo, bukabashiraho bagurira interahamwe ngo zitica abo barwanagaho, ariko aha ngo n’ababigerageje babarirwa ku myanya y’intoki. Ngo iyo bagira icyo bamara haba hararokotse benshi.
Avuga ko icyamubabaje cyane kurushaho ari uko mbere basengeraga hamwe,bose buzura umwuka wera abona bimeze neza, ariko icyo gihe cyagera bamwe mu bahutu bakajya hariya bagasengera ukwabo nyamara babona ibiba kuri bagenzi babo, bakabatera umugongo,ko nubwo yari imbuto mbi y’urwango yari yarigishijwe igihe kirekire n’ubuyobozi bwariho n’ubwabubanjirije, ariko abitwaga ko basenga bari kurenga ubwo bugome, ngo ntibabikoze, kuba n’ubu bacecetse bikarushaho gushengura abarokotse.
Ati: “None se ko babaye ibigwari icyo gihe, n’ubu bakaba badashaka kumva n’ugarura uko byagenze kuko byagezeho abahutu bamwe bakigarurira amasambu n’amazu y’imiryango babaga bamaze kumaraho burundu,abo babibonaga bakaba batavuga uko byagenze, ngo n’abana babo , kimwe n’abandi babyiruka bumve ubukana bwabyo, n’imibiri tutabonye turebe ko yaboneka,amaherezo azaba ayahe?
Tuzakomeza dusengane mu rwikekwe nk’urwo cyangwa bazagera aho batubwize ukuri, dusengane twese tubohotse? Turabitegereje ariko itorero n’ubuyobozi bwite bwa Leta uruhare rwabo ni ngombwa kuko twe turacyakeneye kumenya ukuri kw’abacu bishwe n’aho imibiri itaraboneka iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro.’’
Kuri ibi byose avuga ko bikomeje gushengura imitima y’abarokotse bahasengeraga nubwo bamaze gutanga imbabazi, ariko n’uko kuri kwari gukwiye kumenyekana biciye mu nzira z’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko bikorwa mu madini n’amatorero amwe n’amwe yateye iyo ntambwe, Umushumba w’iyi paruwasi Ukizebaraza Léon Emmanuel na we avuga ko itorero rigaya cyane abataragize ubutwari bwo kugira icyo bakorera bagenzi babo bicwaga.
Ati: “Turabanenga rwose. Ni ubugwari bagize,ni nayo mpamvu tubigarukaho iyo twibuka, kugira ngo n’urubyiruko rwacu rusobanurirwe aya mateka yose nubwo bugwari bwagaragaye rubikuremo amasomo, kuko twabuze imbaraga zagombye kuba zizamura itorero uyu munsi, atari uburwayi bazize cyangwa impanuka,ahubwo bishwe n’abaturanyi babo cyangwa abo bitwaga ko basengana,ariko uko iminsi sihira, abo bacecetse bazagenda babohoka bature, kuko birakenewe.’’
Ashimira abakirisito ayoboye ko nubwo bimeze bityo, bafataniriza hamwe kwibuka baremera bagenzi babo barokotse batishoboye,akanavuga ko kwita ku barokotse batishoboye ari inshingano z’itorero, bitanagomba kuba gusa mu bihe byo kwibuka, akanashimira abarokotse uburyo bakomeje kwiyubaka n’imbaraga bashyira mu murimo w’Imana n’urukundo muri bagenzi babo, agasaba abakirisito bose kurangwa n’iyo mbuto nziza y’urukundo, ubugwaneza no kwita ku batishoboye,nk’uko babitozwa n’itorero n’ubuyobozi bw’igihugu.
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kanjongo iyi paruwasi irimo, Nzasabayesu Enock, avuga ko nubwo hakiri iki kibazo cy’abatarabohoka ngo bavuge ukuri ku byo bazi byahabereye kuko hari Abatutsi biciwe mu mazu abamisiyoneri b’abazungu babagamo n’ubu hitwa mu kizungu, kuko ubwo muri aka gace habaga ubwicanyi mbere gato ya jenoside, abahahungiraga ntacyo babaga, habaga harinzwe bikomeye, ariko indege ya Habyarimana imaze guhanuka,abo bazungu barahambirizwa basubira iwabo,abahahungiye kimwe n’abahungiye ku bitaro bya Kibogora, benshi baricwa.
Yishimira imbaraga paruwasi n’ibigo biyikoreramo birimo ibitaro bya Kibogora, bishyira mu kwita ku barokotse, bamwe bashkirwa amashuri,abarangije bakahahabwa akazi,abandi baremerwa mu buryo butandukanye,byose bikaba bikomeje kugenda neza, igisigaye kikaba gutera iyo ntambwe iganisha ku bumwe n’ubwiyunge nyabwo, bagasasa inzobe bakabwizanya ukuri ku mateka yaho.
Iyi paruwasi igizwe n’abakirisito barenga 7000,ikaba imwe muri paruwasi 22 zigize Conference ya Kibogora, muri uku kwibuka,umuyobozi ku rwego rw’aka karere ushinzwe imirimo rusange Rutikanga Joséph, yashimiye iri torero imbaraga rishyira mu komora ibikomere by’abarokotse n’uburyo rihuriza abarisengeramo bose mu gikorwa nk’iki cyo kwibuka, asaba gukomeza kuba intangarugero muri ibi bikorwa,buri wese akabifata nk’inshigano ye.

10 Responses
Nyamasheke: Méthodiste Libre iragaya abakirisito batagize icyo bakora ngo barokore bagenzi babo bicwaga muri jenoside
Itorero ko ryari ribishyigikiye se bari kubirwanya bate kandi wari wo murongo waryo!
N’ubu ukuri kuracyabuze nta n’ukuzigera kumenyekana kubera kwinangira.

Nibyiza kwibuka Abari aba christo banyu arikose mukora iki ngo muhuze abarokotse nababahemukiye? Uzi kujya murusengero ugahuriramo nuwaguhemukiye atarigeze anagusaba imbabazi? Ese ubwo ariwowe waba ugisenze rikarenga mutaru.ikindiingengabitekerezo iba mubitaro bus kibogora muzayigenzure kko irakabije kd imazemo igihe

Nibyiza kwibuka Abari aba christo banyu,ariko se mukora iki muguhuza abarokotse nababahemukiye?
Birababaza kuza gusenga ugahuriramo nuwaguhemukiye atarigeze anagusaba imbabazi.muzabikoreho.
Ikindi muzagenzure ongengabitekerezo iri mubitaro bus kibogora irakabije kd imazemo igihe nimutareba neza izakora kuri bamwe,ariko nkubuyobozi mukwiye kwinjira murikikibazo mukakigenzura mukagira nabo kubaza bakabaha amakuru kko barahari bafite ibikomere byibyo bahuriyemo nabyo

Ongengabitekerezo iba mubitaro bus kibogora mukwiye kuyigenzura nkubuyobozi kko irakabije