Sudani y’epfo: Abafata ku ngufu bazarasirwa mu ruhame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yaciye iteka ko umusirikare wese uzajya afata abagore n’abana ku ngufu azajya arasirwa ku ka rubanda. Ibi yabisabye Minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru.
Mu ijambo ryanyuraga kuri radio na televiziyo bya leta, Kiir agira ati “ niba umusirikare afashe umugore cyangwa umwana ku ngufu, igihano nta kindi, usibye kumanikwa ku giti akaraswa urufaya, bose babireba”.
Salva Kiir azirikana ko hari abazabyuririraho bavuga ko yabangamiye uburenganzira bwa muntu, ariko ikigamijwe ni ukugarura ituze mu baturage ba Africa y’uburasirazuba.
Agira ati “Ufite amatwi yumve, amaso abereyeho kubona. Abazabona cyangwa bakumva ko abafata ku ngufu n’abandi banyabyaha bari kwicwa, bazahita bazibukira izo ngeso”.
Yibukije abatuye muri Yei guhagarika imidugararo, bagashyigikira gahunda y’imishyikirano yatangiye mu mpera za 2016. Aha Yei, ni umujyi muto uri mu majyepfo y’uburengerazuba, ukora ku mipaka iki gihugu gihana na Uganda ndetse na Kongo Kinshasa. Ukaba umujyi ushyushye, ukurura abacuruzi baturuka muri ibi bihugu uko ari bitatu. Imishyikirano avuga, ni igamije guhagarika ishwiragira ry’abantu n’imidugararo mu karere.
Umuryango w’abibumbye wakunze kurega ingabo za Leta ya Sudani y’amajyepfo ndetse n’abayirwanya, ibyaha by’ubwicanyi no gufata ku ngufu. Mu mwaka ushize 2016, UNMISS(Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’epfo) yatangaje ko kuva imirwano yakubura I Juba muri Nyakanga, abantu barenga 172 bamaze gufatwa ku ngufu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *