Abagore bo murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi nibo baherutse guhishurira Radio Rwanda ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku buzima bwabo, bigatuma abagabo babazinukwa. Nyamara sibo gusa, kuko no mu mijyi hari abagore batangira iyo gahunda, abagabo nabo bagafata inzira yo hanze.
Ubuhamya bw’umugore wo mu karere ka Rusizi, avuga ko yabyaye abana 6, yaranze kuboneza urubyaro, nubwo umugabo atahwemaga kubimusaba. Uyu mugore ngo bagenzi be bamubwiraga ko imiti iboneza urubyaro ihindura umubiri, maze umugabo ntiyongere kubenguka umugore. Rugorirwera Tabita, avuga ko ari nko kubyibuha cyane, kurwara umutwe n’umugongo udakira, kugira imihango idashira, kuzinukwa imibonano mpuzabitsina n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushakashatsi bugaragaza ko izo zose ari ingaruka zishobora kugaragara mu buzima bw’umugore ufata ibinini cyangwa witeza inshinge. Udakoresha ibi, akoresha urunigi abara iminsi, agakingirizo, gakondo yo kwiyamana (ndi mu bihe bibi) no kwiyakana.
Yakoreshaga agakingirizo, umukozi amubwira ko amurusha kuryoha
Ubuhamya bw’umugore wo mu mujyi wa Kigali, avuga ko aherutse kwirukana umukozi wo mu rugo yamusanze asambana n’umugabo we. Ati “narababonye nkubitwa n’inkuba, ariko ibyo umukozi yambwiye byo byantesheje umutwe kurushaho”.
Umukozi wo mu rugo akimara kwirukanwa, yandikiye nyirabuja ubutumwa bumusaba imbabazi, ko nawe yashutswe. Ubutumwa bugira buti “nanjye sinjye, bosi (sebuja) yamfashe ku ngufu ndaceceka, nyuma akajya ampa amafaranga ngo ndyoshye kukurusha, ngo kuko wowe akoresha agakingirizo, njyewe rero ngo meze neza kuko akorera aho”.
Uyu mugore byaramutunguye, ajya kugisha inama abandi bagore. Mu gahinda ke ababazwa n’uko akoresha agakingirizo ngo adasama, kandi yarabivuganye n’umugabo. Ati “nanze ko antera inda none agiye kuyitera abandi”. Akomeza avuga ko ubu buryo babuhisemo ari uko inshinge n’ibinini bimurambiye, kubera umubyibuho n’umugongo udakira.
Bagenzi be bamugiriye inama yo kwihangana, ngo ndetse n’ubutaha nabibona azamere nk’utabibonye, ngo kuko ibyaba bikorerwa kure y’aho ari byaba ari byo byinshi. Gusa ngo ntiyakwivumbura ngo areke kuboneza urubyaro kandi kurera bigora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


