Umugabo tumaranye imyaka 8 yansabye ko turara ukubiri none byanyobeye (ngira inama)

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Akezakase Mugeni Anne, mfite Umugabo wanjye nkunda cyane ariko amaze ibyumweru 2 ansabye ko turara mu byumba bitandukanye byibuze tukajya tugikora 2 mu cyumweru. Mu by’ukuri tumaranye imyaka 8 turarana ku buriri bumwe, twarasezeranye ndetse mu gihe tumaranye nta na rimwe nigeze mbona ikimenyetso cy’uko atankunda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Namubajije icyo abikoreye ambwira ko agira ngo twongere twiyibutse ibihe bya cyera tutarabana ndetse no kugira ngo dukumburane cyane ariko bitewe n’uko ari ibintu tutigeze tuganiraho cyanga ngo tubikore guhera mu myaka ishyize, ntekereza ko yaba ashaka kunta.
Ndahangayitse kdi inama zanyu zirakenewe kuko sinzi niba n’abandi bagore bijya bibabaho ko abagabo babo babasaba kurara ukubiri bari baramenyereye kurara ku buriri bumwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntekereza ko yaba ashaka nko kunta bityo akaba ashaka ko mbanza kumenyera kurara njyenjyine nubwo nta cyo arabmbwiraho.
Kurara njyenyine byananiye kandi we ubona nta cyo bimutwaye.
Inama zanyu zirakenewe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *