Uru rubyiruko rwasabwe kunga ubumwe no gukunda igihugu

Huye: Urubyiruko rwasabwe gukomera ku bumwe no gukunda igihugu

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri n’abakozi n’abayobozi b’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Huye kuri uyu wa 23 Kamena 2022 bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabanjirijwe n’igikorwa cyo kuremera uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu murenge wa Mukura nyuma hakurikiraho igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Lt. Col. Dr Twabagira Barnabé
yasabye urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’aho ishuri riherere. Ati: “ESO nk’uko mubizi ryari ishuri ryigishirizwagamo abasirikare bo ku cyiciro cyo hasi. Abo basirikare rero ntabwo babaniye abaturage bo muri uyumujyi wa Butare. Aho kubarinda bihutiye kujya kubica. Byumvikane ko zitari ingabo z’igihugu kuko ubundi ingabo zirinda umuturage aho ari hose.”

Dr Twabagira yakomeje ati: “Icyo dusaba abanyeshuri n’abarezi ni ukugira uruhare mu iterambere ryaho ishuri riherereye, ku buryo umuturage abona ko ishuri ribafitiye akamaro ndetse bakiga bumvako bagomba kuzamura igihugu. Abarimu na bo turabasaba kwigisha bitanga kugira ngo ubwo bumenyi abana babe babufite.”

Namana Séraphine Uzwi nka Zirakamwa yagarutse ku mateka asharira ya jenoside, asaba urubyiruko kwirinda amacakubi. Ati: “Urubyiruko nabasaba gukundana, kubana kivandimwe cyane cyane banatinye n’Imana kuko ubuzima si ubw’umuntu; ni ubw’Imana, bakiga bashyizeho umwete bakabana mu mahoro.”

Umuyobozi w’umuryango IBUKA mu karere ka Huye, Siboyintore Théodat yashimiye uruhare IPRC igira mu kuremera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bwa IPRC. Si ubwa mbere, si ubwa kabiri buri mwaka iyo bateguye igikorwa cyo kwibuka kigendana no kuremera abarokotse jenoside. Uwarokotse jenoside iyo nka bamugeneye ni inka izarumbuka nic yo baba bamwifuriza. Icyo dusaba uwo wayihawe ni uko nawe uzoroza abandi ku buryo ibicaniro bitongera kuzima mu barokotse jenoside.”

Uru rubyiruko rwasabwe kunga ubumwe no gukunda igihugu
Uru rubyiruko rwasabwe kunga ubumwe no gukunda igihugu

Mukamana Francine wagabiwe inka
Mukamana Francine wagabiwe inka

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye
Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye

Umuyobozi wa IBUKA muri Huye, Siboyintore
Umuyobozi wa IBUKA muri Huye, Siboyintore

Namana Séraphine uzwi nka Zirakamwa
Namana Séraphine uzwi nka Zirakamwa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *