Gitifu wa Kinigi wagizwe umwere n'urukiko rw'ubujurire rwa Musanze

Musanze: Gitifu wa Kinigi yagizwe umwere ku cyaha yaregwaga

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yagizwe umwere ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mu gihe uwo baregwaga hamwe, Habimana Jean Paul, yahamijwe iki cyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse ndetse agatanga indishyi n’ihazabu.

Ni urubanza rwaburanishijwe ku wa 9 Gicurasi 2022 mu Rukiko Rukuru rwa Musanze aho Twagirimana Innocent na Habimana Jean Paul bari barajuririye icyemezo cy’urukiko rwa Musanze rwari rwarabakatiye bombi igifungo cy’imyaka itanu buri wese no guha indishyi z’akababaro Munyaziboneye Phocas byavugwaga ko yakubiswe n’aba bagabo bombi bakamuca igufwa ry’ikibero.

Mu rubanza nyirizina, Gitifu Twagirimana Innocent yunganirwa na Me Nyungura Joseph yahakanye ibyaha byose yaregwaga. Uruhande ruregera indishyi rwo rwunganirwaga na Me Uwimana Consolee.

Gitifu wa Kinigi wagizwe umwere n'urukiko rw'ubujurire rwa Musanze
Gitifu wa Kinigi wagizwe umwere n’urukiko rw’ubujurire rwa Musanze

Ubwo baburanaga mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ku wa 21 Nyakanga 2020, baregwaga gukubita no gukomeretsa ku bushake Munyaziboneye Phocas aho ubushinjacyaha bwavugaga ko iki cyaha cyakozwe ku wa 11 Mata 2020.

Mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwategetse ko Gitifu Twagirimana na Habimana Jean Paul bahanishwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5 .000.000 frw) ndetse n’indishyi z’akababaro zagombaga guhabwa Munyaziboneye zingana na miliyoni zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu iburanisha ryo ku wa 9 Gicurasi 2022 mu rukiko rw’ubujurire rwa Musanze na none, Gitifu Twagirimana yunganirwa na Me Nyungura Joseph yakomeje guhakana icyaha ahubwo agaragariza urukiko ko ari we wakoze ubutabazi bw’ibanze ahamagaza imbangukiragutabara nyuma yo gukomereka kwa Munyaziboneye Phocas amaze gukubitwa inkoni na Habimana kuko ari we wari ufite inkoni nk’ushinzwe umutekano (Homeguard).

Urukiko Rukuru rumaze kumva impande zombi, rwanzuye rwemeza ko urubanza ruzasomwa tariki ya 27 Gicurasi 2022 ariko ntirwasomwa kubera ko rutari rwakanditswe, bityo rwimurirwa ku itariki ya 17 Kamena 2022 nabwo ntirwasomwa ahubwo rushyirwa ku ya 24 Kamena 2022.

Urukiko rwagize umwere Gitifu Twagirimana mu gihe mugenzi we Habimana yahamijwe icyaha, agakatirwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse mu gihe kingana n’umwaka.

Urukiko rwategetse Habimana gutanga ihazabu ingana na miliyoni eshatu (3.000.000 frw) agomba kujya mu isanduku ya Leta n’indishyi z’akababaro zigomba guhabwa Munyaziboneye zingana na miliyoni enye n‘ibihumbi magana atatu mirongo inane na bibiri na magana atandatu na makumyabiri (4.382.620 frw).

Setora Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *