Nyiraharelimana avuga ko kuva aho umwuzukuru we apfiriye muri aya mazi, atakibona uyamuvomera

Nyamasheke/Mpumbu: Barifuza ko Meya abasura akirebera amazi mabi banywa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’umudugudu wa Karambi,akagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bagiye kwicwa n’indwara n’izindi ngaruka mbi baterwa no kunywa amazi mabi ya Kamiranzovu, bakifuza ko Meya Mukamasabo Appolonie yamanuka akabasura akirebera ayo mazi banywa,ngo ahari we yagira icyo akora.

Bavuga ko impamvu bifuza ko Meya Mukamasabo Appolonie ari we wiyizira akirebera aka kaga barimo ko kunywa no gukoresha aya mazi, ngo ari uko ubwo yabageragaho yiyamamaza yababwiye ko icyo azashyira imbere natorwa ari ukumva ibibazo byabo no guharanira imibereho yabo myiza,bakanumva buri gihe kuri radiyo umukuru w’igihugu avuga ko abayobozi inshingano zabo za mbere ari ukwegera abaturage, bakumva ibibazo byabo bakabishakira ibisubizo binoze, bakavuga ko kuva yatorwa atarabageraho ngo yirebere iki kibazo kandi nyamara batuye hafi y’ibiro bye, ariko ngo yihanganye akahagera ntiyabura kubabazwa n’aya mazi banywa.

Banavuga ko indi mpamvu ituma bamwifuza,ngo ari uko nk’umubyeyi na we ufite abana atifuriza kunywa amazi nk’aya, ahageze akareba ukuntu bamwe mu bana babo babaye kubera inzoka zo mu nda zituma badashyira uturaso ku mubiri kubera aya mazi banywa, bakanatekesha, atabura kubakorera ubuvugizi bwihuse bakabona amazi meza, n’abana babo bakareka kurohama muri uyu mugezi bagiye kuyavoma, kuko ngo hari umwana w’imyaka 6 gusa y’amavuko uherutse kurohamamo yagiye kuyavoma arapfa.

Nyirasanzira Espérance umunyamakuru wa Bwiza.com yasanze hamwe na bagenzi be baje kuyavoma yaramubwiye ati: “Mpumbu nta mazi meza tugira n’agasoko kamwe batanze mu kagari kose kari kure yacu cyane, twe abo mu mudugudu wa Karambi,igice cyegereye iyi kamiranzovu ni yo tunywa, tukayatekesha,tukayoga,tukayameshesha imyenda, ariko harimyenda tudashobora kugura, nk’iy’umweru ntitwayigura kuko tutayimeshesha aya mazi,usanga ino twiyambarira imikara gusa.’’

Yarakomeje ati: “Urabona ko bamwe bayavoma abandi bayameseramo,abana hirya bayogeramo kandi reba ibyo baba bambaye uko biba bisa. Dusabwa isuku ya buri kanya. Wagira isuku ute n’aya mazi? Usanga abana bacu bato barabyimbye utuda, batava aho bari kubera yo. Tuvuza inzoka zo mu nda buri gihe kuko ni yo ndwara yiganje ino cyane cyane mu bana. Ubu wavuga ko abayobozi ku karere batuzi koko,kandi tugaturiye?’’

Nyiraharelimana Félicité w’imyaka 70, avuga ko we bimugora kujya kuyavoma,n’akuzukuru ke k’imyaka 6 kayamuvomeraga gaherutse kuzana n’abandi bana 2, kuyavoma barohama bose,abandi bakurwamo ake gapfiramo, ubu n’ibyo biziba hari igihe abura ubimuvomera.

Ati’’ Reba uko nshaje uku sinakunama muri uyu mugezi ngo ndavoma. Hashize umwaka n’igice akuzukuru kanjye k’imyaka 6 gusa y’amavuko kayanzaniraga kazanye na bugenzi bwako kuyavoma bwunamye buvoma umugezi uburusha ibaraga urabutwara, abatabaye barohora bubiri ari buzima akanjye gapfiramo. Iyo tugira amazi meza se mba narabuze akuzukuru kanjye amanzaganya gutya?

Turifuza ko Meya ubwe agera hano ari nka mugitondo,akirebera ukuntu tuyashokana n’inka n’ingurube,akaba ari yo tunywa n’abana n’abuzukuru, kuko abenshi n’inkwi zo kuyateka ntazo.akareba igwingira bafite baterwa n’inzoka zo mu nda ziyaturukaho, turahamya ko yaruta abamubanjirije akadukorera ubuvugizi natwe tukanywa amazi meza nk’abandi.’’

Babihurizaho n’umwe muri ba Mutwarasibo bo muri uyu mudugudu wa Karambi witwa Nduwamungu Aphrodis,uyobora isibo ya Ndi umunyarwanda,uvuga ko iki kibazo nta muyobozi w’aka karere utarakigejejweho,ndetse ko hari n’agace kabo bari bayahaye ariko make cyane, kunywa aya mazi mabi ngo uretse impungenge z’imfu z’abana babo bohereza kuyavoma, anabatera ibibazo byinshi birimo indwara z’akarande.

Ati: “Nk’iyo ari mu biruhuko bamwe mu bana baza kuyogamo abandi baza kuyavoma, nta mubyeyi utaba ufite umutima uhagaze,cyane cyane nyuma y’aho akuzukuru k’uyu mukecuru gapfiriyemo. Aka kagari gafite imidugudu 4 ariko yose urebye nta mazi meza ahagije ahari,n’abafite akarobine kamwe usanga bakabyiganiraho n’ubundi akabona umugabo agasiba undi. Nk’uko aba baturage babivuga,duhanze amaso Meya Mukamasabo wenyine kandi ntiyabura kuba azi iki kibazo kuko cyarasakuje cyane,cyane cyane ako kana kamaze kugwamo. Nadutabare rwose tubone amazi meza,tumerewe nabi cyane.’’

Umuyoboz w’aka karere Mukamasabo Appolonie avuga ko ikibazo cyabo akizi,yatangiye no kugikemura ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere.

Ati: “Ndakizi, ndanabizi rwose ko bahangayitse kandi natwe ntitwicaye kuko turi kuhakora umuyoboro w’amazi ku bufatanye na World vision. Waratangiye,uzanakoeza, umwaka utaha w’ingengo y’imari uzajya kurangira bose banywa amazi meza,kuko natwe kiriya kibazo kiraduhangayikishije cyane.

Aba baturage bagaragaza ko bari mu bwigunge butuma bibaza icyo bibamariye guturana n’ubuyobozi bw’akarere,kuko uretse amazi meza, n’umuhanda wabo wangiritse ukabura gisanwa,bakaba batagira amashanyarazi, icy’amashanyarazi na cyo Meya Mukamasabo Appolonie yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere ko, bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka bazatangira kuyagezwaho, ko ari ho hazaherwaho bayageza n’ahandi, ko byose biteguye neza mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangirana n’iya 1 Nyakanga, ngo bashonje bahishiwe.

Nyiraharelimana avuga ko kuva aho umwuzukuru we apfiriye muri aya mazi, atakibona uyamuvomera
Nyiraharelimana avuga ko kuva aho umwuzukuru we apfiriye muri aya mazi, atakibona uyamuvomera

Meya Mukamasabo avuga ko iki kibazo akizi n'inzira zo kugikemura azirimo
Meya Mukamasabo avuga ko iki kibazo akizi n’inzira zo kugikemura azirimo

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke/Mpumbu: Barifuza ko Meya abasura akirebera amazi mabi banywa
    Nitwa Munezero Yvan nkaba nd’Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, ibyavuzwe ko Umudugudu wa Karambi, Akagari ka Mpumbu nta mazi gafite n’ikinyoma cyambaye ubusa bari basanzwe bafite ivomo 1 ariko Umuyoboro mushya wa Jurwe – Mpumbu babongereye Amavomo 3, ubu bakaba bafite Amavomo 4 muri rusange nta kibazo cy’amazi bafite .

    Ikibazo cy’Umwana bavuze warohamye ngo yagiye kuvoma ntabwo aribyo ahubwo ibyo byabaye mu kwa 7/2021 aho abana 2 bari bajyanye n’ababyeyi babo aho bahingaga hafi y’Umugezi wa kamiranzovu n’uko bajugunya urukweto mu mazi barukurikiye bararohama umwe yitaba imana uwundi baramurohora, muri make habayeho uburangare bw’ababyeyi.

    Ubukangurambaga burakomeza dushishikariza abaturarage isuku no gukoresha amazi meza

    Ndasaba umunyamakuru kubeshyuza iyi nkuru kuko ntakuri kuyirimo, akeneye amakuru y’imvaho twamujyanayo tukamwereka ibyo twavuze.

  2. Nyamasheke/Mpumbu: Barifuza ko Meya abasura akirebera amazi mabi banywa
    Nitwa Munezero Yvan nkaba nd’Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, ibyavuzwe ko Umudugudu wa Karambi, Akagari ka Mpumbu nta mazi gafite n’ikinyoma cyambaye ubusa bari basanzwe bafite ivomo 1 ariko Umuyoboro mushya wa Jurwe – Mpumbu babongereye Amavomo 3, ubu bakaba bafite Amavomo 4 muri rusange nta kibazo cy’amazi bafite .

    Ikibazo cy’Umwana bavuze warohamye ngo yagiye kuvoma ntabwo aribyo ahubwo ibyo byabaye mu kwa 7/2021 aho abana 2 bari bajyanye n’ababyeyi babo aho bahingaga hafi y’Umugezi wa kamiranzovu n’uko bajugunya urukweto mu mazi barukurikiye bararohama umwe yitaba imana uwundi baramurohora, muri make habayeho uburangare bw’ababyeyi.

    Ubukangurambaga burakomeza dushishikariza abaturarage isuku no gukoresha amazi meza

    Ndasaba umunyamakuru kubeshyuza iyi nkuru kuko ntakuri kuyirimo, akeneye amakuru y’imvaho twamujyanayo tukamwereka ibyo twavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *