Abashumba, abakuru b'itorero, abadiyakoni, abaririmbyi n'abakirisito 1006 ni bo bamaze kumenyekana bo muri ADEPR bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi

Nyamasheke/Tyazo: Barasaba ADEPR kwita by’umwihariko ku bayoboke bayo barokotse jenoside bageze mu zabukuru

Sangiza iyi nkuru

Abarokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu itorero ADEPR paruwasi ya Tyazo mu karere ka Nyamasheke,ubwo iyi paruwasi yibukaga ku nshuro ya 28 abayisengeragamo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi,basabye bakomeje abayobozi bayo kimwe n’ahandi hose iri torero rikorera mu gihugu, ko ryashyira imbaraga nyinshi mu kwita by’umwihariko ku bakozi b’Imana n’abakirisito baryo bageze mu zabukuru barokotse jenoside yakorewe Abatutsi,kuko hari aho usanga bagihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima bikeneye kwitabwaho byihariye.

Icya mbera bavuga bishimira,bagashimira iri torero n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ni umutekano,agaciro n’ihumure ryo mu mitima bahawe nyuma y’ihagarikwa rya jenoside,kuko byari bigoye kubona umuntu ahigwa,yicwa cyangwa akicishwa n’uwo basenganaga bakuzurana umwuka,nyamara ubwicanyi bwatangira akabona wawundi ni we umuhindutse, umuhigisha uruhindu nk’uko byagarutsweho mu buhamya bukomeye bwatanzwe n’uwarokokeye ku mudugudu wa Shara muri iyi paruwasi Mudenge Thicien, ngo kongera kubahuza ngo bongere basengane byasabaga ubutwari bukomeye kandi byarakozwe.

Icya kabiri bishimira ngo ni urukuta vrw’ikimenyetso cy’amateka ya jenoside rwubatse mu busitani bw’iyi paruwasi,ahagaragara amazina 1006 y’abari abashumba, abakuru b’itorero, abaririmbyi,abadiyakoni n’bakirisito b’akarere kose ka Nyamasheke muri iri torero bamaze kumenyekana ko ari bo bahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi, kuko ngo n’uhajyanye umwana cyangwa umwuzukuru akamwereka ayo mazina n’isano bari bafitanye, bibaruhura imitima, bigatuma n’ayo mateka adasibangana, kuko uru rukuta rwubatswe barabyifuje igihe kirekire.

Banishimira imbaraga zishyirwa mu kuremera abarokotse batishoboye,barimo abari batunze zikaribwa n’abagome babahekuye, baremerwa bakongera kunywa amata nk’uko na byo byagarutsweho n’umubyeyi Mukarutinywa Daphrose ubwo yaremerwaga n’iri torero inka ihaka kuri uyu munsi wo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi, wanavuze ko uretse n’itungo nta n’akarima agira,iyi nka agiye kuyibyazamo umurima akabigira byombi,hakaba kandi amazu yagiye yubakirwa abatagiraga aho barambika umusaya,n’ibindi,ariko ibyo byose ngo byarushaho gushimisha abakuze cyane muri bo bakomeje kwitabwaho by’umwihariko.

Mukagahizi Libérée,umwe muri bo unakora umurimo w’Imana kuri iyi paruwasi, avuga ko urebye umwijima wacuze muri jenoside yakorewe Abatutsi,n’uburyo byari byifashe mu mitima y’abari bayirokotse n’abo basenganaga bandi,kwizerana ari guke, ukareba n’uburyo ubu bose bunze ubumwe,basengera mu mwuka umwe, umuntu atabishimiye Imana,itorero n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu yaba ari indashima.

Ati: “Mu by’ukuri byari bikomeye cyane,kubona warasenganaga n’umuntu,mwese muvuga ko mukijijwe neza,mujyana mu ijuru,kandi koko ubona nta kibazo,jenoside yaza akaguhinduka,ukabona ni we ukwicira cyangwa ukwicishiriza abawe, yanarangira ntacyo ufite wambara ukabona umuntu araririmba imbere muri korali yambaye imyenda yawe yasahuye,utari bunayimwakire aho. Ibikomere byari byose,ariko aho Imana igejeje ikora turayishima cyane,kubona twarababariye abaduhemukiye kuriya,tukongera guteranira hamwe dusenga.’’

Yarakomeje ati: “Nubwo bimeze bityo ariko, turasaba abayobozi bacu, gukomeza kwita by’umwihariko ku barokotse bageze mu zabukuru,batagishoboye kugira icyo bimarira,kuko hari benshi bafite inzu zishaje cyane, barara bahangayikishijwe n’uko baramuka, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.

Hari n’abifuza amata kandi mbere bari boroye barayihaga abo bagome inka bakazirya bakazimara. Itorero rero, nubwo ryabishyira mu ba kirisito kuko twigishijwe kwitangiraga abatagira kivurira, natwe ubwacu twakwitanga ariko bagasaza neza, rikaba mu cyimbo cy’abagombaga kubitaho babuze mu manzaganya,twumva twarushaho kunezarwa cyane nk’abarokotse.’’

Bashimangirwa n’uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kanjongo iyi paruwasi irimo,Nzasabayesu Enock,ubashima kuba barabitangiye,ariko ko bagomba kubikomeza bikagera kuri benshi.

Ati: “Barabitangiye ,turabashima kuko nk’iyi nka boroje uriya mubyeyi n’ibindi bagiye bakorera abarokotse batishoboye byatanze umusaruro tubashimira. Ariko nk’uko na bagenzi banjye babisabye, nibongere imbaraga,dufatanye turebe n’uriya utaragerwaho kandi ntacyo agishobora kwimarira kubera uburwayi cyangwa ubumuga bukomeye yasigiwe na jenoside,akaba ashaje cyane,atagira uwo kumwitaho, na we yitabweho,itorero bakuriyemo ribasajishe neza kurushaho, ntawe utabyifuza,nta n’utabyishimira cyane.’’

Umushumba w’iyi paruwasi, Rév. past Rukundo Siméon,atanga icyizere,avuga ko byatangiye kandi ku bufatanye n’abakirisito bose, nta warokotse jenoside yakorewe abatutsi wo muri bo uzasaza nabi bahari.

Ati: “Ibyo tubigeze kure rwose kuko,ku bufatanye n’abadiyakoni bacu,abaririmbyi n’abandi bakirisito,uretse ibyo twakoze byo kububakira no kubaremera inka ngo bongere kunywa ku mata, turanabasura,utagize icyo afite tukakimuha, udafite umuryango tukamwinjiza mu muryango w’itorero, nk’uw’abadiyakoni,abaririmbyi,n’indi mirio inyuranye mu itorero,ku buryo umuryango asanga uba mu cyimbo cy’uwo yabuze,ukamuhumuriza, bigenda neza.’’

Anavuga ko muri iyi paruwasi hari komite y’imibereho myiza mu itorero, ibafasha kumenya uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi wese ufite ikibazo cyihariye,akakivuga,kikitabwaho. Ati: “Nk’uyu mubyeyi twaremeye uyu munsi ni uko twabonaga,twifashishije izo ntumwa zacu, afite ikibazo cy’imibereho kandi turizera ko hari ikigiye gukoreka iwe. Iyo komisiyo igiye kudushakira n’andi mazina,iyadushyiikirize,tubaganirize,tubasure iwabo mu ngo,turebe uko babayeho,abakuze muri bo tubiteho nk’umuryango wabo basigaranye,tubasajishe neza nk’uko byasabwe.’’

Muri uku kwibuka, nyuma y’ikiganiro ku mibanire y’abanyarwanda kuva kera na politiki mbi yagiye ibacamo ibice kugera kuri jeonoside yakorewe abatutsi, cyatanzwe na Kamahoro Adrienne, wagaragaje intambwe igihugu kimaze gutera mu kugarura ubumwe bw’abaturage bacyo n’icyizere cyize cy’ejo hazaza, mu izina ry’ umushumba w’ururembo rwa Gihundwe utabashije kuboka, Rév.past Rugomoka Théophile usanzwe ari umushumba wa paruwasi ya Gishyita mu karere ka karongi, yijeje ko iri torero rizakomeza gushyira imbaraga mu mibanire myiza y’abarigize no kwita by’umwihariko ku barokotse, asaba buri wese kubigira ibye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo,Cyimana Kanyogote Juvénal, yasabye n’andi madini n’amatorero ahakorera kugera muri iki kirenge, buri wese agaharanira ko ubuzima bw’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi bugenda neza,ahagaragaye ikibazo bagafataniriza hamwe kugikemura, mu mbaraga n’ubumwe byabo.

Abashumba, abakuru b'itorero, abadiyakoni, abaririmbyi n'abakirisito 1006 ni bo bamaze kumenyekana bo muri ADEPR bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi
Abashumba, abakuru b’itorero, abadiyakoni, abaririmbyi n’abakirisito 1006 ni bo bamaze kumenyekana bo muri ADEPR bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi

Mu buhamya bwe, Mudenge Thicien yavuze ko bibabaje kuba hari abantu basenze Imana nyamara bagahindukira bakica cyangwa bakicisha bagenzi babo basenganaga
Mu buhamya bwe, Mudenge Thicien yavuze ko bibabaje kuba hari abantu basenze Imana nyamara bagahindukira bakica cyangwa bakicisha bagenzi babo basenganaga

Gitifu w'umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogotse Juvénal, yasabye n'andi madini n'amatorero kugera muri iki kirenge
Gitifu w’umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogotse Juvénal, yasabye n’andi madini n’amatorero kugera muri iki kirenge

Umushumba wa ADEPR Tyazo, Rév.past Rukundo Siméon, avuga ko bifashishije komite y'imibereho myiza y'itorero, abageze mu zabukuru bose bazitabwaho uko bikwiye
Umushumba wa ADEPR Tyazo, Rév.past Rukundo Siméon, avuga ko bifashishije komite y’imibereho myiza y’itorero, abageze mu zabukuru bose bazitabwaho uko bikwiye

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kanjongo, Nzasabayesu Enock, yashimangiye gufasha abarokotse jenoside bageze mu zabukuru itorero rikabasajisha neza
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kanjongo, Nzasabayesu Enock, yashimangiye gufasha abarokotse jenoside bageze mu zabukuru itorero rikabasajisha neza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *