Perezida Lourenço uhuza u Rwanda na RDC ni muntu ki?

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço yavutse ku itariki ya 5 Werurwe 1954. Ni umugabo ufite abana batandatu yabyaranye n’umugore we, Ana Dias Lourenço. Yatorewe ku itariki ya 26 Nzeri 2017.

Kuva muri 2014 yari Minisitiri w’umutekano, muri Nzeri 2018 yabaye umuyobozi w’ishyaka MPLA (Movement for the liberation of Angola) riri ku butegetsi. Yabaye kandi umunyamabanga w’iri shyaka kuva mu mwaka w’1998 kugera mu 2003.

Ubuzima bwe politiki n’igisirikare

Perezida Lourenço yavukiye mu muryango w’abana 10. Se umubyara Sequeira João Lourenço wabaye umuganga wa leta, yafunzwe imyaka itatu azira kwigomeka ku banya Portugal bakolonizaga Angola.

Perezida Lourenço yize mu kigo cyigisha ibijyanye n’inganda i Luanda, nyuma yarwanye mu rugamba rwo kubohora Angola ubwo bari bahanganye na Portugal. Yari umusirikare wa MPLA, umutwe wari ufite intego yo kubohora igihugu mu maboko y’abakoloni.

Mu mwaka w’1978 yagiye kwiga amasomo y’igisirikare mu ishuri rya Lenin Military-political Academy mu Burusiya, ahakura impamyabushobozi ya Masters mu bijyanye n’amateka (master’s degree in historical sciences). Yasubiye muri Angola mu 1982.

Akigera muri Angola, yatangiye politiki, agirwa Guverineri w’intara ya Moxico. Mu 2016 yiyamamaze mu matora y’imbere mu ishyaka riri ku butegetsi, yegukana umwanya wa mbere, atangwa nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Aya matora y’Umukuru w’Igihuhu na yo yarayatsinze tariki ya 26 Nzeri 2017, asimbura José Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 38 ku butegetsi kuva Angola yabona ubwigenge.

Perezida Lourenço mu karere k’ibiyaga bigari ni muntu ki?

Perezida Lourenço ni umuyobozi w’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR (International Conference on the Great Lakes Region).

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize uruhare rukomeye mu biganiro by’ubuhuza byabereye muri Angola no ku mupaka wa Gatuna kuva mu 2019 ubwo u Rwanda na Uganda byari bifitanye amakimbirane ashingiye ku mpamvu z’umutekano.

Mu nama yabaye tariki ya tariki 12 Nyakanga 2019. Perezida Lourenço ni we wayitumiyemo bagenzi be bandi batatu, ari bo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, na Perezida wa DR Congo Antoine Félix Tshisekedi, irangiye hashimwa uruhare rwa buri gihugu cyitabiriye.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byagizwemo uruhare na Lourenço ndetse n’umuhungu wa Museveni General Muhoozi Kainerugaba, Uganda n’u Rwanda byasubukuye umubano.

Uyu munsi Perezida Lourenço ni we uri guhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bifitanye amakimbirane ashingiye ku mutekano.

Leta ya RDC irashinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uri kurwanira muri teritwari ya Rutshuru, u Rwanda rugashinja ingabo za RDC kurasa ibisasu ku butaka bwarwo no kwifatanya na FDLR igizwe n’abarimo abasize bakoze jenoside mu 1994.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *