Musanze : Imirenge 4 yari mu kato k’inyama, yakomorewe ihabwa amabwiriza

Sangiza iyi nkuru

Imirenge ine (4 ) yo mu karere ka Musanze yari yarashyizwe mu kato kubera icyorezo cy’umushwiza cyateye mu matungo , yakomorewe ariko ihabwa amabwiriza, aborozi n’ababazi bagomba kubahiriza kugira ngo icyo cyorezo cy’umushwiza gicike burundu mu karere.

Iyo mirenge 4 yari yarashyizwe mu kato ni Remera, Muhoza, Kimonyi na Muko byavugwaga ko ariyo mirenge yagaragayemo icyorezo cy’umushwiza mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze.

Umukozi mu karere ka Musanze ushinzwe ubworozi Dr.Nsengiyumva Jean Bosco yavuze ko imirenge yose yari mu kato uko ari ine (4) yakomorewe, abakora umwuga w’ububazi bagakomeza imirimo yabo ariko ko bagomba kubahiriza amabwiriza babagira ahabigenewe ndetse bakajya babaga n’amatungo yabanje gupimwa na muganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Yagize ” Nibyo icyorezo kiragenda kigabanuka kuko mu nka twarwaje, hapfuye enye gusa, izindi twarazivuye, zirakira kandi n’ umuturage umwe wo mu murenge wa Muhoza warurwaye, nawe yarakize, ahubwo turasaba aborozi batarakingiza amatungo yabo kuyakingiza uretse ahaka. Ikindi nuko ababazi nabo bagomba kujya babaga amatungo babanje kuyafatisha amaraso kwa muganga, mu bitaro bya Ruhengeri agapimwa, iryo basanze rirwaye, ntiribagwe ahubwo. Ikindi twabasaba nuko bakwirinda kubagira ahatabugenewe kuko uzafatwa azabihanirwa ndetse n’itungo azaba yabaze ritwikwe. Ntidushaka rwose ko icyorezo cyongera kugaragara mu karere ka Musanze kuko gukingiza amatungo, kuyapima amaraso n’imiti yo kuyatera ( kuyafuhera ) , byose ari ubuntu.”

Dr.Nsengiyumva Jean Bosco yagiriye kandi inama abaturage yo kwirinda kurya itungo iryo ari ryo ryose ryipfishije kuko baba batazi icyaryishe.

Bamwe mu borozi b’amatungo n’ababazi ndetse n’abakunzi b’akaboga batangarije Bwiza.com ko bishimiye icyemezo cyafashwe kandi ko bagiye kubahiriza amabwiriza babahaye cyane ko ngo biri mu nyungu zabo. Umwe muri bo ukorera umwuga w’ububazi mu murenge wa Muko yabwiye Bwiza.com ko kuba bakomorewe, batagomba kwica amabwiriza ahubwo ko n’uwabikora bamugaragaza.

Agira ati ” Igihe tumaze twarashyizwe mu kato kirahagije, niyo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose tukubahiriza amabwiriza baduhaye kuko kumara iminsi igera ku byumweru bibiri tudakora , twabonye isomo. Bityo, nk’ababazi, ntawadusiga icyasha ngo abagire ahantu hatazwi cyangwa ngo abage itungo ritapimwe ngo tumuhishire kuko yaba ashaka kudusubiza ahabi tuvuye , ahubwo aho kugira ngo twongere dusubire mu kato, twamugaragaza agahanwa, abubahiriza amabwiriza bagakora. ”

Nduwamungu Aphrodis, ni umuturage utuye mu murenge wa Kimonyi. Aganira na Bwiza.com, yavuze ko babyishimiye cyane kuko ngo bagishyirwa mu kato yari afite ubukwe ariko ko agashingwaryinyo cyangwa akadahingwa [ Yashatse kuvuga inyama] ngo katigeze kagaragara ku mafunguro yateguwe.

Yagize ati ” Icyemezo cyo kudukomorera, twacyishimiye cyane kuko twari dusa n’abacumuye ku Imana. Nka njye, dushyirwa mu kato , nari mfite ubukwe ariko mu mafunguro yateguwe , nta gashingwaryinyo kahabonetse. Kuba dukomorewe rero, ni ibyo kwishimirwa. Ntawe twakwemerera kwica amabwiriza ngo dusubire mu kato ahubwo uwakwibeshya, tukamubona twamutanga akabihanirwa kuko aba ashaka kongera kudusubiza mu kato.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Dr. Nsengiyumva Jean Bosco yavugaga ko hari abafunzwe , bazira kuba barafatiwe mu makosa atandukanye harimo kubagira ahatemewe ndetse n’ababagiraga muri iyi mirenge yari mu kato ngo bakaba bagiye kurekurwa ariko babanje gucibwa amande.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *