Gakenke: Haravugwa bamwe mu banyamategeko bavangira inteko z’abunzi bikabyara akarengane n’amakimbirane

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru BWIZA.COM cyageze mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Gashenyi, aho bivugwa ko inteko z’abunzi zivangirwa na bamwe mu banyamategeko birengagiza ibiteganywa n’Itegeko nomero 37/2016 ryo kuwa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’abunzi riteganya, ngo bakaryica nkana kandi barizi.

Nk’uko abavuganye n’iki kinyamakuru babisobanura, amakosa menshi yakozwe mu bwiyunge bwa Me Nzabarantumye Augustin na Mukamusonera Hafisa, kuko ngo abafitanye ikibazo atari bo bitaba inteko y’abunzi, aho Me Nzabarantumye atigeze yitaba na rimwe yaba mu Kagari ndetse no mu murenge ahubwo ahagararirwa na Me Muturage Jean Baptiste kandi ngo atabifitiye uburenganzira cyane ko nta sano bafitanye ndetse hakiyongeraho no kuba afite imiziro ku bw’amategeko.

Umuturage witwa Nkurunziza Emmanuel agaragaza ko ikinyuranyije n’amategeko ari uko Me Nzabaranumye yagannye inteko y’abunzi b’akagari ka Taba, agatanga ikibazo cye ndetse n’inteko y’abunzi ikacyakira ariko igihe cy’isuzumwa ryacyo Me Nzabarantumye akanga kwitaba ubwe, ahubwo akohereza umuhagararira ariwe Me Muturage kandi nta sano ya bugufi bafitanye ndetse afite n’imiziro.

Yagize ati “Itegeko rigenga imiterere, ifasi n’imikorere bya Komite y’abunzi, rivuga ko abafitanye ikibazo ari bo bicarana imbere y’abunzi, bakabunga. Si ko byagenze rero kuko Me Nzabarantumye Augustin yanze kwitaba inteko y’abunzi b’akagari ka Taba kandi ari we wareze ahubwo agahagararirwa na Me Muturage J. Baptiste, nta sano ya bugufi bafitanye kugera ku gisanira cya kane ndetse afite n’imiziro.

Ibintu binyuranyije n’itegeko kuko yambuwe n’inkiko uburenganzira nk’ubw’abandi bantu kubera igihano cy’igifungo yakatiwe n’inkiko, ubwo yahamwaga n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gushaka gutanga indonke nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze cyo kuwa 29/10/2015, cyafashwe mu rubanza nomero RPA 0241/15/HC/MUS aho Muturage J.Baptiste yari yajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.”

Mugenzi we witwa Muhikira Sébastien yunze mu rya Nkurunziza Emmanuel agira ati: “Biteye isoni kandi biranababaje kubona abanyamategeko nka Me Nzabarantumye Augustin na Me Muturage Jean Baptiste birengagiza icyo amategeko avuga kandi bayasobanukiwe neza, bagafata umuturage bakamuviraho inda imwe bashaka kumwishyuza kandi nta cyo bamukoreye. Nk’abaturage, turabona arengana cyane ko uwo bafitanye ikibazo yanga kwitaba ahubwo akohereza umuhagararira kandi na we ubwe hari ibyo atujuje bisabwa n’amategeko, birimo no kuba atarahanagurwaho ubusembwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka gutanga indonke.”

Amategeko ateganya iki?

Nk’uko bigaragara mu itegeko ryerekeye imibunishirize y’imanza z’inshinjabyaha (Code de procédure pénale), nomero 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019, mu ngingo zaryo kuva ku ya 245 kugeza kuiya 253, rivuga uburyo uwahamijwe n’urukiko icyaha cy’ubugome, ahabwa ihanagurabusembwa mu gihe cy’imyaka itanu (5), ariko na none abanje kwandikira urukiko abisaba, na rwo rugasaba ubushinjacyaha bukuru gukora iperereza ku myitwarire y’usaba, na bwo bukabikora abanje kubugezaho ibya ngombwa bitangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’ubuyobozi bwa gereza yarangirijemo ibihano.

Ibi byose ngo Me Muturage akaba yarabyirengagije nkana, akajya guhagararira Me Nzabarantumye Augustin mu nteko z’Abunzi kandi nta n’isano bafitanye.

Asanzwe ku murenge wa Gashenyi, Mukamusonera Hafisa, yavuganye n’umunyamakuru wa BWIZA.COM, maze amuvira imuzi n’imuzingo ikibazo afite cy’ubwiyunge na Me Nzabarantumye Augustin.

Agira ati “Nagiranye amasezerano na Me Nzabarantumye Augustin yo kunkurikiranira indishyi muri Sanlam ariko ntiyubahirije amasezerano kuko amezi icyenda yarangiye ntacyo arakora, biba ngombwa ko nigira kuri Sanlam nkiganirira na bo ndetse birangira twumvikanye, bampa intica ntikize ku bwo kumbonerana, ndemera ndayafata kuko nari mpangayitse n’abana turara ku gasozi, bityo ndayakira nitwa ngo mfite umwunganizi. Ntacyo nari kumuhemba kuko ntacyo yankoreye namuhembera.”

Mukamusonera Hafisa akomeza avuga ko kutaboneka kwa Me Nzabarantumue Augustin mu bunzi b’akagari ndetse no mu b’umurenge, agahatirwa kwisobanura imbere y’uwo badafitanye ikibazo, ariko karengane yahuye nako.

Agira ati “Narezwe mu bunzi b’akagari ka Taba, nditaba ariko uwandeze ntiyaza, nsabye ko ntaburana n’uwo tudafitanye ikibazo, abunzi banyumvisha ko ngomba kwisobanura kuko ngo uwandeze ahagarariwe. Narisobanuye ariko birangira ntsinzwe, na none njuriye ku murenge, uwo dufitanye ikibazo ntiyitaba, ahubwo yongera kohereza Me Muturage J. Baptiste kandi ari cyo cyari cyanjurije. Nsabye ko yatumizwa barabyanga na none bansaba kwisobanura, ndabyubahiriza ntinya ko bafata umwanzuro nk’uwanze kwitaba, bityo nabwo ndatsindwa ari byo nshingiraho mvuga ko nabirenganiyemo. Ngasaba ko inkiko zazandenganura.”

Mu biro bye, umunyamakuru yavuganye na Me Nzabarantumye Augustin impamvu atubahirije amasezerano yagiranye na Mukamusonera Hafisa avuga ko nta cyo atakoze ariko ntagaragaze ibyo yakoze koko. Agira ati “Njyewe narakoze kuko iyo ntagira icyo nkora, Mukamusonera Hafisa ntiyari kubona amafaranga yabonye kandi n’amasezerano aracyahari. Agomba kunyishyura rero.”

BWIZA ivugana n’inteko y’abunzi b’umurenge wa Gashenyi, ubwo Me Muturage yari yongeye guhagararira Me Nzabarantumye Augustin noneho adafite n’uburenganzira bwo kumuhagararira (Procuration), Inteko y’abunzi yasubije ko nta wusuzugura intumwa.

Mu ijwi rya Perezida w’inteko y’abunzi b’umurenge wa Gashenyi, yagize ati “Nta wusuzugura intumwa kuko uyisuzuguye, aba asuzuguye uwayitumye. Ni yo mpamvu twemera kwakira Me Muturage J. Baptiste nk’uhagarariye Me Nzabarantumye Augustin.”

Umunyamakuru avuganira kuri telefoni igendanwa n’umukozi wa MAJ mu karere ka Gakenke nk’ufite abunzi mu nshingano ze, yasubije avuga ko atari umuvugizi wa MAJ, bityo ahita akuraho Telefoni. Yagize ati “Nibyo ni njye ufite mu nshingano abunzi mu karere ka Gakenke ariko si njye muvugizi wa MAJ. Uzashake umuvugizi abe ari we ugusobanurira imikorere y’abunzi.”

Itegeko No 37/2016 ryo kuwa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’abunzi mu ngingo yaryo ya 17, igika cya 5, agace ka mbere, rivuga ko nta wuhagararirwa mu nteko y’abunzi. Igira iti “Imbere y’abunzi, Avoka ashobora kugira inama uwamwiyambaje ariko ntashobora kumuhagararira cyangwa ngo ahabwe ijambo imbere y’inteko y’abunzi.”

Ikindi ni uko mu ngingo ya 20, igika cya 4 muri iri tegeko havuga ko umwanzuro w’abunzi ugomba kuboneka wanditse kandi usinywe n’abunzi kuri buri rupapuro mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) ibarwa kuva icyemezo gifashwe.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *