Iby’ingenzi ku mugore uyoboye urutonde rw’abashakishwa na FBI

Sangiza iyi nkuru

Ruja Ignatova yavutse Ku itariki 30 Gicurasi 1980. Ni umunya-Bulgariya ufite n’ubwenegihugu bw’u Budage, akaba umutubuzi utazibagirana mu mateka.

Azwi kuba yarashinze ubucuruzi bw’ifaranga ry’ikoranabuhanga Onecoin bwaranzwe n’ubutubuzi bukomeye cyane mu mateka. Ni umwe mu bagore bashyizwe ku rutonde rwa BBC rw’umugore w’umutubuzi wabuze (The missing cryptoqueen).

Ahagana mu mwaka w’2017, Ignatova yakoraga mu bigo mpuzamahanga mu bijyanye n’amategeko, mu 2019 aburirwa irengero nyuma yaho yashinjwe ibyaha by’ubutubuzi no gutunga amafaranga atagaraza inkomoko yayo, ashyirwa kurutonde rw’abantu bashakishwa cyane mu mwaka wa 2022.

Ignatova yabashije gutuburira abantu amafaranga menshi abarirwa byibuze muri miliyari 5 z’amadorari. Ni amafaranga menshi cyane ku buryo nuwayaguha ukareka akazi, wayarya ubuzima bwawe bwose n’umuryango wawe.

Yabikoze ate ngo yibikeho aya mafaranga yose?

Mu mwaka w’2012, Ruja Ignatova na se umubyara, Plamen Ignatov bashinjwe ibyaha byo kunyereza umutungo wa kompanyi bari bayoboye maze bakatirwa igifungo cy’amezi 14 asubitswe.

Mu 2014, Ignatova yatangije ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Onecoin ryari rije gusimbura Bitcoin. OneCoin yakoreraga hirya no hino ku Isi, by’umwihariko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, byibuze abantu barenga miliyoni 3 bashoyemo imari yabo.

Onecoin yakoreshwaga mu buryo bw’uruhererekane buzwi nka ‘pyramid’, aho inshuti zabwiranaga cyangwa abagize imiryango bakishyura amafaranga yabo ngo bazahabwa iryo faranga ryari kuba rifite inyungu yo hejuru mu gihe ryari kuba rimaze gutangira gukoreshwa.

Ignatova ndetse n’abandi bari bafanyije bakiriye amafaranga menshi cyane muri ubwo bucuruzi bari bazanye bwa Onecoin.

Ignatova yaburiwe irengero mu 2017, urwego rw’ubutasi bwa USA (FBI) butangira kumuhigisha uruhindu. Aheruka kugaragara muri Sofia, Bulgaria, Athens ku itariki ya 25 Ukwakira 2017.

Uretse kuba yaraburiwe irengero, nta numwe uzi aho amafaranga yatwaye yayashyize. Bikekwa ko yayagabanye n’abagize umuryango we maze agahita yigendera.

Nyuma yaho yatangiye gushakishwa na polisi mpuzamahanga ndetse ashyirirwaho amafaranga menshi azahabwa uzabasha kumubona.

Umuntu wamubona yahabwa ibihumbi 100 by’amadorari.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Iby’ingenzi ku mugore uyoboye urutonde rw’abashakishwa na FBI
    Ibi nibyabo muburengerazuba bwisi.
    Njye natanze amafaranga ngura educational modules mukigo cya onecoin cyitwa OneAcademy.

    Nigiyemo finance naniga ibigendanye nikoranabuhanga rya block chain ndetse naniga ibigendanye nuburyo amafaranga yikoranabuhanga akora muri rusange naniga uko onecoin vision yayo iteye nuko ikora.

    NB:
    Uyumunsi onecoin yahindutse OneEcosystem Kandi iri registered mubusuwisi abayobozi bayo barakora birirwa bagenda isi bakora conference zikomeye ntawubafata turazikurikira live stream

    Niba Dr Ruja afite ibibazo kugiti cye na America ntaho bihuriye nabari muri OneCoin kuko system yabo irakora neza 100% kubayisobanukiwe.

    Ikibazo kiri kubantu bagiye muri system babeshywa nabakora marketing muburyo bo biremeye ibinyoma byo gukira byihuse.

    Naho ibyo za BBC zandika inyinshi uzuyemo ubuhezanguni bwo muburengerazubabwisi kunyungu zabo bwite no kwibasira abo barashaka kunyungu zabo bwite ariko financial revolution yubakiye mumafaranga koranabuhanga yo ntibazayihagarika mwisi kuko imaze gufata Indi ntera.

  2. Iby’ingenzi ku mugore uyoboye urutonde rw’abashakishwa na FBI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *