Ngendahayo (wa 2 uturutse ibumoso) avuga ko ukenewe gukorwamo byinshi bizana impinduka mu buzima bw'abawutuye

Rusizi/Nkombo: Bavuga ko batabasha kubonera abana babo iby’ibanze birimo kwiga no kwivuza kubera ubukene bukabije

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi,cyane cyane abarera abana bonyine, batari kumwe n’abo bashakanye, bavuga ko bakomeje kugarizwa n’ubukene bukabije buterwa n’uko nta kintu bagira gifatika bakuraho ifaranga, n’uburobyi bacungiragaho butagitanga umusaruro, bigatuma batabona iby’ibanze by’abana babo,birimo ibiribwa, kwiga no kwivuza, bagasaba akarere n’abafatanyabikorwa bako kugira icyo babakorera kibahindurira imibereho.

Ikibazo ahanini kiragaragara mu bagore batabana n’abagabo babo, guta ingo kw’abagabo benshi bikaba bigenda bifata indi ntera,bamwe mu bagore bakavuga ko giterwa n’uko umugabo abona inzara igiye kumwicana n’umugore n’abana agahitamo kubata ababwira ko agiye kubahahira bakazategereza bagaheba, hakaba n’abapfakazi usanga abagabo barabasigiye abana benshi nta kibatunga basize, imibereho ikarushaho kugorana, hakaba n’ingo usanga zirimo abakecuru cyangwa abasaza badafite uko bigira, n’abakobwa babo barabyariye abandi bana aho,byose bikaba umutwaro k’uwo ukuze utawushoboye, badashobora kugira icyo bakora cyabazanira iby’ibanze bibatungira abana.

Baganira na BWIZA ubwo umushinga Strive foundation Rwanda wahatangizaga ibikorwa byo gufasha abana bo mu miryango itishoboye,mu kubagezaho iby’ibanze birimo kwiga no kwivuza, bavuze ko bafite uruhuri rw’ibibazo by’ubukene n’imibereho ya ntayo, bifuza ko aba bafatanyabikorwa bari muri bake cyane bemera gukorera muri uyu murenge babonye, bafatanya n’ubuyobozi bw’akarere, bagakora ibibahindurira koko ubuzima,kuko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’abana bamwe bata ishuri kubera inzara n’imibereho mibi nyuma yo gisigarana umubyeyi umwe,undi yarabataye cyangwa yarapfuye.

Icyimpaye Béatrice w’imyaka 48, utuye mu mudugudu wa Kabuye,akagari ka Kamagimbo, avuga ko umugabo amaze imyaka 3,5 apfuye. Yamusigiye abana 9, nta karima, nta gatungo, nta kazi, akavuga ko hari igihe aburara n’abana, muri abo bana hari abataye amashuri kubera inzara no kubura iby’ibanze bituma biga neza, akavuga ko uwamuha itungo, n’igishoro gito, yakora agatunga aba bana, akanabasha kubabonera ikibafasha kwiga n’uburyo bwo kwivuza.

Ati: “Twaje hano ku murenge kuko baduhamagaye batubwira ko batuboneye abashobora kudufasha mu mibereho kuko ubusanzwe ino,uretse,Leta,amadini n’amatorero nta mushinga wundi n’umwe w’iterambere wigeze utugeraho ngo utuzamure ari yo mpamu usanga duhora mu mibereho ishaririye cyane.’’

Umugabo wanjye amaze imyaka 3,5 apfuye. Yansize mu mibereho mibi cyane,itagira shinge na rugero, kuko nta kintu na kimwe nakuraho n’amafaranga 500 mfite. Iyo nambutse ikivu ngiye hakurya kureba uwo ntwarira ifumbire ngo ampe nibura 500 bararira, ndataha ngasanga bashonje kuko ntacyo mba nabasigiye bateka, n’ayo 500 ntagire icyo amara, n’ubundi bakamera nk’abararanye inzara,nabura aho nkora tukaburara.’’

Yarakomeje ati: “Bamwe mu bana baragwingiye kubera imirire mibi, abandi bava mu ishuri kuko nta bikoresho nababonera, n’abihanganye bakarigumamo biga nabi cyane basiba, kubabonera icyo bambara byo nsa nk’utabitekereza, kandi nshoboye gukora, mbonye agashoro nubwo kaba gato nkareba utwo nacuruza, bakampa n’inka, nazahuka rwose n’imibereho yanjye igahinduka.’’

Ntabakobwa Belancile utuye mu mudugudu wa Kaboneke,akagari ka Ishywa, avuga ko umugabo amaze imyaka 14 amutaye,atazi iyo ari, inzu yamusizemo yenda kumugwaho n’abana yamusigiye barimo abiga amashuri abanza babayeho nabi cyane.

Ati: “Nanjye naje bampamagaye ngo nitabe ku murenge duhure n’abafatanyabikorwa ubuyobozi bw’akarere bwatuboneye bagiye kutwitaho, cyane cyane nkatwe tutagira epfo na ruguru. Mbabazwa cyane n’imibereho y’abana banjye mu nzu igiye kutugwaho, nta kandi kantu na gato kadutunga turebaho.

Ngize amahirwe bakamfashiriza nibura abana kwiga, bakanatwubakira inzu twimukiramo iyo tubamo itaratugwaho baba bakoze cyane,kuko abagore bibana ino tubaho nabi cyane, mu buzima bw’imvune gusa butagira ikindi buduha, nta mishinga ituzamra ihari,dusaza imburagihe kubera inzara, ariko ubwo ubuyobozi bugenda budutekerezaho,ahari hari ikizahinduka nubwo bitoroshye kubera ko abari mu mibereho mibi ari benshi cyane,n’uburobyi benshi bacungiragaho bukaba bwarapfapfanye.’’

Umukozi ushinzwe irangamimerere,ibibazo by’abaturage na notariya muri uyu murenge Ngendahayo Evariste,yemeranywa n’ ibyo bavuga,akavuga ko Nkombo nubwo Leta hari byinshi yahagejeje by’iterambere, nk’amashanyarazi,gahunda ya VUP, n’izindi zibazamurira imibereho, hagikenewe byinshi, cyane cyane mu mibereho y’abagikennye cyane, hakanakenerwa ubukangurambaga mu bagabo,ibyo guta ingo,ubuharike n’ubushoreke bikagabanuka bigaragara kuko biri mu bikomeza kubadindiza,kimwe no kugenda biguru ntege mu kuboneza urubyaro.

Ati: “Ubukene bukabije hano burahari nta wahakana ibigaragara, cyane cyane ko ubutaka ari buto cyane,bwanagundutse bigaragara,nta kihera. Baracucitse cyane kuko tubara abarenga 900 kuri km2 imwe, ubworozi buragoye kuko ntaho wahinga ubwatsi hahari, uburobyi bacungiragaho ntibugitanga icyizere cy’ejo hazaza, guta ingo kw’abagabo na byo byongera ingorane mu miryango, hakaniyongeraho ko nta mishinga itanga akazi cyangwa izamura abaturage mu bukungu ihari.

Yongeyeho ati: “Hakenewe cyane cyane ibizamura imibereho y’abagore bakava mu buzima bw’imvune gusa butagira icyo bubaha gifatika, uburobyi n’ubworozi bw’amafi n’isambaza mu kivu bikajyana n’igihe, hakongerwa ishwagara mu butaka ngo turebe ko umusaruro wiyongera,n’ibindi.

Aba bafatanyabikorwa ba Strive foundation, tubitezeho izo mpinduka, cyane cyane mu byatuma abana badata amashuri cyane kubera kubura ibikoresho by’ishuri cyangwa imibereho mibi y’imiryango yabo, bakabona mituweli, inzu babamo n’ibindi bakenera by’ibanze, byaba ngombwa bagafashwa mu bucuruzi buciriritse nk’uko babivuga,hari icyahinduka kuko ibibazo byo bihari ,hakenewe ko uyu murenge witabwaho byihariye.’’

Ushinzwe ibikorwa muri Strive foundation Rwanda, Ruzibiza Léopold avuga ko na we yasanze hari byinshi bikeneye gukorerwa uriya murenge.

Ati: “Twabonye Nkombo ifite ikibazo cyihariye. Ifite abaturage benshi cyane,ku butaka buto cyane butera, nta mashyamba wabazamo ibiti ku buryo n’uwize imyuga ijyanye n’ububaji kubona icyo ahakorera byagorana, ubwiyongere bukabije bw’abahatuye ugereranije n’ibibatunga, noneho igikabije cyane kikaba icy’abagabo bata ingo bakigendera,ubuharike n’ubushoreke buhiganje budindiza iterambere, n’imvune z’abagore zikabije,abagabo biyicariye cyangwa abenshi n’izo ngo batazibamo.

Tugiye kwita ku miryango ifite ibibazo biremereye cyane, abana tubafashe mu bibahindurira imibereho, kuko iyo dufashe umuryango tuwitaho wose. Tukazahera mu tugari 2,Ishywa na Bigoga, uko ubushobozi buboneka tukazakomeza no mu tundi, cyane cyane mu bana babana n’umubyeyi umwe,bakennye cyane, ababana na ba nyirakuru na ba sekuru gusa bakeneye ubufasha, n’abandi tuzasanga bakeneye kwitabwaho koko, cyane cyane ko twasanze nta bafatanyabikorwa benshi bahari , binatewe n’imiterere n’miigendekere yaho.’’

Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage hafi 23.000,ku bucucike bw’abarenga 900 kuri km2 imwe, uretse kwiga bigoranye kubera ubukene bw’imiryango myinshi,bitera bamwe mu bana guta amashuri, ngo na mituweli ni ikibazo kuri benshi, ku y’uyu mwaka bakaba bageze kuri 50%.

Ngendahayo (wa 2 uturutse ibumoso) avuga ko ukenewe gukorwamo byinshi bizana impinduka mu buzima bw'abawutuye
Ngendahayo (wa 2 uturutse ibumoso) avuga ko ukenewe gukorwamo byinshi bizana impinduka mu buzima bw’abawutuye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *