Habimana Evariste yafatiwe mu icumbi yari yihishemo amaze kurya amafaranga hafi 26000 mu mafaranga 420.000 avuga ko yambuye se mbere yo gutoroka.

Rutsiro: Wa musore uvugwa kwica se amunigishije ikiziriko yafashwe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’inkuru yasakaye ivuga ku musore Habimana Evariste w’imyaka 20,wari wishe se umubyara, Ugirirabino Aloys w’imyaka 77, amunigishije ikiziriko mu gitondo cyo ku wa 20 Nyakanga, amuziza amafaranga byavugwaga ko ari 400.000 yari yaraye agurishije inka,agahita atoroka aho yatangiye guhigwa bukware n’inzego z’umutekano, ku bufatanye n’iz’ubuyobozi n’abaturage, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga ni bwo yafashwe.

Nk’uko Umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere amaze kubitangarizwa n’umuyobozi wako Murekatete Triphose, ngo uyu musore yafashwe ku bufatanye bw’abaturage, polisi na RIB, afatirwa mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Congo-Nil mu icumbi ryitwa La bonne adresse, yari yarayemo nyuma yo gutoroka.

Amakuru y’ifatwa rye, akomeza avuga ko agifatwa ngo yemeye ko yambuye se amafaranga 420.000, icyakora ibyo kumuniga byo arabihakana, akavuga ko muri ayo mafaranga yari asigaranye 394.100, andi yamaze kuyinezezamo muri iryo cumbi, ahita ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Meya Murekatete ati “Yego,uko amakuru mwayamenye ni ko ameze,yafatiwe mu murenge wa Gihango,I Congo-Nil mu icumbi yari arimo. Yafashwe n’inzego z’umutekano dushimira cyane,kuko ni zo zakoraga iperereza n’ubundi zikurikirana aho yaba aherereye n’aho baya yaragiye aca hose nyuma yo gukora iryo bara, ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zose abantu bakomeje gukurikirana no gutanga amakuru,inzego z’umutekano,nyuma yo kumenya ayo makuru ni zo zamutahuye aho yari yihishe zimuta muri yombi.’’

Yakomeje ati’’ Icyo bivuze ku rubyiruko no ku wundi muntu uwo ari we wese,ni uko bagomba kurangwa n’indangagaciro na kirazira, na gahunda ya ndi umunyarwanda igaragazwa n’urukundo,buri wese agakunda mugenzi we. Uretse kuba uyu yishe umubyeyi we,ariko buri wese yagobye gukunda undi akumva ko atagomba kumuvutsa ubuzima ku maherere.

Nk’uko bigaragara ko yishe umubyeyi we amuhoye amafaranga yagize urwitwazo,icyo twasaba urubyiruko ni ukwiga gukora,bagashaka ibyababeshaho,aho guhoza amaso ku byo ababyeyi babo bamaze gukora binatuma batekereza kubambura ubuzima.’’

Habimana Evariste yafatiwe mu icumbi yari yihishemo amaze kurya amafaranga hafi 26000 mu mafaranga 420.000 avuga ko yambuye se mbere yo gutoroka.
Habimana Evariste yafatiwe mu icumbi yari yihishemo amaze kurya amafaranga hafi 26000 mu mafaranga 420.000 avuga ko yambuye se mbere yo gutoroka.

Ku byerekeranye n’uku kuba yemeye cyangwa yahakanye ibi akekwaho, kuri aya makuru avuga ko yabihakanye,uyu muyobozi avuga ko inzego zimufite ari zo zifite amakuru ku byo zamubajije n’ibyo yasubije,we atarabimenya, ngo gusa icyo bifuza nk’ubuyobozi ni uko bikwiye gutanga isomo no ku bandi bose,kandi ko baribonye,biboneye ko kwica undi nta musaruro muzima na muke biha ubikoze,ahubwo na we bimuta mu ngorane z’ubuzima bwe bwose,ku buryo ibyaha nk’ibi bitagombye kuba bigikorwa.

Iki cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 107y’itegeko no 68 /2018 ryo ku wa 30/8/20218 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo,igira iti’’ Umuntu wese wica undi abishaka aba akoze icyaha.Iyo agihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.’’

Inkuru ya mbere bifitanye isano: Rutsiro: Umusore w’imyaka 20 arahigwa bukware akekwaho kwica se w’imyaka 77 amunigishije ikiziriko

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *