Mukantwari ashimira abamukuye habi, anabasaba gukomeza kumuba hafi kuko akirwana n'uruhuri rw'ibibazo

Nyamasheke: Uwararaga ku byatsi yashyikirijwe ibiryamirwa n’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kubakirwa inzu n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, ku bufatanye n’ubuyobozi bwawo, Mukantwari Clémentine wo mu mudugudu wa Kaneke, akagari ka Jurwe muri uyu murenge, wabaga mu kazu kendaga kumugwaho, agiye ku kicirwamo n’inzara n’abana be 3 barimo umaze ukwezi n’igice gusa avutse, urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rukamuremera ibyo kurya, rwanamushyikirije igitanda, matora n’ibindi biryamirwa muri gahunda ya sasa neza.

Aganira na BWIZA, Mukantwari Clémentine yayitangarije ko yabanaga nabi cyane n’umugabo we yari yarasanganye umwana w’umukobwa,yarirukanye umugore wa mbere, amuzana amubeshya ko we bazabana neza,ariko biranga, aho kumufata neza ngo amwicisha inzara bikomeye, kuko ifaranga ryose ryinjiraga mu rugo, ryaba iriturutse kuri we cyangwa ku mugore,yose yayajyanaga mu biyobyabwenge byamushoraga mu zindi ngeso mbi, bagahora mu nduru zibakenesha aho gutera imbere nk’abaturanyi babo, kugeza ubwo yishoye mu byaha byatumye afungwa akatirwa imyaka 4, akaba amazemo amezi 7.

Ati: “Amaze amezi 7 afunze,akatiye igihano cy’imyaka 4, maze ukwezi n’igice mbyaye inda yansigiye,mfite n’umwana w’imyaka 8 namusanganye,n’undi w’imyaka 3,5 twabyaranye. Yansize habi cyane, mu kazu k’akumba kamwe gusa n’akandi kitwa ngo uruganiriro ariko utanashyiramo intebe 2 n’akameza, nk’utubati 6 dushje cyane, tuva, nta gasambu,nta gatungo, kubera n’iyo nda n’imbaraga nke, n’inzara yari igihe kukadutsindamo,kuko nta wundi mfite ndebaho kandi n’icyo twinjizaga cyose yacyayaga.”

Yarakomeje ati: “Bansanze aho narihebye,ndi hafi yo gupfa, banyubakira inzu y’amabati 20, y’ibyumba 5 n’uruganiriro,bampa n’icyo turya, none n’uyu munsi bampaye matora ndyamaho,igitanda n’ibindi biryamirwa,ndabashimiye cyane rwose,kuko nararaga ku byatsi byonyine no kubibona bigoye, ariko ubwo mbonye aho ndarana n’abana,n’icyo ndaraho,birangarurira icyizere cy’ubuzima nari maze gutakaza.”

Avuga ariko ko nubwo abihawe, n’ubundi ibibazo bikiri uruhuri,akeneye gukomeza kwitabwaho.

Ati: “Barakoze ariko ndacyabakeneye kuko,kubera ko nkiri mu kabyeyibyeyi nanasanganywe uburwayi bunyuzamo bukanzengereza singire icyo nimarira ,n’ibiryo bampaye bikaba bimaze gushira n’ubundi nabeshwagaho n’abaturanyi kuko uko meze ubu no guca inshuro ntabishobora, nifuza ko bakongera kuduha icyo turya kuko n’ubundi iriya nzu inzara ishobora kuyidutsindamo, kandi no kurara heza mburaye ntibyamara intimba.

Inzu barayinyubakiye, ariko banamfashije hasi bagashyiramo agasima, byarushaho kugenda neza, nta ntebe n’imwe irimo, nta mashanyarazi, nta mazi hafi aho,mfite ubwoba bw’uko abana bagwa mu mirire mibi kuko ntacyo barya gifatika, nta cyo bambara n’ibikoresho by’ishuri birangora.

Mbonye matora ariko bo barakomeza kurara ku byatsi, mbese ibibazo ni byinshi,ariko nimara gukomera umugongo, ndamutse mfashijwe,ngahabwa nk’agashoro k’amafaranga 100.000 nayakoresha ibi byose nkagerageza kubyibonera,no gusabiriza abaturage bigahagarara kuko nanjye ntabyishimiye, ahubwo guhindura ubuzima kwanjye byazangeza no kuguhindura ubw’abo turi mu cyiciro kimwe,kuko ibyo nkora byo sinabibura.”

Mukantwari ashimira abamukuye habi, anabasaba gukomeza kumuba hafi kuko akirwana n'uruhuri rw'ibibazo
Mukantwari ashimira abamukuye habi, anabasaba gukomeza kumuba hafi kuko akirwana n’uruhuri rw’ibibazo

Kuri ibi bibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro,Habimana Alfred,amuha icyizere ko,ubwo icyari kibabaje cyane,cyo kumubonera aho aba n’icyo araraho gikemutse, n’ibindi yagira icyizere cyo kuzabigezwaho,ariko na we akagira uruhare mu mibereho ye myiza.

Ati: “Twagiye tuvuga ko tugiye kumusanira akazu yabagamo,ariko turebye uko kari kameze duhitamo kugashyira hasi kose tumwubakira bushya inzu imuhesheje agaciro, akarere dushimira cyane kaduha amabati 20 turamusakarira, none n’aba bagore bamuhaye igitanda,matora n’ibindi biryamirwa, mu by’ukuri birashimishije cyane.

Ibibazo agaragaje dusanzwe tuzi ko abifite, igikoma cyo aragihabwa ngo abashe konsa neza, n’ibyo bindi,ku bufatanye n’aba bagore n’izindi nzego dukorana, tuzamuba hafi, icyo dushobora cyose cyatuma agira imibereho ishimishije,na we ayigizemo uruhare kizakorwa,kuko twifuza ko buri muturage wacu wese abaho neza.”

Gahunda ya sasa neza, nk’uko umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uyu murenge, Mukankwiro Valentine yabitangarije Bwiza.com, ngo yatekerejwe nyuma yo kubona ko hari imiryango myinshi irara kuri nyakatsi, ingaruka zikagera cyane ku bagore kuko abagabo bamwe bari batangiye guta ingo zabo bajya mu bagore bafite ibyo bitanda n’izo matora basasaho,nibyo biyorosa byiza, bagaya izo bubatse ngo zirimo umwanda, ariko aho bayitangiriye abagabo bari barataye abagore ngo batangiye kubagarukira.

Ati: “Guha uyu mugore ibiryamirwa byahujwe no kwishimira igihembo cya 1.400.000 twahawe na MINALOC kubera agashya kacu ka ‘sasa neza’ kabaye aka mbere ku rwego rw’akarere, aho, nyuma yo kubona ko hakiri imiryango myinshi irara ikumbagurika ku byatsi , abagabo barataga abagore babo ngo barara mu mbaragasa n’undi mwanda kubera gusasa ibyatsi hasi, twashyizeho amatsinda yo guhanahana matora.”

Avuga ko batangiye ku wa 8/3/2021 ari abagore 45 bari mu rugaga rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi,biyemeza kujya baterateranya amafaranga 2000 mu kwezi, kwashira bakagira abo bagurira, bigenze neza bamwe basaba ko ufite arenze ayo yayatanga akajya ahabwa matora zingana n’uko yatanze,kuko hari ababaga bafite izo bararaho ariko bakeneye nyinshi z’abana n’abashyitsi, n’abandi babonye ko ari byiza baraza, ubu bakaba bageze kuri 210, barakoze amatsinda 3, bamaze guhana matora 160 mu mwaka umwe gusa.

Ati: “Tumaze kubona ko sasa neza igenda neza,n’abayobozi bakuru babonye ko ari indashyikirwa mu karere kose bakayiduhera kiriya gihembo cyatwongereye ingufu nyinshi mu gutekereza n’utundi dushya twahanga tugakura umugore mu bwigunge no guhora yinubirwa n’umugabo ngo nta suku iri mu rugo.

Ubu twatangije n’akandi kitwa’ Tube heza’ aho abahawe matora,bafite inzu zitarimo sima hasi, twatangiye kubagurira sima bagatunganya inzu zabo, umugore wa Rangiro akaba heza koko, tukanashima abagabo bashyigikira abagore babo muri izi gahunda, babafasha kubona amafaranga batanga,banumva ko isuku y’urugo itareba umugore gusa,ireba umuryango wose.”

Umurenge wa Rangiro ugizwe n’abaturage barenga gato 18.000 bari mu ngo hafi 4000,umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Habimana Alfred akavuga ko,ku bufatanye n’aba bagore, bihaye intego ko muri 2024 nta muturage w’uyu murenge uzaba akirara ku byatsi,ko n’abadashobora kubona amafaranga 2000 y’amatsinda, abayarimo bazabaremera nk’uko byakorewe uyu Mukahirwa ugaragaza ko atayafite.

Icyakora aba bagore bagaragaza impamvu badindira mu iterambere zirimo kutagira umuhanda muzima ubahuza n’umuhanda munini Kivu belt, aho n’izi matora bazigeza muri uyu murenge bagenze amasaha menshi bazikoreye ku mutwe, kutagira isoko rigaragara bahahiramo ngo banacururizemo biteze imbere no kutagira imishinga y’iterambere ibazamura.

Uhagarariye komisiyo y’imibereho myiza mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’aka karere, Uwamahoro Valerie, ashimira aba bagore avuga ko nubwo gahunda ya sasa neza iri mu mirenge yose y’aka karere, ahandi igenda biguru ntege,aha bayishyizemo imbaraga nyinshi byatumye imiryango myinshi imaze kwigobotora kurara ku byatsi n’imbaragasa zabyo n’utundi dusimba tubamo, banabihererwa kiriya gihembo,akabizeza ubuvugizi mu bikibagora, bibabuza kugera ku iterambere bifuza.

Biyemeje ko muri 2024 nta muturage w'uyu murenge uzaba akirara akumbagurika ku byatsi
Biyemeje ko muri 2024 nta muturage w’uyu murenge uzaba akirara akumbagurika ku byatsi

 Mukankwiro avuga ko aho batangiriye iyi gahunda, bamwe mu bagabo bari barataye ingo zabo batangiye kuzigarukamo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *