Mary Bell yavukiye mu Bwongereza ku wa 26 Gicurasi 1957 avukira, nyina umubyara yitwaga Elizabeth Bell akaba yarakoraga umwuga w’uburaya, aho yajyaga mu kazi akamusubira nyirakuru cyangwa se witwaga William.
Bell ni umwana wavutse nyina atamushaka kuko yagerageje kunywa ibinini ngo inda ivemo. Mu mwaka w’1960 Betty yafashe uyu mukobwa we amuhanura mu igorofa, yikubita hasi.
Mary Bell akiri umwana nyina yamugurishije ku mugore wari ufite uburwayi bwo mu mutwe wari warabuze urubyaro, maze mukuru we, Catherine aramugaruza.
Mu myigire ya Bell, yari umwana wabaga agaragara ko afite ikibazo cy’ihungabana ndetse bivugwa ko yakundaga kunyara ku buriri.
Yakoze ubwicanyi akiri umwana
Mary Bell afite imyaka 11 y’amavuko yahamwe n’icyaha cyo kwica abahungu babiri; umwe wari ufite imyaka 3 y’amavuko n’undi wari ufite 4. Yafashe umwe muri bo, amukata imyanya ndangagitsinda akoresheshe umukaso.
Ubwa mbere Bell yishe uyu muhungu w’imyaka 4 witwa Martin Brown ubwo yari afite imyaka 10. Yamukase ingoto amusanze mu nzu itabamo abantu mu gace ka Scotswood mu Bwongereza, arangije arahunga.
Bell yagarutse yica uyu w’imyaka 3 ubwo yari kumwe n’inshuti ye yitwa Norma Bell. Umurambo wa nyakwigendera wabonywe n’abana bato.
Umugabo wakoreraga hafi aho yahamagawe n’abana b’abakobwa babiri bari babibonye maze (Bell na Norma), arahabasanga. Ntiyashoboraga gukeka ko ari bo bishe uwo mwana.
Mu minsi yakurikiyeho hakwirakwiye amakuru yavugaga ko uwo mwana yishwe n’imiti yanyoye bitewe n’icupa basanze aho yapfiriye. Nyuma y’iminsi yakurikiyeho, aba bakobwa Mary Bell na Norman Bell banditse urwandiko bemera ko bamwishe maze barushyira ku ishuri ry’incuke ryari hafi aho.
Polisi yabonye inyandiko zari zanditsweho ubutumwa bugira buti: “Ndi umwicanyi kandi nzagaruka. Ni njye wishe Martin Brown”. Ni ubutumwa bwarimo ibitutsi by’urukozasoni.
Nyuma y’iminsi yakurikiyeho aba bana b’abakobwa bagiye mu muryango wa Brown bari bishe, babaza niba bamubonye, maze uwitwa June Brown ababwira ko umuvandimwe we yapfuye maze aba bakobwa bamusubiza bagira bati “Yego turabizi ahubwo dushaka kumubona ari mu mva.” N’uburakari bwinshi uyu musore yahise akubita urugi mu isura ya Mary Bell.
Ku gicamunsi cya tariki ya 31 Nyakanga 1968, Mary na Norma Bell bagaragaye bakina n’umwana muto w’imyaka itatu witwa Brian Howe hafi y’iwabo. Ubwo uwo mwana atagarukaga mu rugo, abavandimwe be batangiye kumushakisha maze umurambo we bawusanga hagati y’amatafari yishwe.
Uwo mwana yari yabazwe ku maguru ndetse yaciwe igitsina basanga n’umukasi wakoreshejwe uri hafi aho. Iperereza ryaratangiye maze Polisi ibaza abana bose bo muri ako gace maze Mary Bell na Norman Bell bahamwa n’icyaha.
Yafashwe ate?
Mary Bell wari ufite imyaka 11 yabonywe na polisi hanze y’urugo rwo kwa Brian Howe mu gihe uwo mwana yarimo ashyingurwa ku itariki ya 7 kanama 1968. Yari yasazwe n’ibyishimo.
Ibi byahamijwe n’muyobozi wa polisi w’urwego rwa Polisi rushinzwe iprereza (DCI), Dobson wagize ati: “Yari ahagaze aho aseka ndetse agumya guhuza ibiganza bye. Nahise ntekereza, ‘Mana yanjye reka muzane munzu, atagira undi yica’.”
Kuri uwo mugoroba, abakobwa bombi bahamijwe kwica Brian Howe. Mu nkuru yatangajwe na BBC, Mary Bell byavuzwe ko yishe abana babiri mu buryo bwo kwishimisha.
Mary Bell yakatiwe igihano cya burundu maze mugenzi Norma Bell wari ufite imyaka 13 ahanagurwaho ibyaha. Icyo gihe umuryango we wari ku rukiko, nyina umubyara na nyirakuru bari barimo kura.
Umucamanza witwa Cusack yavugiye mu rukiko ko Mary Bell yari umuntu wari ufite ubugome ku buryo iyo adafungwa byari gushyira mu kaga abandi bana bo muri ako gace.
Mary Bell yafunguwe muri Gicurasi 1980 afite imyaka 23 y’amavuko maze ajya kubaho mu buzima bw’ibanga. Nyuma y’imyaka 4 afunguwe, yabyaye umukobwa.
Umwirondoro we wagumye kugirwa ibanga mu gihe cy’imyaka 14 maze. Ubu nta wuzi aho aherereye kuko amazina n’imyirondoro bye byahinduwe.
Niyobuhungiro David


