Ikiraro gihuza umudugudu wa Ruvumu mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze n’umudugudu wa Bucuzi mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve , cyongeye kwivugana undi muntu, akaba abaye uwa gatatu uhasize ubuzima mu gihe abagera ku icumi bahakuye ubumuga budakira.
Ni kuri uyu wa 31 Nyakanga 2022, ubwo ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, umugabo witwa Niyitegeka Jean Bosco w’imyaka 34 wari utuye mu mudugudu wa Buturo, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, yaguye muri iki kiraro akahasiga ubuzima.
Nkuko BWIZA yabigaragaje mu nkuru yabanjirije iyi, abaturage bavugaga ko babangamiwe n’ibiraro bigera kuri bine(4) biri ku mugezi wa Rwebeya. Ubwo Bwiza.com yavuganaga n’umuyobozi w’akarere ka Musanze , Ramuri Janvier, yari yatangaje ko bagiye kubikora mu gihe kitarambiranye.
Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Musanze-Abaturage-barasaba-ko-ikiraro-cyangitse-cyakorwa-kuko-cyahagaritse
Bigaruka Pierre Célestin na Issa Jean de Dieu ni bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa BWIZA, bagaragaza impungenge bakomeje kugira bitewe n’ibi biraro bidakorwa, bikaba bikomeje kwambura ubuzima abavandimwe babo, dore ko uyu nyakwigendera Niyitegeka Jean Bosco abaye uwa gatatu utakarije ubuzima kuri iki kiraro mu gihe abagera ku icumi bamaze kuhakura ubumuga bwa burundu.
Bigaruka Pierre Célestin agira ati “Dufite ibiraro bigera kuri bine bimeze nabi kandi byose binyurwaho n’abaturage bambukiranya bajya cyangwa bava mu mirenge ya Cyuve na Musanze itandukanijwe n’umugezi wa Rwebeya. Ikibabaje cyane ni abanyeshuri n’abarimu babinyuraho bajya ku bigo by’amashuri biri muri iyo mirenge kuko nk’igihe imvura yaguye, barasiba cyangwa bakagerayo bakererewe kuko bibasaba kuzenguruka, bashakisha aho kunyura hatabangamira ubuzima bwabo. Turasaba ubuyobozi ko bwadukorera ibyo biraro kugira ngo ubuzima bw’abaturage buve mu kaga.”
Mugenzi we, Issa Jean de Dieu we agira ati “Iki kiraro kitumariye abantu kuko uyu wahaguye abaye uwa gatatu mu gihe abasaga icumi bamaze kuhavunikira kuko hari uwitwa Bunane waguyemo akavunika n’undi wavunitse amaguru yombi , akaba agendera ku mbago. Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi, iki kiraro kigakorwa kuko kiri kudutwara abantu kandi banagipfa kuko nta yandi mahitamo dufite kuko n’ubu urabona ko bari kukinyuraho.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuri Janvier, yabwiye BWIZA ko uwo muntu waguye muri icyo kiraro akitaba Imana bamumenye ariko ko yaguyemo yanyoye, bityo asaba abaturage kujya banywa mu rugero.
Yagize ati “Abantu bakoresha icyo kiraro, twabasaba kwitwararika kugira ngo bajye bahanyura batahatakarije ubuzima. Turi guteganya gukora icyo mwatugaragarije mbere ariko mu gihe tutarabikora mu buryo burambye, turasaba abaturage kwirinda, unyoye akanywa gake kandi atekereza aho ari buze kunyura. Gusa ndaza kuhasura , ndebe icyo twahakorera kugira ngo abaturage babe bagikoresha mu gihe tugishakisha uburyo twazagikora mu buryo burambye.”
Nyakwigendera Niyitegeka Jean Bosco yari yarashakanye na Mariciana Mukakimenyi bakaba bari bafitanye abana babiri(2).
SETORA Janvier


