Musanze: Bamwe mu bahoze mu mwuga w’uburezi baratabaza ngo bishyurwe ibirarane

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahoze ari abarezi (abarimu) bo mu karere ka Musanze, barasaba inzego zitandukanye kubakorera ubuvugizi bakishyurwa ibirarane byabo bambuwe n’akarere.

Bavuga ko bakoreye Leta neza ariko aho bagiriye mu zabukuru, bishyuje ibirarane byabo bikomoka ku mishahara, mu kuzamurwa mu ngazi ntambike (Horizontal Promotion) ndetse n’imisanzu batagiye batangirwa (bateganirizwa) muri RSSB.

Aba barimu ni benshi ariko abaganiriye n’umunyamakuru wa BWIZA ni umunani; ari bo:Nsengimana Léonidas, Ryamugoye Innocent, Mpundwamenshi Sidonie, Nizeyimana Déogratias, Kanaburenge Frodouard, Bagirishya Juvénal n’abandi.

Bavuga ko ntako batagize ngo bishyuze ibirarane byabo ariko kugeza na n’ubu babahejeje ku cyizere, amaso yabo akaba yaraheze mu kirere.

Nsengimana Léonidas agira ati “Njyewe nandikiye uwari umuyobozi w’akarere ka Musanze. Nuwumuremyi Jeanine ibaruwa BWIZA ifitiye kopi yo kuwa 10/12/2019, nsaba guhabwa ibirarane byanjye ariko ntacyo nasubijwe kugeza na n’ubu. Yewe n’uwari umukuru w’intara Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney, nawe aramwandikira ibaruwa N° 245, na yo Bwiza.com ifitiye kopi, amusaba ko bakurikirana ibibazo byanjye, bagatanga raporo mu gihe cy’iminsi 15 ariko yishyirira agati mu ryinyo.

Birababaza aho umwarimu azamurwa mu ntera, aho guhembwa umushahara wisumbuyeho ahubwo agasubira hasi kandi ngo yazamuwe mu ntera !!! Ikindi na none ndishyuza imisanzu yanjye itarishyuwe muri RSSB kuko hari amezi atanu akarere katanyishyuriye nkuko byagaragajwe mu ibaruwa yo kuwa 12/08/2021, RSSB yandikiye umuyobozi w’akarere, imusaba gutanga imisanzu y’ayo mezi atanu. Nimudukorere ubuvugizi , twishyurwe kuko ni uburenganzira bwacu.”

Uwa kabiri wavuganye na Bwiza.com ni Ryamugoye Innocent , aho mu ibaruwa ye N° 5840/07.04.03 yo kuwa 18/10/2017 na none BWIZA ifitiye kopi, avuga ko yazamuwe mu ngazi ntambike (Horizontal Promotion ) guhera kuwa 01/01/2016 , akava ku ngazi ntambike ya 10.XII , akajya ku ngazi ntambike ya 10.XIII.

Agira ati “Njye nazamuwe mu ntera, aho nakuwe ku ngazi ntambike ya 10.XII ngashyirwa ku ngazi ntambike ya 10.XIII ariko umushahara ugakomeza ukaba wa wundi. Nandikiye akarere mbisobanuza ndinda kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ntacyo ndasubizwa. Turasaba kurenganurwa kuko twabirenganiyemo kandi twarakoreye igihugu.”

Uwa gatatu wavuganye na BWIZA ni umubyeyi witwa Mpendwamenshi Sidonie uvuga ko yatangiye akazi k’uburezi mu mwaka wa 1972 ageza mu mwaka 2009 nkuko bigaragara mu ibaruwa ye Bwiza ifitiye kopi yo kuwa 17/08/2020 , asaba imperekeza.

Yagize ati “Natangiye akazi mu mwaka wa 1972 ndigisha , njya mu zabukuru muri Mutarama 2009 ariko nirukanse ku mperekeza, amaguru yarahiye, narekeye iyo ariko turasaba inzego zibishinzwe ko zaturenganura, tukabona ibyo twemererwa n’amategeko nkuko n’abandi bazihabwa batabanje kwirukanka cyangwa guhangayika.”

Uwitwa Bazirushya Juvénal nawe asaba ibirarane bijyanye no kuzamurwa mu ntera aho yavuye ku ngazi y’intambike ( Horizontal Step Promotion ) ya 6.V agashyirwa ku ngazi ntambike ya 6.VI, nkuko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe n’akarere yo kuwa 01/01/2016, bityo agasaba ko yahabwa ibirarane bye ngo kuko ari uburanganzira bwe.”

Agira ati “Nazamuwe mu ntera ariko sinigeze mpemberwa iryo zamurwa mu ntera ari nayo mpamvu nakomeje kwishyuza kabone nubwo tuvuga , akarere kakaruma gihwa kandi karadukoresheje ndetse ari nako katuzamuye mu ntera. Turi abo kuvugirwa kuko twe twabuze uruvugiro kandi ibyo dusaba ari ibyacu. Turatabaza, ngo inzego zibishinzwe zidufashe.”

Muri rusange, abahoze ari abarimu batarabona ibirarane , imperekeza n’imisanzu yabo muri RSS ni benshi, gusa abo BWIZA yavuganye nabo, ntibarondorwa muri iyi nkuru ariko barahari.

Mu ibaruwa ye, uwari Guverineri w’intara y’amajyaruguru , ubu akaba ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yari yasabye akarere ka Musanze, mu ibaruwa ye N°245 yo kuwa 09/02/ 2020 , mu gika cyayo cya 2, ko basuzuma akarengane ka Nsengimana Léonidas noneho bakamuha raporo y’ibibazo bye mu minsi 15 ariko byarangiye ntacyo akarere kabikozeho.

Yagiraga iti “Maze kubona ko uyu muturage atagaragarije ikibazo cye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ngo bananirwe kugikemura, ndabasaba ko mwakurikirana iki kibazo mukazangezaho raporo igaragaza umwanzuro mwagifatiye, mu gihe kitarenze iminsi 15 ibarwa uhereye umunsi iyi baruwa yabagereyeho.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi kwa Gicurasi 2021, BWIZA yabajije iki kibazo ariko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze avuga ko agiye kukigira icye, akagikurikirana kugeza abo barimu bakemuriwe ibibazo ari nabwo yasabye umunyamakuru kumugezaho bimwe mu bimenyetso bifatika, bigaragaza ko abo barimu baberewemo ibirarane koko. Ibi ni nako byagenze kuko ibyo bimenyetso (amabaruwa y’abarimu) byagejejwe mu biro bya Gitifu w’akarere ari na ho bikiri.

Yagize ati “Ibyo ntabwo twari tubizi ariko izo nyandiko cyangwa amabaruwa ufite, ubiduhe maze dukurikirane ako karengane k’abo barimu, turebe icyabidindije. Ikibazo ngiye kukigira icya njye n’ababishinzwe kugira ngo turebe icyabidindije kugira ngo bakemurirwe ikibazo.”

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Bamwe mu bahoze mu mwuga w’uburezi baratabaza ngo bishyurwe ibirarane
    Abo namba nabo Njyewe ko nakoreye akarere ka ngororero umwaka wose wa 2007.Mfite ibaruwa inshyira mu kazi bikarangira nta n’igiceri cya tanu bampaye bahora banderega ngo ni ibirarane nasubirayo bakambwira ngo nyuma y’imyaka 10,ntawe ubaza nitabaje urwego rw’umuvunyi narwo rukicecekera.mu by’ukuri ngeregeza kubyikuramo ariko byaranze pe.Nanjye abazafasha abo b’ I musanze nanjye bazamfashe bandenganure akarere ka ngororero kampe amafaranga yanjye dore ko icyo gihe umwalimu yakoreraga 23000.

  2. Musanze: Bamwe mu bahoze mu mwuga w’uburezi baratabaza ngo bishyurwe ibirarane
    Abo namba nabo Njyewe ko nakoreye akarere ka ngororero umwaka wose wa 2007.Mfite ibaruwa inshyira mu kazi bikarangira nta n’igiceri cya tanu bampaye bahora banderega ngo ni ibirarane nasubirayo bakambwira ngo nyuma y’imyaka 10,ntawe ubaza nitabaje urwego rw’umuvunyi narwo rukicecekera.mu by’ukuri ngeregeza kubyikuramo ariko byaranze pe.Nanjye abazafasha abo b’ I musanze nanjye bazamfashe bandenganure akarere ka ngororero kampe amafaranga yanjye dore ko icyo gihe umwalimu yakoreraga 23000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *