Rwamagana: Abana bataye ishuri barasaba kurisubizwamo

Sangiza iyi nkuru

Abana bataye ishuri bo mu Kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana baratakambira ubuyobozi basaba ko basubizwa mu ishuri. Aba bana bemeza ko bavuye mu ishuri babitewe n’ubushobozi buke no kutitabwaho mu miryango.
Kuba abandi bamaze igihe batangiye igihembwe ntibibaca intege, bemeza ko bakwiga nubwo bajyayo bakererewe.Umwe muribo, Umwizerwa Nadia avuga ko aterwa ipfunwe no kuba atiga nk’abandi.
Agira ati “narangije amashuri abanza banyohereza ku kigo cya GS Rwamagana Protestant, ariko ntabwo nabashije kujya kwiga kuko ntabonye ubushobozi. sinari kubona amafaranga yishyurwa n’imyenda y’ishuri bansabaga ibihumbi 27000 mu gihembwe cya mbere”.
Umurerwa akomeza avuga ko ubusanzwe bishyura 12000 mu bindi bihembwe, akaba yarabuze ubushobozi. Ngo atinya guhura n’abo biganaga bitewe n’uko yari umuhanga, akagira ipfunwe ry’uko bamafata nk’uwanze ishuri.
Asaba ko ubuyobozi bwamufasha agasubira ku ishuri kuko nta kwezi gushize amashuri atangiye.
Undi mwana utuye muri aka kagari ka sibagire yabwiye makuruki ko nawe yavuye mu ishuri bitewe n’ubushobozi buke kandi afite ubushake.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikirezi Nuriath yagize ati “Nari ngeze mu mwaka wa kane mu mashuri yisumbuye ariko ubu navuye mu ishuri kubera kubura ubushobozi kuko papa yadutanye na mama ajya kwishakira undi mugore kandi.Mama nta bushobozi afite bwo kudufasha turi abana batanu. Iyo dusabye ubufasha mu baterankunga batubwira ngo dufite papa kandi ntacyo atumariye, yanatubwiye ko adashaka no kutubona”.
Kimwe na mugenzi we, Ikirezi yifuza ko ubuyobozi bumufashije yasubira mu ishuri.Yongeraho ko umukobwa utiga abagabo bamufata nk’ikirara, bigatuma bashobora no kumushora mu ngeso z’ubusambanyi nk’abandi ubona birirwa bazerera aho kwiga.

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w'akarere ka Rwamagana
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumvunyi Radjab avuga ko abana bavuye mu ishuri bazarisubizwamo. Agira ati “twatangiye gushakisha abana bose bataye ishuri ngo basubizwe mu ishuri kandi twashyizeho uburyo bwo kubikora kandi birareba abana bose. Ubwo umubyeyi uzagaragara ko atubahirije inshingano tuzamukurikirana ariko umwana yasubiye mu ishuri”.
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare(NISR) ku burezi, igaragaza ko mu mwaka wa 2013, impuzandengo y’abana bata ishuri yari 14,3% mu gihugu hose. Akarere ka Rwamagana kari mu dufite imibare iri hejuru y’iyi mpuzandengo, mu gihe gafite ibikorwa remezo by’uburezi bihagije. Mu 2014, ku mirenge yako 14, kari gafite ibigo 68 by’amashuri abanza, byigamo abana 69,445. Amashuri yisumbuye yari 56, yigamo abana18,286.
photo:internet
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *